Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze. Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru. Mukeshimana Athanasie […]

Kenya:Mu Kuboza haratangira gukoreshwa indangamuntu ikomatanyije

Perezida William Ruto yizeje Abanya Kenya ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka bari butangire ibikorwa by’ubucuruzi hakoreshwa indangamuntu ikomatanyije ndetse n’igikumwe muri gahunda yiswe Maisha number. Muri Nzeri, guverinoma yasubitse gahunda yari iteganijwe kubera ibihe bidasanzwe by’ubukungu ariko ishyiraho indi tariki nshya ya 30 Ukuboza. Ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bose bayobowe na Minisiteri y’ikoranabuhanga, hemejwe […]

Nduhungirehe abona kubaka ikiraro gitandukanya RDC n’u Rwanda ari ukuyoba

Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, abona umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo wo kubaka urukuta rutandukanya igihugu ayoboye n’u Rwanda urimo ubuyobe. Tshisekedi mu nama yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo tariki ya 28 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu burasirazuba bwa […]

Abanyeshuri bakubise umwarimu iz’akabwana azira kubaha igikoma kitarimo isukari

Mu kigo cy’ishuri cya Boma mu gihugu cya Kenya haravugwa umuyobozi w’ikigo wakubiswe n’abanyeshuri iz’akabwana nyuma yo kubaha igikoma kitagira isukari. Collins Omondi, umuyobozi w’iri shuri yakubiswe kuri uyu wa Gatanu arakomereka azira gucunga nabi ishuri ayoboye kugeza ubwo isukari yabaye ikibazo byatumye abanyeshuri banyweye igikoma kitagira ikindi kivanzemo kandi barabyishyuriye byose. Muri raporo yatangajwe […]

Nari nzi ko ngomba kwica umuntu: Uwiciwe muri jenoside ubwo yatangaga imbabazi

Kalinda hamwe n'abagabo batatu mu bamwiciye

Kalinda Pierre Célestin wiciwe abo mu muryango mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko yari yararahiye ko agomba kwica umwe mu bamuhemukiye, ariko ko ubu imyumvire ye yamaze guhinduka. Ibi yabivugiye mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 ubwo itorero ADEPR ryasozaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. […]

Kenya: Abapolisi kabuhariwe bitambitse Guverineri wa Kisii bamubuza kwinjira mu biro

gsu_officers_outside_kisii_governor_simba_arati_office_at_gusii_stadium_0.jpg

Kuri uyu wa Mbere, abapolisi benshi ba Kenya bo mu ishami rishinzwe serivisi rusange (GSU) bagose ibiro bya guverineri wa Kisii, Simba Arati biri muri Stade ya Gusii bamubuza kwinjira. Amakuru aturuka aha avuga ko Guverineri yabujijwe kwinjira kuri sitade aho afite ibiro bya kabiri. Aba bapolisi bajyanywe muri iyi stade mu gikamyo cya polisi […]

Burundi:Uburwayi bwatumye Umunyamakuru Floriane Irangabiye ahindurirwa Gereza

Umunyamakuru Floriane Irangabiye, wari ufungiye muri gereza ya Muyinga mu majyaruguru y’u Burundi kuri ubu yamaze kwimurirwa mu yindi gereza nyuma yo kubisabwa n’abarimo umuryango we. Uyu munyamakuru yakatiwe imyaka 10 ashinjwa guhungabanya ituze rya rubanda mu gihugu cy’u Burundi.Nyuma y’uburwayi rero bwa Asthma yamaze kwimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba muri Bujumbura. Kuri iki […]

Uko Pitchou amerewe nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Rayon Sports

APR FC yatangaje ko imvune Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou yagiriye mu mukino wa Rayon Sports idakanganye, ndetse ko byitezwe gukorana na bagenzi be imyitozo. Pitchou yasohotse mu kibuga asimbuwe na Niyomugabo Claude ubwo APR FC yakinaga na Rayon Sports ku Cyumweru, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0. Uyu musore […]

Ikibanza kigurishwa amafaranga make ku Muyumbu kirimo n’inzu ntoya

ibyangombwa_by_ubutaka.jpg

Hafi y’ibiro by’umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, ku muhanda, haragurishwa ikibanza gifite ubuso bwa metero kare 500 (metero 25 kuri 20) kirimo n’inzu ntoya ifite icyumba na salon. Iki kibanza gisanzwe kirimo inzu ntoya, uwakigura yayivugurura cyangwa se akaba yayisenya, akiyubakira bushya. Ukeneye andi makuru, wabariza kuri nimero ya telefone 0788554010/0788302082.

Masaka: Abana bitiranwa bahitanwe n’inkongi yibasiye aho abanyeshuri barara

f9qtd8txwaagtyw.jpg

Byibuze abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka nyuma y’aho inkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu barara mu ishuri rya Kasana Junior School mu Mujyi wa Masaka saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere. Abayobozi bavuga ko abana bapfuye ari Aloysius Katende na Malik Katende. Dortoir yibasiwe n’inkongi yararagamo abana bagera kuri 15 […]