Pasiteri wari mu bakunzwe muri Uganda yapfuye arimo kwirukana amadayimoni

Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola. Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri […]

Igisasu cyishe umusirikare wa Kenya cyarashwe na FARDC: Umwe mu bayobozi ba EACRF

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo Kinshasa (EACRF), bwanyomoje amakuru yavugaga ko igisasu cya mortar cyahitanye umusirikare wa Kenya cyaba cyarashwe n’Ingabo z’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 24 ni bwo umusirikare wa Kenya yishwe n’igisasu cya mortar abandi benshi barakomereka, ubwo mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya […]

CG (Rtd) Gasana wayoboraga intara y’Iburasirazuba yongeye gukurikiranwa

Itangazo rihagarika Gasana ku mwanya wa Guverineri w'intara y'Iburasirazuba

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, bimaze gutangaza ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 15 Werurwe 2021 yahagaritswe kuri iyi mirimo. Itangazo risohotse kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023 rirasobanura ko impamvu Gasana ahagaritswe ari uko hari ibyo akurikiranweho agomba kubazwa. Iri tangazo rigira riti: “CG (Rtd) Emmanuel Gasana […]

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akekwaho birimo ibyo gukangisha gusebanya. Ku wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo yageze imbere y’Urukiko ku kubarana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko birangira kuri uyu munsi akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.Impamvu Urukiko rutanga, ni uko […]

Alliah Cool yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza cye

Isimbi Alliance uzwi muri Cinema nka Alliah Cool, yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza yavuze ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali. Uyu mugore usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abagore rizwi nka Kigali Boss Babes, ni umwe mu batangaje amazina y’abahanzi begukanye ibihembo muri ririya rushanwa ryabereye muri BK Arena. Isimbi by’umwihariko ni […]

Urubanza rwa Dr Kayumba Christopher rugiye gusomwa

Urukiko rukuru rwa Kigali rugiye gufata umwanzuro ku rubanza ubushinjacyaha buregamo Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza kuri ubu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya ku gahato abagore. Ni urubanza uru rukiko rwaburanishije mu bujurire ku wa 18 Nzeri 2023 rukazasomwa ejo ku wa 26 Ukwakira 2023. Ubushinjacyaha bwari bwarajuriye nyuma yo kutanyurwa n’icyemezo cy’Urukiko […]

Uganda:Anita uyobora Umutwe w’Abadepite aherutse kwibaruka ku myaka 49 bihinduka inkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Madamu Anita Annet ku myaka 49, aherutse kwibaruka impanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bivugisha benshi amangambure. Bwana Thomas Tayebwa umwungirije mu nteko niwe watangaje ku rubuga rwa Twitter (X) ko uyu Anita yamaze kwibaruka impanga kandi ko ameze neza n’abana bakaba nta kibazo. Ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi bacu bose […]

Liberia: Bagiye mu cyiciro cya 2 cy’amatora nyuma yo kubura uwatsinze mu cya mbere

Kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’amatora muri Liberia yatangaje ko hazaba icyiciro cya kabiri cy’amatora mu kwezi gutaha nyuma y’uko Perezida George Weah n’uwo bahanganye ukomeye, Joseph Nyumah Boakai, bombi bananiwe kugira amajwi asabwa mu cyiciro cya mbere. Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) ivuga ko Perezida Weah yabonye amajwi 43.83% mu matora yo ku itariki […]

Rutangarwamaboko arabona ko gutandukira umuco nyarwanda biri mu byateje inzara

Umupfumu akaba n’umushakashatsi ku buzima bushingiye ku muco, Nzayisenga Modeste uzwi nka ‘Muganga Rutangarwamaboko’ arabona ko gutandukira indangagaciro z’umuco gakondo biri mu byateje ikibazo cy’ibura n’ihenda ry’ibiribwa gihangayikishije abatuye mu Rwanda. Mu kiganiro na New Times, Rutangarwamaboko yavuze ko mu Rwanda haterwaga ibiti bifite ibisobanuro bikomeye ku mibereho y’Abanyarwanda kandi byatumaga ubutaka burumbuka, imbuto butewemo […]

Bokota Labama yagizwe umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda

Kamana Bokota Labama wahoze akina nka rutahizamu muri Rayon Sports, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagizwe umutoza wungirije w’Ikipe ya Addax Sports Club. Iyi Addax ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahoze yitwa Rugende FC mbere yo kugurwa na Mvukiyehe Juvenal wahise ayihindurira izina. Bokota azaba yungirije Ndemeye Jean Louis uzwi […]