M23 yatangaje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi
Ubuyobozi bw’umutwe witwaje intwaro wa M23 bwatangaje ko wafashe mpiri abasirikare benshi barwaniraga uruhare rwa Leta ya Repubulika ya demukarasi ya Congo barimo abasirikare b’u Burundi. Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023, aho yagize ati: “Nyuma y’igitero cyabo mu gitondo muri Bwiza na Kitshanga, ingabo z’abagizi […]
Afurika y’Epfo: Ntwari Fiacre yongeye gutabara ikipe ye, rugeze mu mahina
Umuzamu w’Umunyarwanda Ntwari Fiacre yongeye gutabara ikipe ye, TS Galaxy FC mu irushanwa rya Telkom Carling Knockout Cup rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika y’Epfo. Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, TS Galaxy yari ifite mu izamu ryayo Ntwari yakinnye na Sekhukhune United muri kimwe cya kane cy’iri rushanwa, iminota 90 amakipe yombi adashoboye gutsindana. […]
Dr Mbonimana yasubije abavuga ko acinya inkoro kuri Perezida Kagame ko ari we akesha ‘PhD’
Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasubije abavuga ko acinya inkoro kuri Perezida Paul Kagame ko n’iyo yabikora ntacyo byaba bimutwaye kuko ari we akesha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD cyangwa ‘Doctorat’. Mbonimana kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2023 yagize ati: “Abo bose bavuga ko ndi gucinya inkoro. Nibasome uko nigize kubasubiza […]
Umushoramari Tuyishimire yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose

Tuyishimire Placide ufite inganda ebyiri zitunganya urwagwa mu karere ka Musanze yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose, asigarane abashinzwe isuku. Ahamya ko bizaterwa n’uko umusoro yakwa wazamutse cyane. Mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, Tuyishimire yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro w’ibinyobwa […]
Imirwano ya FARDC,Wazalendo na M23 yubuye muri Masisi
Imirwano y’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, abafatanyabikorwa bacyo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 irubuye muri Kitshanga na Bwiza muri teritwari ya Masisi yubuye mu gitondo cy’uyu wa 5 Ugushyingo 2023. Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryazindutse rigaba igitero gikomeye ku birindiro byabo. Bisimwa yagize ati: […]
Dadis Camara wari watorokeshejwe n’abakomando yafashwe
Captain Moussa Dadis Camara wabaye Perezida wa Guinea Conakry kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023 yasubijwe muri gereza nyuma y’amasaha make atorokeshejwe n’abakomando. Inkuru yo gutoroka kwa Dadis yatangajwe mu gitondo, aho muri gereza irinzwe cyane ya Conakry yumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi yarashwe n’abakomando bari muri iyi operasiyo n’abacungagereza bageragezaga kuburizamo umugambi. Umunyamategeko we, Jocameh […]