Jenerali wa M23 na Colonel wa FDLR bafatiwe ibihano na Loni

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatatu watangaje ko wafatiye ibihano abayobozi bakuru b’imitwe ya M23 na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo uyu muryango watangaje ko wahanwe ni Général de Brigade Bérnard Maheshe Byamungu wa M23 na Protogène Ruvugaikore wa FDLR. Brig Gen Byamungu w’imyaka 49 y’amavuko, asanzwe ari Umugaba Mukuru […]

Umubiligikazi ntiyemeranya na Me Flamme uvuga ko Abanyarwanda bagira umuco wo kubeshya

Umubiligikazi Colette Braeckman wakoreye ikinyamakuru Le Soir mu Rwanda no mu Burundi ntiyemeranya n’umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rubanza rubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, uvuga ko Abanyarwanda bagira umuco wo kubeshya. Tariki ya 18 Ukwakira 2023 ubwo uru rubanza rwatangiye ku ya 9 rwari rukomeje, abunganira abaregera indishyi banenze uburyo […]

Urwango abirabura bagirirwa i Burayi ruri kwiyongera cyane: Ubushakashatsi

Ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) gishinzwe uburenganzira shingiro bw’ikiremwamuntu, FRA, cyatangaje ko urwango abirabura, by’umwihariko abaturuka ku mugabane wa Afurika bagirirwa rwiyongereye cyane mu myaka itandatu ishize. Aya makuru ashingira ku bushakashatsi bwitwa ‘Being Black in the EU’ FRA yakoreye ku bimukira n’ababakomokaho guhera mu Kwakira 2021 kugeza muri Nzeri 2022, aho abantu bavuganye na […]

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya yirukanye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel

Inteko Ishinga Amategeko ya Libya kuri uyu wa Gatatu, itariki 25 Ukwakira, yasabye ba ambasaderi b’ibihugu bishyigikiye Israel mu ntambara irimo na Hamas, kuva muri iki gihugu. Ibyo bihugu ni Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Butaliyani. Israel yakomeje kurasa ibibombe muri Gaza kuva ku itariki ya 7 Ukwakira abarwanyi ba Hamas bagaba igitero gitunguranye […]

Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe i Brazaville

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yatumiye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo mu nama ibera mu mujyi wa Brazaville. Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje, iyi nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba irabera mu kigo cy’inama mpuzamahanga cya Kintélé guhera kuri uyu wa 26 kugeza […]

PAM yahagaritse kujyanira ibiribwa abahungiye hafi ya Goma

Umuryango PAM ushinzwe ibiribwa watangaje ko wahagaritse ibikorwa byo kujyana imfashanyo mu nkambi zicumbikiye Abanyekongo bahunze umutekano muke ziri hafi y’umujyi wa Goma bitewe n’imirwano iri kuhabera ihuza umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro rya Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo. Iyi mirwano iri kubera mu bice birimo gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya […]

EAC yatangije iperereza ku wiciye umusirikare wayo muri RDC

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko watangije iperereza ngo hamenyekane abishe umwe mu basirikare wohereje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira ni bwo John Ndawo wo mu ngabo za Kenya ziri muri RDC yiciwe i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Uyu musirikare yiciwe muri […]

Dogiteri yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gufata kungufu mwishywa w’umugore we

Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu. Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu mwishywa w’umugore we. Umushinjacyaha yavuze ko Dr Olufemi Olaleye yaba yarahohoteye uyu mwana w’umukobwa mu gihe kirenga umwaka kugeza igihe umugore we abimenye akabimenyesha polisi. Olaleye yagejejwe imbere y’urukiko […]

RDC yatangaje ko ititeguye gushyikirana n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ititeguye gushyikirana n’iy’u Rwanda muri iki gihe kuko ngo ingabo zarwo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 biri mu gihugu cyabo mu buryo butemewe n’amategeko. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 23 Ukwakira 2023, ari kumwe na Minisitiri […]