Israel yaryamiye amajanja ku mupaka na Liban nyuma y’ijambo ry’umuyobozi wa Hezbollah
Igisirikare cya Israel cyavuze ko gikomeje kuryamira amajanja cyane cyane ku mupaka wabo na Libani mu gihe umuyobozi w’umutwe wa kisilamu wa Hezbollah yagize icyo atangaza bwa mbere ku ntambara yatangiye ku itariki 7 Ukwakira. Mu ijambo ryarebwe n’ibihumbi mu giterane cyabereye i Beirut, Hassan Nasrallah yashimye ibitero bya Hamas byibasiye Israel ku itariki ya […]
Komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bwa EAC yazisabye kwitegura
Komanda w’ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Colonel Michael Walaka Hyeroba, yazisabye kwitegura guhangana n’uwazishotora. Uyu musirikare yatangarije aya magambo mu nama yahuriyemo n’abofisiye bo mu ngabo za Uganda ziri muri ubu butumwa, yigaga ku kibazo cy’uburyo ibice zigenzura bikomeje kuvogerwa n’imitwe yitwaje […]
Abadepite ntibiyumvisha uburyo ki amazu ya Leta agera kuri 950 apfa ubusa
Ubugenzuzi butandukanye bwakozwe na bimwe mu bigo bya Leta birimo Rwanda Housing Authority byagaragaje ko inzu za Leta zigera kuri 950 zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro. Muri iryo barura ryakozwe, ryagaragaje ko ubusanzwe Leta ifite inzu zirenga ibihumbi 49 ariko muri izo hakaba harimo izo zavuzwe haruguru ziba zipfa ubusa. Byarutsweho muri iki cyumweru ubwo Komisiyo […]
MONUSCO na FARDC byiteguye urugamba rwa Goma na Sake

Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demukarasi ya Congo buzwi nka ‘MONUSCO’, Lieutenant General Otà¡vio Rodrigues De Miranda Filho, yatangaje ko azafasha ingabo z’iki gihugu mu rugamba rwo gukumira umutwe witwaje intwaro wa M23 mu gihe wagerageza gufata umujyi wa Goma na Sake. Mu kiganiro cyahuje Lt Gen. Miranda, Umuvugizi […]
U Rwanda rwashyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye Cuba bivaho
U Rwanda ku wa Kane rwashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye usaba ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka 64 zarafatiye Cuba byavaho. Ni ku ncuro ya 31 Loni yasabaga Amerika ko yakuraho biriya bihano. Ibihugu 187 birimo n’u Rwanda ni byo byashyigikiye uriya mwanzuro, bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel […]
Uganda yashenguwe no gukurwa muri AGOA
Kuri uyu wa gatatu, uganda yamaganye icyemezo cy’Amerika cyo kuyikura mu masezerano akomeye y’Ubucuruzi kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abaryamana bahuje ibitsina.Ivuga ko iki cyemezo cyangiza ubuhinzi n’ubucuruzi muri iki gihugu. Amerika yavuze ko muri iki cyumweru Uganda kimwe na Repubulika ya Centrafrique (CAR), Gabon na Niger bikuwe mu itegeko ryerekeye iterambere ry’amahirwe muri […]
2023: APR FC yaje imbere ya Rayon Sports mu makipe akomeye muri Afurika
Ikipe ya APR FC yaje imbere ya mukeba wayo Rayon Sports ku rutonde rugaragaza uko amakipe arutana gukomera ku mugabane wa Afurika. Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwitwa Opta rwo mu Bwongereza ruzwiho gukora intonde zitandukanye mu mupira w’amaguru rwifashishije statistics (ibarurishamibare). Urutonde uru rubuga ruheruka gusohora mu kugaragaza uko amakipe arutana gukomera muri 2023, rushyira […]
Abayobozi 7 barimo Gitifu wa Rulindo n’uwa Muhanga barafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abayobozi barindwi rukurikiranyeho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo. Uru rwego rwemeje ko mu bo rufunze harimo “abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.” Amafaranga aba bayobozi […]
Kampala: Umunyemari Katanga yiciwe iwe mu rugo arashwe, harakekwa umugore we
Igipolisi mu Mujyi wa Kampala kiri gukora iperereza ku kuntu umunyemari wo muri uyu mujyi witwa Henry Katanga yarashwe akicirwa iwe mu rugo. Ubu bwicanyi bivugwa ko bwakorewe Mbuya Hill, mu nkengero za Kampala muri Division ya Nakawa, bwakozwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera kuri Daily […]
Austria irashaka kwigana gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda
Guverinoma ya Austria irashaka kwigana gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse yanamaze kunoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa. Nk’uko The Guardian yabitangaje, Umunyamabanga wa Austria ushinzwe umutekano w’imbere, Gerhard Karner na mugenzi we w’u Bwongereza, Suella Braverman, kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023 bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’abimukira n’umutekano. Aya […]