U Burundi bwatangiye neza urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’ yegukanye amanota atatu ya mbere y’urugendo rujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Gambie ibitego 3-2. Iyi kipe y’umutoza Ndayiragije Etienne yari yakiriye Gambie kuri Stade yitiriwe Bénjamin Mkapa i Dar es Salaam, mu mukino wa mbere wo mu itsinda F. Byasabye umunota wa 31 w’umukino […]
Museveni arashinja Loni kuba ari yo ihembera iterabwoba muri Congo n’ahandi
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashinje Umuryango w’Abibumbye kuba ari wo uhembera iterabwoba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no guteza akavuyo mu bihugu bitandukanye mu Karere ka Sahel. Perezida wa Uganda mu itangazo ryanyujijwe kuri twitter kuri uyu wa Gatatu ushize yagize ati “Igice kimwe cy’iterabwoba muri Afurika cyashinjwe cyangwa kibungwabungwa bamwe mu bantu […]
Guinness World Record:Yesheje agahigo ko kugira umusatsi muremure kurusha abandi
Umugore w’Umunya-Nigeria yaciye agahigo ku isi yandikwa muri Guinness World Record nyuma y’uko agize umusatsi wa mbere muremure cyane w’umukorano (wig/perruque) ukoreshejwe intoki. Uyu mugore witwa Helen Williams, wo mu mujyi wa Lagos, yaciye uwo muhigo nyuma yo gukora uwo musatsi w’umukorano ufite uburebure bwa metero 351.28. Akoze impuzandengo y’ikiguzi byamutwaye avuga ko yakoresheje ibirundo […]
Perezida wa Afurika y’Epfo yasabye ICC gukora iperereza ku ngabo za Israel
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, gukora iperereza ku ngabo za Israel kuko ngo ziri gukora ibyaha by’intambara mu ntara ya Gaza. Ibikorwa by’ingabo za Israel muri Gaza byatangiye nyuma y’aho umutwe wa Hamas warashe ibisasu byinshi ku butaka bw’iki gihugu tariki ya 7 Ukwakira 2023. Ingabo za Israel zarahiriye […]
Munyemana: Urukiko rwatesheje agaciro inzitizi ku isubikwa ry’urubanza
Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène, umunyarwanda uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, avoka we yasabye ko rusubikwa. Urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rwahise rutesha agaciro inzitizi zose. Ni ku wa kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Inyangamugayo zimaze […]
Hatangiye gushyirwaho ibyapa biburira abashoferi hafi ya za Camera zandikira abarengeje umuvuduko
Nyuma y’igihe hari abasaba ko hashyirwa ibyapa iruhande rwa za Camera zandikira abantu umuvuduko,kuri ubu basubijwe kuko icyo cyifuzo cyatangiye kubahirizwa. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko aho ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose hegereye za Camera zandikira abatwaye ibinyabiziga bakarenza umuvuduko wateganyijwe. Ubusanzwe abatwara ibinyabiziga bajyaga bitotombera ko izi Camera zishyirwa ahantu […]
Musanze: Umurinzi wa Pariki y’Ibirunga yishe arashe mugenzi we
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, uwitwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37 akaba umwe mu barinda Pariki y’Igihugu y’Ibirunga , yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32. Ibi byabereye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Today ivuga. Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, […]
Uwahoze atoza Amavubi yayishimye hejuru nyuma yo guhagamwa na Zimbabwe
Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yashimagije The Warriors ya Zimbabwe nyuma yo kugwa miswi n’u Rwanda igitego 1-1. Ku wa Gatatu ni bwo Amavubi na The Warriors banganyije 0-0, mu mukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Mu gice cya kabiri cy’umukino […]
Muyaya yashimye urukiko rwa London, avuganira FDLR
Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulijka ya demukarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yashimye icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza gitesha agaciro gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuganira abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, uru rukiko rwatangaje ko iyi gahunda guverinoma y’u Bwongereza ifitanye n’iy’u […]
Visi Perezida w’Interahamwe yambwiye ko byateguwe, Abatutsi bagiye gupfa: Ubuhamya
Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi rwakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, humvwa abatangabuhamya. Umutangabuhamya wabimburiye abandi afite imyaka 53 y’amavuko. Yasobanuye ko yabaye i Karambo muri Gatenga, kandi ko azi Twahirwa kuko basangiriraga mu tubari twaho. Ati: “Twasangiraga na Twahirwa mu […]