Tity Brown wari umaze imyaka 2 afunzwe yagizwe umwere

Icyemezo cy'urukiko kigira Ishimwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown wari umaze iyaka ibiri afunzwe. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 mbere y’igihe kuko byari byateganyijwe ko usomwa saa saba. Utesha agaciro ikirego cy’Ubushinjacyaha bwashinjaga Ishimwe gusambanya umwana w’umukobwa. Uru rukiko kandi rwategetse ko Ishimwe ahita afungurwa uyu mwanzuro […]

Birababaje kuba umuntu amara imyaka 20 ari umuyede, umunyonzi: Umuyobozi muri RIB

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Herbert, yatangaje ko bibabaje kuba umuntu amara imyaka 20 cyangwa irenga ari umuyede ufasha abafundi, cyangwa ari umunyonzi w’igare. Ibi yabibwiye urubyiruko mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’urubyiruko cyari gikubiyemo impanuro z’uko rwakwitwara ku isoko ry’umurimo, amahirwe ahari n’ukuntu rwayabyaza umusaruro. Rutaro yagize ati: “Ngiye kubaha urugero rumwe […]

Umukuru w’Ingabo za Burkina Faso mu Rwanda gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

f-g3latxeaamccd.jpg

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig. Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ze bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023. Ku gicamunsi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kandi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside ku nyubako […]

Ngororero:Umugore yafashwe ahetse imwana imbere ashyiramo urumogi

Mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Ngororero haravugwa umugore w’imyaka 23 wafashwe na Polisi atwaye urumogi akoresheje amayeri yo kuruheka mu mugongo no kunda maze akarenzaho umwana. Bivugwa ko ngo uyu mugore utu dupfunyika tw’urumogi tugera ku 1018 yari atuvanye mu Karere ka Rubavu.Polisi ivuga ko yamufashe ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru maze nawe […]

Abanyamakuru ntibemerewe kwinjirana ibifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa Gasana

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwabujije abantu bose kwinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho mu rubanza rwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Mbere y’uko uru rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rutangira kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023, umwanditsi mukuru w’uru rukiko, Komeza Anastase yamanitse itangazo rigira riti: “Nta muntu […]

Israel yateguje agahenge k’amasaha ane buri munsi muri Gaza

Israel igiye gutangira gutanga aga ahgahenge k’amasaha ane buri musi mu turere two mu mu Burasirazuba bwa Gaza, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby. Hagati aho, mMinisitiri w’umutekano wa Israel ashimangira ko ari ingingo zerekeye gusa “uturere kanaka, tuzwi neza mu rwego rwo kurushaho kugabanya umwuka w’intambara.Kuri […]

Corneille Nangaa yashinje Perezida Tshisekedi guteranya amoko amusaba kwegura

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, itariki ya 9 Ugushyingo 2023, uwahoze ari perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Congo (CENI) wahindutse utavuga rumwe n’ubutegetsi, Corneille Nangaa, arasaba kwegura Perezida Félix Tshisekedi ashinja gutwika intara ya Tshopo binyuze mu“guteranya abavandimwe babiri, Aba-Mbole n’Aba-Lengola ”. Aho ari mu buhungiro, Perezida w’ishyaka Action pour […]

Urukiko rw’Ikirenga rugiye gutanga umwanzuro kuri gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwa London mu Bwongereza rwatangaje ko rugiye gutangaza umwanzuro kuri gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, uru rukiko ruzatangaza uyu mwanzuro nyuma ya saa sita (ku masaha yo mu Rwanda) tariki ya 15 Ugushyingo 2023. Ni umwanzuro wa nyuma ushobora gutesha agaciro uw’urukiko rw’ubujurire wakumiraga […]

Amajyaruguru: Ubuyobozi bwiyemeje gushyira iherezo ku mwanda, Banque Lambert n’amacakubiri

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gushyira iherezo ku bikorwa bibi bimaze igihe biyihesha isura mbi, birimo umwanda, ubusinzi ndetse n’amacakubiri amaze igihe ayirangwamo. Ni gahunda ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu karere ka Musanze. Intara y’Amajyaruguru imaze igihe ivugwamo uruhuri rw’ibibazo birimo umwanda, ubusinzi bukabije […]

Lt Col wa FARDC yahungiye muri M23

Umutwe wa M23 wemeje ko wakiriye Lieutenant Colonel mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo guhunga ‘amabi’ zikomeje gukora. Bertrand Bisimwa uyobora ishami rya Politiki muri uwo mutwe yemeje ko ku wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo ari bwo Lt Col Yusto Kanyove yahungiye muri uriya mutwe, nyuma y’igihe akangishwa ko […]