Davido na Nomcebo waririmbye Jerusalema bari i Kigali

Hari amakuru yatangiye gucaracara hirya no hino ko umuhanzi w’Umunya Nigeria Davido n’umuhanzikazi Nomcebo waririmbanye na Master KG indirimbo bise Jerusalem bamaze kugera i Kigali.Amakuru avuga ko aba bahanzi bamaze gusesekara i Kigali, aho bari mu bitabiriye ibihembo bya televiviziyo ya Trace Africa biteganyijwe gutangwa taliki 23 Ukwakira 2023. Ibi birori bikazabanzirizwa n’iserukiramuco rizatangira taliki […]

Amafoto: Mushikiwabo yasuye irimbi ry’ingabo za Armenia zaguye mu ntambara zitandukanye

223552.jpg

Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukwakira, yasuye igihugu cya Armenia, aho mu ruzinduko rwe yasuye irimbi rya gisirikare rya Yerablur Pantheon mu rwego rwo kwibuka no kunamira ingabo zaguye ku rugamba. Umunyamabanga Mukuru wa OIF yashyize indabyo ku irimbi aha icyubahiro abasirikare ba Armenia baguye mu […]

U Rwanda rwagaragarije UN ko urubanza rwa Kabuga rwagombaga gukomeza nk’urw’Abanazi 2

Intumwa Ihoreho yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Kayinamura Robert, yagaragarije Inteko Rusange ko urubanza rwa Kabuga Félicien rwagombaga gukomeza nk’urw’Abanazi babiri bo mu Budage, hatitawe ku mpamvu iyo ari yo yose. Urukiko rwa UN, urugereko rw’ubujurire tariki ya 7 Kanama 2023 rwashimangiye umwanzuro w’urw’ibanze wo muri Kamena 2023 w’uko urubanza ruhagarara, rusobanura ko Kabuga […]

Ntwali Fiacre yasezereye Mamelodi Sundowns

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yaraye afashije TS Galaxy asanzwe akinira kugera muri ¼ cy’irangiza cy’irushanwa rya Carling Knockout Cup nyuma yo gusezerera ikigugu Mamelodi Sundowns. Ntwali na bagenzi be bari bakiriye Masandawana yari yabasuye kuri Mbombela Stadium, mu mukino wa â…› cy’irangiza. Ni umukino babanje kuyobora nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns yari yakinishije […]

Abadepite batabarije abaturage bashobora kuzakanguka bakisanga mu rwobo

Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko hatagize igikorwa hari abaturage bashobora kuzahura n’akaga gatewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu buryo mu kajagari butanubahiriza amategeko. Izi ntumwa za rubanda zabwiye umuvunyi mukuru ko hakwiye kugira igikorwa mu rwego rwo gushyira ku murongo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko uko bimeze kuri ubu harimo amakosa […]

Hezbollah yaburiye Biden na Netanyahu ivuga ko ubu ingufu za yo zikubye inshuro 1000

Kuri uyu wa Gatatu ushize, umutwe wa Hezbollah wo muri Libani wihanangirije abanzi bawo uvuga ko ubu “imbaraga zikubye inshuro ibihumbi” mu gihe abarwanyi bawo bakomeje guhererekanya amasasu n’ingabo za Israel ku mupaka mu makimbirane yatangijwe n’imirwano hagati ya Hamas na Israel. Amerika yihanangirije Iran ishyigikiye Hezbollah n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitine iyisaba kwirinda […]

Ntimukangambanire Congo na rimwe: Tshisekedi abwira ba Jenerali be

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ba Jenerali be kwirinda kugambanira RDC; ahubwo bakayirwanirira kugeza ku rupfu. Tshisekedi yabibawiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, ubwo yabakiraga mu musangiro wabereye mu biro bye. Ni umusangiro witabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri FARDC, ba […]

Perezida Kagame: Habuze gato ngo isoko ry’itumanaho rya telefone rihabwe uwadufashije ku rugamba

Perezida Paul Kagame yatangaje ko habuze gato ngo isoko ry’itumanaho rigera kure rihabwe ikigo cy’Umunyarwanda wafashije ingabo za RPA-Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda rwarangiye muri Nyakanga 1994. Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 yasobanuye ko nyuma y’imyaka itanu urugamba rwo kubohora igihugu rurangiye, ubwo we yari Visi Perezida, habaye inama y’abaminisitiri […]

RIB irihanangiriza abereka abana amashusho y’urukozasoni

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze muri Nyanza basabwe kwigisha abaturage

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rurihanangiriza abantu bakuru bahohotera abana, barimo ababereka amashusho cyangwa amafoto y’urukosazoni, ashobora kumushora mu ngeso z’ubusambanyi. Umukozi wa RIB mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rwego rwari mu bukangurambaga mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Muyira mu karere […]