Undi muturage w’i Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri RDC

Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu, yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwakomerekejwe n’iki gisasu ni uwitwa Hagumimana Pierre wo mu mudugudu wa Buringo, akagari ka Butaka ho mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko igisasu cyaturutse ku ruhande rwa Congo cyamukomerekeje ukuguru, ubwo […]

RDC:Etat de siège yashyizwe mu majwi mu kuzabangamira abakandida batavuga rumwe na Leta

Raporo y’itsinda mpuzamahanga rishinzwe gukumira ihohotera (ICG), ivuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje guhura n’akaga muri iki gihe cy’amatora yegereje ariko kandi ngo sibo gusa kuko n’abakandida batavuga rumwe na Leta biteze kubuzwa umudendezo biturutse kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Gisirikare mu ntara zitandukanye za Congo. ICG itangaza ko hakurikijwe uko amatora […]

Biden yashyize nyirantarengwa imbere ya Uganda

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ko ateganya kuyikura mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bibona inyungu muri gahunda yayo isanzwe ibishyigikira mu rwego rw’ubucuruzi, izwi nka ‘AGOA’. Mu ibaruwa Biden yandikiye umutwe w’abadepite na Sena mu nteko ishinga amategeko ya USA kuri uyu wa 30 […]

Uburayi bwageneye u Rwanda inkunga yo kurufasha guhangana n’inzara

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko wageneye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 106 yo kurufasha guhangana n’ikibazo cy’inzara cyugarije benshi batuye iki gihugu. Uyu muryango kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 watangaje ko ingo ibihumbi 211 zo mu cyaro zizahabwa kuri iyi nkunga kandi ko imishinga 14 ifite agaciro karenga miliyoni 11 z’amayero izashyirwa mu […]

Dosiye ya Jean Paul Nkundineza yaregewe Urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwaregewe umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wamenyekanye mu gukora inkuru zibanda ku butabera, aho aregwa ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho. Nkundineza Jean Paul ku wa 16 Ukwakira 2023, nyuma yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje.Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko rurimo kumukurikirana ku byaha […]

Kicukiro: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo w’akarere ka Rulindo rukekaho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Ndagijimana Froduard yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko akurikiranweho ibyaha bitanu. Ni ibyaha birimo “gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha […]

Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo warashwe arimo kwiba imifuka ya kawunga

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazigera yihanganira umuntu wese uharanira inyungu ze bwite mu buryo butari bwiza n’ubusambo bwe bizabangamira Abanyarwanda. Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,ACP Boniface Rutikanga yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na BWIZA.COM , ubwo yabazwaga ku makuru yabyutse avugwa ko hari umugabo warashwe mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yarimo kwiba imifuka ya […]

Rubavu: Abakobwa baratabaza kubera ‘umuhungu wirirwa ubasambanya ku ngufu’

Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko hari umuhungu wirirwa ubasambanya ndetse akanabakubita; bagasaba inzego zibishinzwe kumuryoza ihohotera abakorera. Uwo aba bakobwa bahurizaho ni uwitwa Olivier wo mu kagari ka Rwangara muri Cyanzarwe. Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage bo muri kariya gace ni uko hari na bamwe mu bagabo b’aho […]

DR Congo:Kandidatire ya Moà¯se Katumbi yemejwe n’Urukiko yari yararegewe

Nyuma y’uko Kandidatire ya Moise Katumbi igiweho impaka igacyemangwa kubera ubwenegihugu byavuzwe ko atajuje,kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba yamaze kwemerwa bityo akazahatana mu matora n’abandi bakandida bazaba bemejwe. Uyu muyobozi w’ishyaka rya ‘Ensemble pour la Nation” Moise Katumbi ari mu bari batanze Kandidature yo kuba umukuru w’igihugu cya Rebupulika ya Demokarasi ya Congo […]

Amasazi n’umunuko bizengereje abaturiye ikimoteri cya Nduba

Abaturage baturiye hafi n’ikimoteri cya Nduba by’umwihariko, abatuye mu midugudu ibiri bavuga ko amasazi n’umunuko baturiye aka gace bibazonze bityo bikaba ari ikibazo kibateye inkeke. Ni mu gihe inteko rusange y’Umutwe w’abadepite iherutse gusura aka gace babona ko aka gace gateye inkeke abaturage ari nabwo bahise basaba ko imiryango 80 ituriye ikimoteri cya Nduba yakwimurwa […]