Perezida Kagame yagennye ko bimwe mu bikoresho bya RCS bigirwa ibanga
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagennye ko bimwe mu bikoresho by’Urwego rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga. Iby’izi mpinduka bigaragarira mu iteka rya Perezida N°064/01 ryo ku wa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo iri […]
Itangazo rya cyamunara y’ibicuruzwa bizagurishwa na RRA ku mupaka wa Gisenyi La Cornishe na Cyanika
Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 27 Ugushyingo 2023, Hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye ku mupaka wa Gisenyi La Cornishe , n’umupaka wa Cyanika , nkuko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Cyamunara izabera ku mupaka wa Gisenyi La Cornishe i saa yine za mu gitondo. Abifuza kugura ibyo bicuruzwa […]
Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu bakomeje kuvugwa muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa butandukanye akomeje gutanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane atanze ubutumwa ku rubyiruko aburira urubyiruko kwirinda inzoga kugirango barusheho gukorera igihugu bemye. Ubu butumwa buragira buti “Rubyiruko rugenzi rwanjye, urugamba rwiterambere ry’igihugu cyacu rukeneye, ko […]
Israel yivuganye undi komanda wa Hamas n’umuryango we
Igisirikare cya Israel kuri uyu wa Kane cyivuganye Jehad Mhsein wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas n’umuryango we, nyuma yo kugaba igitero ku rugo rwe. Uyu mugabo yiciwe mu gace ka Sheikh Radwan gaherereye mu mujyi wa Gaza, nk’uko Ibiro Ntaramakuru byegamiye ku mutwe wa Hamas byabitangaje. Jehad Mhsein yiyongereye ku bandi bayobozi […]
Paris: Ubujurire ku ruhare rw’Ingabo z’u Bufaransa muri jenoside bwongeye guterwa utwatsi
Abacamanza b’iperereza bari bashinzwe iperereza ku Ngabo z’u Bufaransa zishinjwa kuba ntacyo zakoze mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu Bisesero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bongeye gutesha agaciro ubujurire bw’abatanze ikirego. Icyemezo gishya cyari gitegerejwe nyuma y’icyemezo cya mbere cyo kureka gukurikirana Ingabo z’u Bufaransa cyo mu 2022. Icyo gihe habaye kujurira maze kuwa 28 […]
Ubwongereza bwatangiye kubuza abaturage babwo kujya muri Pariki zo muri Uganda
Kuri wa gatatu, guverinoma y’Ubwongereza yihanangirije abaturage bayo kwirinda ingendo muri parike izwi cyane ya Uganda bitewe n’umutekano mucye uherutse gutuma abantu batatu babura ubuzima. Ni nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri barimo n’Umwongereza, ndetse n’umuyobozi muri iyo pariki(Guider) waho baguye mu gitero cyagabwe ku mutwe w’abasirikare uzwi cyane. Ku wa kabiri, aba uko ari batatu […]
Genocide:Hari abatangabuhamya barimo uwo Twahirwa yasambanyije ku gahato akamuvuna ukuboko
Abatangabuhamya benshi batanze ubuhamya, kuri Séraphin Twahirwa ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umwe mu bagore bamubonye afata abagore ku ngufu akanara umuntu. Abatangabuhamya babivuze ku wa kane, tariki ya 19 Ukwakira mu rubanza rukomeje kuburanishwa Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bashinzwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umugore wari mu batangabuhamya yerekanye […]
Uwibye inkoko, ibishyimbo ntakwiye kujya muri gereza: Dr Habineza

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, ntashyigikiye ko abantu bakora ibyaha byoroshye nko kwiba inkoko n’ibishyimbo bajya bajyanwa mu igororero (ryitwaga ‘gereza’). Ibi yabibwiye aherutse kubibwira abanyamakuru, nk’igisubizo ku bucucike buri mu magororero yo mu Rwanda. Ati: “Icy’ubucucike muri gereza kirazwi,twakiganiriyeho […]
Nangaa yabwiye Tshisekedi ko amasezerano yagiranye na Kabila natayubahiriza azahura n’ingaruka zikomeye
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye kugaba igitero kuri Perezida Tshisekedi yemeza ko nta matora azaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2023, inzira y’amatora ishingiye ku binyoma ndetse yongera kugaragaza ko amasezerano yamugejeje ku butegetsi natayubahiriza bizamugiraho ingaruka. Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa […]
FERWAFA yiswe igisebo ku gihugu, Guverinoma isabwa kugira icyo ikora

Abanyarwanda bakomeje kwamagana Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barishinja imikorere mibi, ni nyuma y’aho mu itangazamakuru hagaragaye abana ubu bamaze kuba babiri bavuga ko bari batsindiye kujya muri muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda ariko bakamburwa amahirwe yabo mu buryo bita ubw’amaherere. Abantu batandukanye kuri Twitter bakomeje kugaragaza ko imikorere y’iri shyirahamwe idahwitse […]