Isasu riri kuvuza ubuhuha hagati y’ingabo za Israel na Hamas muri Gaza

Imirwano hagati ya Israel na Hamas yegereye ibitaro bya Al Quds mu mujyi wa Gaza, aho umunyamakuru wa BBC uri kubikurikirana avuga ko hari kubera urugamba rwa nyarwo rw’imbunda. Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahungiye mu bitaro kandi haracyari abarwayi 100 mu bitaro ubwabyo. Hagati aho, inzira yonyine yifashishwa mu guhunga, yemerera abantu kuva mu majyaruguru ya […]

Mukwege abona Tshisekedi adakwiye gukomeza kuyobora RDC mu gihe amatora ataba

Umukandida wigenga uteganya guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, abona hari undi ukwiye kuyobora iki gihugu utari Felix Tshisekedi, mu gihe amatora ateganyijwe mu Kuboza 2023 ataba. Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ikomeje imyiteguro ariko hakaba impungenge z’uko mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeza kuba intambara, amatora yasubikwa […]

Général Bunyoni yasabiwe igihano kiruta ibindi

Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwasabiye Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Bunyoni watawe muri yombi muri Mata uyu mwaka amaze iminsi aburanishwa mu mizi ku byaha icyenda akurikiranweho, birimo n’icyo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Ni ibyaha uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa […]

Perezida Ndayishimiye agiye gusimburwa ku buyobozi bwa EAC

Muri uku kwezi nibwo hateganyijwe inama izahuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ikazabera muri Tanzania i Arusha aho biteganyijwe ko Perezida ndayishimiye w’u Burundi azasimburwa na Salva Kiir kuri uyu mwanya. Ni nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye manda ye yarangiye muri Nyakanga uyu mwaka bityo akaba agomba gusimburwa kuri uyu mwanya. Biteganijwe ko inama y’aba […]

Rutsiro:Imyaka itandatu irihiritse basiragira ku ingurane y’ubutaka bwabo ntibayihabwe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu barishyuza ingurane y’amafaranga batishyuwe ubwo umuhanda wanyuzwaga mu butaka bwabo none hakaba hashize imyaka itandatu umwenda baberewemo utarishyurwa. Aba baturage bavuga ko uwo muhanda kuva wakozwe aribwo hubakagwa umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu, gusa igitangaje ngo ntabwo kugeza ubu barishyurwa igice cy’amafaranga basigawemo. Bavuga ko […]

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye M23, kiyiha gasopo

Igisirikare cy’u Burundi cyikomye umutwe wa M23, cyiwuteguza ko ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza mu gihe yakongera kuzishotora. Ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke. Muri iri tangazo FDNB yashinje M23 kuba ku wa 21 Ukwakira ubwo ingabo zayo zari ziri mu […]

Brussels: Basabose wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe yaziye ku mbago

Basabose Pierre wari umaze ukwezi atitabira urubanza rwe na Twahirwa Séraphin ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, yitabiriye kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 agendera ku mbago imwe. Uru rubanza ruburanishwamo ibyaha bya jenoside n’iby’intambara rwagombaga gutangira tariki ya 9 Ukwakira 2023 gusa ntabwo Basabose yarwitabiriye. Me Jean Flamme umwunganira yasobanuye […]

Bunyoni yashinjwe kwishyura agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Ndayishimiye

Ubushinjacyaha bw’u Burundi kuri uyu wa gatatu ushize bwashinje Gen Alain Guillaume Bunyoni gushaka guhungabanya ubukungu bw’igihugu ndetse no kuba yarishyuye agatsiko k’abagizi ba nabi ngo bazice Perezida Evariste Ndayishimiye, ibyaha byose ahakana. Urubanza rwa Bunyoni kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Ugushyingo, rwari rukomereje mu Rukiko rw’Ikirenga mu murwa mukuru w’u Burundi, Gitega. […]

Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 23 yaryamye, bucya yapfuye urw’amayobera

Usabuwera Diane w’imyaka 23, wabanaga na nyina na mukuru we, mu mudugudu wa Butare, akagari ka Rugali, umurenge wa Macuba, akarere ka Nyamasheke, yavuye ku kazi muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo, aho adodera, ku wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo, nimugoroba, saa mbiri z’ijoro ajya kuryama, bucya yapfuye, aba abaye uwa 4 mu muryango upfuye […]