Trace Awards:Abahanzi b’Abanyarwanda ntibahawe amahirwe nk’ayahawe abanyamahanga

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2023, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’aho ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigeze bitegurwa. Muri iki kiganiro hatangajwe uko abahanzi bazitwara n’umwanya bahawe uko ungana ku rubyiniro gusa icyagaragaye n’uko abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya muto ugerereranyije n’abanyamahaga. Nta muhanzi wo mu Rwanda uzaririmba nibura […]

Brussels: Abatangabuhamya babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Mu iburanisha ry’uyu wa 20 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, abatangabuhamya mu rubanza rwa Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda. Ubuhamya bwumvikanye uyu munsi ni ubw’umushakashatsi w’Umufaransa André Guichaoua wabaga mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Yitabiriye iburanisha nk’umutangabuhamya, […]

RIB yashyikirije u Burundi Bukeyeneza ukekwaho kwiba banki agatorokera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Polisi y’u Burundi umuturage w’icyo gihugu witwa Jolis Bukeyeneza ukekwaho kwiba za miliyoni z’amafaranga y’Amarundi agatorokera mu Rwanda. Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi uyu mugabo cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Bukeyeneza w’imyaka 30 y’amavuko yatorokeye mu Rwanda, […]

Maroc: Igipolisi cyafashe cocaine ifite agaciro k’asaga miliyari 80 Frw

Kuri uyu wa Gatanu, abapolisi ba Maroc bavuze ko bafashe toni 1.37 za cocaine mu murwa mukuru Casablanca nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza. Igipolisi cya Maroc mu itangazo cyashyize ahagaragara cyavuze ko iki kiyobyabwenge cyari gihishe mu muzigo y’amafi yatumijwe mu mahanga cyafatiwe muri sosiyete iranguza ayo mafi mu mujyi munini wa Maroc. Igipolisi kandi […]

Myr Sinayobye yavuze ku kuba Kiliziya yaba irimo kwiga uko abapadiri bashaka, abatinganyi bagashyingiranwa

Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko iyi Sinodi yaba irimo kwiga uko abapadiri bakwemererwa gushaka na ho abatinganyi bakajya bemererwa gishyingirwa. Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV. Hamaze iminsi amakuru avuga […]

Nyagatare:Bata ingo zabo bagashaka abagore badafite abana benshi kugira ngo barye bijute

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyagatoma haravugwa umuco bamwe mu bagabo baho badukanye wo guta ingo zabo bakajya gushaka abagore badafite abana benshi kugirango babone uko barya bagahaga. Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’uko abagabo babo babona babyaranye abana […]

U Rwanda rwoherereje abo muri Gaza imfashanyo

Iyi mfashanyo yamaze kugezwa kuri JHCO

U Rwanda rwoherereje abatuye mu ntara ya Gaza Strip imfashanyo mu gihe bakomeje kuzira imirwano y’ingabo za Israel n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas ufite ibirindiro muri Palestine. Iyi mfashanyo irimo imiti n’ibyifashishwa mu buvuzi n’ibiribwa byatwawe n’indege y’ubwikorezi ya sosiyete ya RwandAir, ikaba yashyikirijwe umuryango w’abagiraneza wa JHCO (Jordanian Hashemite Charity Organization) wo muri Jordania, igihugu […]

Instagram yasabye imbabazi nyuma kwita abanyapalestine Abaterabwoba

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Meta yasabye imbabazi abakoresha urubuga rwayo rwa Instagram baherutse kwisanga uru rubuga ruvuga ko ari ibyihebe bikora iterabwoba. Kuva aho intambara yuburiye hagati ya Israel na HAMAS ku mbuga zitandukanye za Instagram cyane cyane iz’abantu bakomoka muri Palestine hagaragaye ko urwo rubuga rusobanura bamwe mu bakomoka muri Pelestine nk’ ‘Abaterabwoba’. Abantu bageragezaga […]

Gen. Gihanga Mutara yasimbujwe uwahamijwe kwica Laurent Kabila

Général Major Gihanga Mutara Smith wari umuyobozi w’akarere ka 22 k’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo kari mu ntara ya Haut-Katanga, yasimbujwe Brigadier Général Eddy Kapend wari warahamijwe kwica Laurent-Desiré Kabila mu mwaka w’2001, akaza kubabarirwa mu 2021. Iyi mpinduka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, nyuma y’aho Perezida Félix […]

Benshi baguye mu gitero cya Israel ku rusengero rw’Aba-Orthodox b’Abagereki muri Gaza

Abaturage ba Gaza bongeye guhura n’irindi joro ry’imvura y’amabombe ya Israel ubudatuza mu gihe hatarizerwa niba umupaka wa Rafah uza gukingurwa kugira ngo ibikoresho bikenewe bigere muri ako gace. Abayobozi muri Gaza bavuga ko abantu benshi baguye mu gitero cy’indege cya cyibasiye urusengero rw’itorero ry’Aba-Orthodox b’Abagereki rwa Saint Porphyrius nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera […]