U Burundi bwatangaje intambara, tuzirwanaho: Major Willy Ngoma

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko u Burundi bwabashojeho intambara mu buryo buziguye, bityo ko biteguye kwirwanaho. Ibi yabitangarije Télé Renaissance nyuma y’aho igisirikare cy’u Burundi gisohoye itangazo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023 riteguza abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba […]

P. Kagame yagiranye ibiganiro na Abiy Ahmed

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed. Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho bitabiriye inama ihuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Abiy yemeje ko yahuye na Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yavuze ko kimwe n’abarimo […]

‘Ntitugomba gutsimbarara mu bihe byashize ‘Perezida Kagame mu nama muri Soudi Arabia

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022 Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika. Ubwo hafungurwaga iyi nama Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku bari muri iyo nama yavuze ko bidakwiye ko hakwiye kwibandwa ku gutandukana n’ibibazo mu rwego rwo gutegura ejo hazaza. Ati”Ntidushobora gukomeza gutsimbarara […]

Uganda:Prophete wigiye guhanura mu nda y’intare yavuze uko yamumize bunguri

William Ssozi umuhanuzi umaze kubaka izina mu mujyi wa Kampala muri Uganda, yasangije abakunzi be uburyo ki intare yamumize akamara mu nda yayo nibura hagati y’iminota 45 n’isaha bikarangira yigiyemo guhanura. Mu kiganiro na UBC cyatambutse ku ya 27 Ukwakira 2023, Intumwa Ssozi asobanura avuga ko yamizwe n’Intare mu gihe yari akiri muto ubwo yari […]

Ingabo z’u Burundi zahungiye mu matware ya FDLR nyuma yo kuva i Kitshanga

Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahungiye mu gace ka Lushebere nyuma yo kuva i Kitshanga. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo izi ngabo zatwitse ibirindiro zavagamo i Kitshanga mbere yo kubivamo zikerekeza ahantu hatahise hamenyekana. Izi ngabo zavuye muri uyu mujyi kuri […]

Kivu zombi biyemeje gutangira imyigaragambyo ihoraho nyuma y’aho Leta ya RDC inaniwe M23

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyo muri Kivu y’Amajyepfo zatangaje ko guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 ziratangira imyigaragambyo ihoreho nyuma y’aho nyiratarengwa zari zahaye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ngo bube bwamaze gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 ntacyo itanze. Iyi miryango mu itangazo rihuriweho yashyize hanze kuri […]

Darfur: RSF iravugwaho kwica abantu hafi 1500 mu gisa nka jenoside

Ku itariki ya 2 Ugushyingo, ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) zagose inkambi y’abavanywe mu byabo nyuma yo gutera ikigo cy’ingabo za leta cyari hafi yaho mu burengerazuba bwa Darfur. Mu minsi itatu yakurikiyeho, uyu mutwe witwara gisirikare wakoze ibishobora kuba ubwicanyi bwakorewe abantu benshi mu gihe gito kuva intambara y’abenegihugu yatangira muri Mata. […]

Miss Bahati Grace aritegura ubuheta

Bahati arikumwe na Pacifique ndetse n'imfura ye yabyaranye na K8 Kavuyo

Nyampinga w’u Rwanda 20009, Bahati Grace aritegura kwibaruka umwana w’ubuheta nyuma y’uko imfura ye yabyaranye n’umuhanzi K8 Kavuyo nawe amaze kwigira imbere haba mu myaka no mugihagararo. Uyu Bahati abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe ndetse ko ari mu myiteguro yo kubyara undi mwana wa kabiri arikumwe n’umugabo we […]

Yami Alade arembejwe n’igitutu cyo kurongorwa

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Yemi Eberechi Alade, yatangaje ibyiyumvo bye ku gitutu ahabwa n’umuryango we n’incuti aho bakomeje kumubuza amahwemo ngo ashake umugabo . Uyu muhanzikazi, mu kiganiro aheruka kugirana na Cool FM, yinubira ko afite igitutu cyo gushaka no kubyara mu gihe we ngo abona nta mpamvu yo kumwihutisha bitewe n’uko ariwe wiyoborera […]

CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BYAFATIWE MURI MAGENDU

Itangazo ry'ubuyobozi bwa gasutamu kuri iyi cyamunara

Ubuyobozi bwa gasutamu buratangaza ko tariki ya 7 Ukuboza 2023 i Huye na MAGERWA hazaba cyamunara y’ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu, biherereye i Rusizi, Huye na MAGERWA. Urutonde rw’ibucuruzwa byose birebwa n’iri tangazo