Gicumbi:Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba insinga z’umuriro
Polisi yagaruje metero 90 z’insiga z’amashanyarazi zari zibwe inata muri yombi abagabo babiri bari bazibye. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga. Hanafashwe kandi ari kandi n’undi w’imyaka 26 wafatanywe insinga […]
Abanyamerika baba mu Rwanda baburiwe
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023 zaraye zitanze umuburo rusange ku Banyamerika baherereye mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Rwanda. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ambasade ya USA mu Rwanda, uyu muburo ugira uti: “Bitewe n’ubwiyongere bw’umwuka mubi mu bice bitandukanye by’Isi, hari ugushoboka kw’ibitero by’iterabwoba, imyigaragambyo n’ibikorwa […]
Hari umumunyamakuru ushinja Eddy Kenzo kwica abantu akabatambaho ibitambo
Umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo akaba na DJ, uzwi nka Jacob Omutuuze yashinje umuhanzi Eddy Kenzo kwica abantu akabatangaho ibitambo kugirango ahirwe mu muziki. Mu nyandiko yakangaranyije abatari bacye yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watambye abantu benshi kugirango agere ku ntsinzi y’umuziki. Uganda showbiz itangaza ko ibyo birego […]
Ingabo za EAC zahawe iminsi 7 yo kwisubiraho bitaba ibyo zigahatirwa kuva muri RDC
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Ukwakira 2023, urubyiruko rwo muri Goma, rwo mu ihuriro rya muvoma z’abenegihugu, akanama k’urubyiruko rwo mu mujyi n’indi miryango y’abaturage rwari mu mihanda mu myigaragambyo yamagana Ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho aba bazihaye iminsi 7 yo guhindura imikorere bitaba ibyo […]
Perezida Kagame agiye kugenderera Arabie Saoudite
Perezida Paul Kagame ategererejwe i Riyadh muri Arabie Saoudite, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati. Nta gihindutse Umukuru w’Igihugu azasura Arabie Saoudite mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Byitezwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Arabie Saoudite, barimo n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud. Ibiganiro by’impande zombi byitezwe […]
Gabon: Gen. Nguema yanze umushahara ugenerwa perezida
Umuyobozi w’igihugu cya Gabon by’agateganyo, Gen Brice Oligui Nguema, yatangaje ko nta mushahara ugenerwa abakuru b’Igihugu ashaka ko azakomeza gufata umushahara y’ahabwaga mbere y’uko ahirika ubutegetsi bwa AlI Bongo Ondimba. Mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Bongo muri Kanama 2023, Gen Brice Oligui Nguema yari asanzwe ari umuyobozi w’Abasirikare barinda umutekano wa perezida n’abandi bayobozi bakuru. […]
UNICEF na OMS barimo gutabaza nyuma y’ibikomeje kubera muri Sudan byafashe indi ntera
Umubare w’imiryango ifite inzara wikubye hafi kabiri muri Sudani nyuma y’aho intambara hagati y’abajenerali yateje igihugu akajagari mu gihe cy’amezi atandatu, nk’uko OMS na UNICEF babitangaje ku wa gatatu. Iyi ntambara ishingiye ku makimbirane yahitanye abantu barenga 9000, bigatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu byabo baba impunzi bityo ibibazo by’ubuzima mu gihugu bikomeza […]
Mohamed Bazoum n’umuryango we bafatiwe mu cyuho batoroka igihugu

Itsinda ry’abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum muri Niger ryatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho agerageza gutoroka igihugu abifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano muri icyo gihugu. Bazoum yahiritswe ku butegetsi ku wa 26 Nyakanga 2023, kuva icyo gihe byatangajwe ko abasirikare bamuhiritse ku butegetsi bamufungiye iwe mu rugo, gusa kuri ubu hari […]
Ibibazo by’akarengane bishyikirizwa Umuvunyi birikuba kabiri buri mwaka
Ibibazo by’akarengane Abanyarwanda bahura nabyo biragenda byiyongera uko umwaka utambutse, aho raporo ngarukamwaka y’Umuvunyi Mukuru ya 2022-2023 igaragaza ko ibibazo by’abaturage byakiriwe mu myaka itatu ishize byagiye byikuba hafi kabiri buri mwaka. Ibi byatangajwe kuwa Gatatu, itariki 18 Ukwakira ubwo Ibiro by’Umuvunyi Mukuru byamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko raporo ngarukamwaka ya 2022-2023 ndetse na gahunda y’ibikorwa […]
Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa zitwaraga nk’umutwe wa gisirikare: Ubuhamya
Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, humvwa ubuhamya butandukanye bugaragaza uruhare bakekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iri buranisha, ubuhamya bwasomwe na Perezidante w’urukiko bwagaragazaga uburyo Twahirwa wigeze kuba umukozi wa Minisiteri yari ishinzwe abakozi (MINITRAPE) […]