Minisitiri Marizamunda yagaragaje uko magendu ari ikibazo ku mutekano

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yagaragaje uko ubucuruzi butemewe n’amategeko (magendu) atari ikibazo ku iterambere ry’igihugu gusa ko ahubwo bushobora no kuba imbogamizi ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kubwirinda. Yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora neza bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa 28 Ukwakira 2023 aho yasabye abikorera bo muri iyi ntara […]

Perezida Ruto arasaba ko ‘Viza’ zicibwa hagati muri Afurika

Perezida wa Kenya arabona ko icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira cyangwa kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Viza’ (Visa) kidakenewe ku mugabane wa Afurika. Mu nama yiga ku kubungabunga amashyamba n’inzuzi yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Ruto yatangaje ko iki cyangombwa gisabwa imbere muri Afurika kibangamira urujya […]

Tshisekedi yarahiriye kubaka inkuta zitandukanya RDC n’abaturanyi

Tshisekedi mu nama yo kubungabunga amashyamba n'inzuzi i Brazaville

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yarahiriye kubaka inkuta ndende zitandukanya igihugu cye n’ibituranyi byo mu burasirazuba, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagituye. Mu nama yo kubungabunga uruzi rwa Congo, Amazon na Borneo Mekong n’amashyamba yakomereje i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Tshisekedi yavuze ko abaturanyi […]