Rurageretse hagati ya Karimi Koome n’Umunyarwanda umushinja kumuriganya arenga Frw miliyari 3
Urukiko Rukuru rw’i Nairobi muri Kenya rwategetse ko konti za Banki z’umucuruzi wo muri iki gihugu witwa Karimi Koome zifatirwa, nyuma y’uko umunyarwanda Muhinyuza Desiré amureze kumunyanganya Ksh 391,000,000 (arenga Frw miliyari 3). Ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira ni bwo umucamanza Benmark Ekhubi yategetse ko konti za Banki za Koome zifatirwa kugeza mu […]
Nairobi: Uwitwa Gakuru yitwikiye mu nzu yabagamo
Umusore w’imyaka 29 ufite izina ry’Ikinyarwanda niba atari Ikirundi hatatangajwe ubwenegihugu cye , kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira yitwikiye mu nzu yari atuyemo mu gace ka Kasarani muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’igipolisi. Impamvu yateye uyu musore ibitangazamakuru byo muri Kenya biri kwita Denise Gakuru kwiyambura ubuzima akoresheje ubu buryo buteye ubwoba ntiramenyekana. Umurambo […]
Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko Général Bunyoni aguma muri gereza
Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burundi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 rwategetse ko Général de Police Alain Guillaume Bunyoni aguma muri gereza ya Gitega. Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023, akurikiranweho ibyaha birimo icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Urukiko rwabanje rwari rwaranzuye ko afungwa […]
Cibitoke: Imbonerakure zigiye kwifashishwa mu guhiga inyeshyamba z’Abanyarwanda
Byibuze urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure rugera kuri 600 rugiye kwifashishwa mu kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rwo mu Ntara za Cibitoke, Bubanza na Bujumbura no mu murwa mukuru w’ubukungu ngo rwohereje gutanga ubufasha muri Komini ya Mabayi, mu Ntara ya […]
Hamissa Mobeto arashinja Diamond amacakubiri mu bana be
Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz yamaranye igihe n’abana be batatu, aribo Princess Tiffah, Nillan, na Naseeb Junior, ariko yakomeje guheza umuhungu we Dylan, yabyaranye na Hamisa Mobetto. Mu minsi yashize, Diamond yasangije abakunzi be amafoto na videwo yishimira ibihe byiza yagiranye n’abana be batatu. Yagaragaye akina nabo, abajyana mu ngendo zitandukanye.Hari amakuru avuga ko […]
Lutundula yeruye ko FARDC iri kurasa M23
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yemeje byeruye ko igisirikare cy’igihugu, FARDC, kiri kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Lutundula, muri Nzeri 2023 ubwo yari i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye umugambi wa FARDC wo gutangira kurasa kuri M23 mu gihe […]
Icyoba mu nzego z’ubutasi zo mu burengerazuba bw’Isi kubera drones u Burusiya buri guha Syria
Inzego z’ubutasi z’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bikorera mu bihugu bya Syria na Iraq zikomeje gucungira hafi u Burusiya, kubera drones z’ubutasi bukomeje guha Syria. Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bufaransa (DRM) bwatangaje ko bufite amakuru y’uko mu minsi iri imbere u Burusiya buzohereza drones icyenda ku birindiro bya gisirikare bya Hmeimim busanzwe bugenzura muri […]
Brussels: Mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose humvikanye ubuhamya bw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo
Dr Kwizera Gasana James wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugera mu 1991, akaba na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1992 kugera mu 1993 yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Uyu Enjenyeri mu by’amashyamba wavutse […]
RDC: I Kibumba haramukiye imirwano, M23 irashinja leta kugaba igitero ku basivili
Abayobozi b’umutwe wa M23 baravuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira 2023, Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ku bufatanye n’imitwe itandukanye bakorana bagabye igitero ku baturage b’abasivili muri Kibumba no mu nkengero zaho. Ibi byatangajwe n’abavugizi ba M23, Laurence Kanyuka ndetse na Major Willy Ngoma,babinyujije kuri twitter. Laurence Kanyuka yagize ati “Muri aka […]
Ibyo twamenye ku rubanza rwa Gakire Fidele ushobora kuba yaribeshye ku mwaka
Amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yavugaga ko umunyamakuru, Uzabakiriho Gakire Fidele yagombaga kuburanishwa ku itariki ya 23 Ukwakira 2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko birangira atanagejejwe ku rukiko. Abatangaje aya makuru bavuze ko uyu Gakire ari we ubwe wabibibwiriye ubwo bari bamusuye kuri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ariko byaje gutungurana […]