Bujumbura: Abaturage bazajya batangira imisoro bimwe mu byo batunze mu nzu

Mu mujyi wa Bujumbura i Burundi byateganyijwe ko kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 hatangira ibarura ry’imitungo abaturage bafite mu nzu zabo kugira ngo itangire kubarirwa imisoro. Iki gikorwa kirashingira ku cyemezo cyafatiwe mu nama y’abayobozi b’amakomini n’abo mu zindi nzego yayobowe na Meya wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana, tariki ya 27 Ukwakira 2023. Meya Hatungimana […]
Gutuburira abantu amabuno byabaye imari ishyushye muri Tanzania
Abifuza guhindura imiterere y’imibiri yabo by’umwihariko abigitsinagore bakomeje kwiyongera mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko bitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital bitangije iyi gahunda kumugaragaro. Dr. Eric Muhumba ushinzwe kubaga ababagana, avuga ko abakomeje kugana ibi bitaro abenshi ngo bajya kwiyongeresha ibibuno.Gusa ngo n’ubwo ari abahanga mu gutanga iyi serivisi, ntibazaba ari bonyine kuko bazajya bafatanya […]
FARDC yateye M23 na Sukhoi-25
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko muri aya masaha ingabo z’iki gihugu ziri kugaba ibitero ku birindiro bya M23 zikoresheje indege z’intambara. Ni nyuma y’iminsi ine impande zombi zirasana zikoresheje amabombe. M23 biciye mu bayobozi bayo yemeje ko FARDC iri kurasa ibirindiro byayo biherereye mu duce twa Kibumba na […]
Diamond yasubije Mobetto wamushinje ivangura mu bana be ubwo yazaga mu Rwanda
Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards umuhanzi Diamond nawe ari mu babyitabiriye ariko ubwo yazaga yazanye n’abana be ariko batarimo umuhungu we Dylan yabyaranye na Hamissa Mobetto. Nyuma y’aho rero nibwo Mobeto yamushinje ivangura mu bana be kuko uyu mwana atamujyanye mu bandi. Mu gusubiza rero,Diamond Platnumz […]
Musanze: Bahangayikishijwe n’abiswe Ibihazi bongeye kwigarurira ibirombe byari byarafunzwe
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze i Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abatari bake baba mu bikorwa bitemewe by’ubucukuzi bivugwa ko ari ubwa zahabu mu gihe bo bahagera bagakubitwa, ndetse umudaso akaba aherutse kuvunwa ukuboko n’abo bise Ibihazi bongeye kwigarurira ibyo birombe byari bimaze iminsi bifunzwe. Abatuye mu Karere ka Musanze, mu kibaya cya Gatare gihuriweho […]
Dr Mbonimana ‘wiyirukanye mu Nteko’ kubera ubusinzi yandikiye urubyiruko
Dr Mbonimana Gamariel uhamya ko yiyirukanye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yari abereye umudepite kubera ubusinzi, yanditse igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Nk’uko uyu mwanditsi yabisobanuriye ku rubuga rwa X kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, iki gitabo cyitwa “Imbaraga z’Ubushishozi’ kizasohoka mu Gushyingo 2023. Iki gitabo kirimo igice yise ‘Kugenda mu nzira y’ubushishozi’ […]
Israel yarashe muri Syria na Lebanon
Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe ku bikorwa remezo bya gisirikare byo mu bihugu bya Syria na Lebanon, mu gihe hari impungenge z’uko intambara kiriya gihugu gihanganyemo na Hamas ishobora gukwira mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati. IDF yemeje ko kuri uyu wa Mbere indege zayo z’intambara zarashe ibisasu muri Syria ndetse no […]
Intumwa ya Tshisekedi ibona M23 idakwiye gutekereza iby’imishyikirano
Intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Prof. Serge Tshibangu, ibona umutwe witwaje intwaro wa M23 udakwiye gutekereza iby’imishyikirano usaba ubutegetsi. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Alain Irung wa Radio Okapi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, Tshibangu yagize ati: “Umurongo wacu ntabwo wahindutse. Ntabwo tuzashyikirana na M23, ntabwo tuzaganira na […]
Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United nyuma yo kuyibabaza
Rutahizamu Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United, nyuma y’uko Manchester City asanzwe akinira yari imaze kuyinyagira ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Ni Manchester United yari yakiriye Man City i Old Trafford, mu mukino wa derby y’i Manchester wabaye kuri iki cyumweru. Ibitego bibiri bya Erling Haaland na kimwe cya Phil Foden byari bihagije […]
Hahishuwe uruhare rukomeye rwa CIA mu rupfu rwa Patrice Lumumba
Umunyamerika w’umunyabigwi mu nkuru zicukumbuye, Stuart Reid, yahishuye uruhare rw’urwego rw’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, CIA, mu rupfu rwa Patrice Emery Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo icyitwa ‘Congo’. Reid mu bucukumbuzi yise ‘The Lumumba Plot’ mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Laurent Correau kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023, yasobanuye […]