Malema yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami Charles aherutse kuhakorera

Charles III na Camilla, ubwo bari mu ruzinduko muri Kenya

Umunyapolitiki Julius Malema uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abirabura muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuyobozi w’ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) riharanira ubwigenge mu bukungu, yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, aherutse kuhakorera ubwo yahagiriraga uruzinduko. Uyu mwami yageze muri Kenya mu cyumweru gishize, ari kumwe n’Uwmwamikazi Camilla. Bahuye n’abashoramari bo muri […]

Rulindo: Ba diregiteri 2 barafunzwe, harimo ukekwaho kwiba amavuta yo guteka

Munyaneza Jean Marie Vianney uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Kiruri mu murenge wa Base w’akarere ka Rulindo na mugenzi we Bizwinayo Janvier uyobora urwa Rukozo rwo mu murenge wa Rukozo, bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ubujura. Amakuru y’ifungwa ry’aba bayobozi bombi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco. Munyaneza yatawe muri yombi […]

Ingona yamurumye ishaka kumwica nawe arayiruma ihita imurekura

Umworozi wo muri Australia yarusimbutse nyuma y’uko ingona ishatse kumwivugana akayiruma igahita imurekura.Umworozi w’inka Colin Deveraux amaze ukwezi ari mu bitaro, nyuma yo kurumwa n’ingona ifite uburebure bwa metero 3,2 mu majyaruguru ya Australia. Uyu mugabo yabwiye ABC News ko yarumwe n’ingona nawe ahita yitabara arayiruma niko guhita imurekura akizwa n’amaguru.Deveraux yavuze ko ibyago bye […]

Inyeshyamba zahanuye drone y’Abanyamerika ifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw

Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zatangaje kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Ugushyingo, ko zarashe indege itagira abapilote y’Abanyamerika, ifite agaciro ka miliyari zisaga 32 z’Amanyarwanda, yagurukaga hejuru y’amazi ya Yemeni. Mu itangazo ryabo, Aba-Houti bavuze ko ingabo zabo zahanuye indege ya drone yo muri Amerika yo mu bwoko bwa MQ-9 mu gihe yakoraga ibikorwa […]

Kilolirwe ibyukiye mu muriro w’amakompora nyuma yo gufatwa na M23

Agace ka Kilolirwe gaherereye muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kabyukiye mu muriro w’amasasu nyuma y’amasaha make kose gafashwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kilolirwe iri mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu mujyi wa Sake yafashwe na M23 kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023 nyuma y’imirwano yahebereye, ihanganyemo n’uruhande rw’ingabo za […]

Champions league: Manchester United yongeye kugayika, yishyira mu mibare igoye

Manchester United yaraye itsinzwe na FC Copenhagen yo muri Denmark ibitego 4-3, bituma amahirwe yayo yo kugera muri â…› cy’irangiza cya UEFA Champions league asa n’ayoyoka. Iyi kipe y’umutoza Erik Ten Hag yari yasuye Copenhagen, mu mukino wa kane wo mu itsinda rya mbere waraye ubereye kuri Parken Stadium. Manchester United yasabwaga kuwutsinda byibura ikishyira […]

Yaka Mwana arafunzwe

Gasore Pacifique uzwi muri sinema Nyarwanda nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akekwaho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi muri sinema no mu biganiro bisekeje byo kuri YouTube yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry. Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: “Gasore Pacifique […]

Umutangabuhamya yasabye Me Lurquin wunganira Twahirwa kugabanya ubugome

Umutangabuhamya wo ku ruhande rw’abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin yasabye umunyamategeko w’uyu mufungwa, Me Vincent Lurquin, kugabanya ubugome mu gihe abaza ibibazo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yatangiye ubu busabe mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, yifashishije ikoranabuhanga rihuza amashusho kuko […]

Korea y’Epfo:Irobo ryishe rijanjaguye umugabo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’ikarito

Umugabo yajanjaguwe na robot muri Koreya y’Epfo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’amakarito bapakiramo ibiryo.Ibi byabaye ubwo uyu mukozi yasuzumaga ama robot yari yakozwe mu ruganda yakoragamo. Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’Epfo Yonhap byatangaje ko ukuboko kwa robo, kwitiranyije uyu mugabo n’agakarito k’imboga, iramufata iramujanjagura mu maso no mu gatuza, nyuma yoherejwe mu bitaro ariko […]

Afurika y’Epfo: Abadepite basabye ko ambasaderi wa Israel ahambirizwa

Depite Mbuyiseni Ndlozi wo mu ishyaka EFF ryo muri Afurika y’Epfo yasabye ko nyuma yo guhamagaza abadipolomate babo muri Israel igihugu cye gikwiye no guhambiriza ambasaderi wa Israel. “Tugomba kwirukana Ambasaderi wa Israel!” Ntidushobora kuba inshuti kugeza igihe sosiyete yabo izubahiriza amategeko mpuzamahanga, n’uburenganzira bw’Abanyapalestine bwo kubana, ” uyu ni Ndlozi ubwo kuri uyu wa […]