MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba ifite zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuyigaragariza uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa ingamba bagaragarije Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ugushyingo, ubwo Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yasesenguraga raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya […]

Bebe Cool yongeye gukora mu jisho Bobi Wine

Umuhanzi,Umwanditsi, Umukinnyi wa Filimi ndetse akaba atunganya umuziki MosesSsali uzwi nka Bebe Cool yibasiye mugenzi we Kyagulanyi Uzwi nka Bobi Wine avuga ko nta muhanzi ukimurimo ahubwo ko ari nka karaoke(Indirimbo zishaje). Aba bahanzi haba Bebe Cool na Bobi Wine bamaze imyaka irenga icumi badacana uwaka biturutse ku gapingane aba bombi bagiranye gashingiye ku muziki […]

FARDC yagaragaje ko ifite ubushobozi bwo kurinda RDC

Ndjike yemeje ko izi mbunda zarasaga muri Masisi

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko gifite ubushobozi bwo kurinda ubutaka bw’iki gihugu uwagerageza kubwinjiramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba ku manywa cyangwa nijoro. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wacyo ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2023, agira ati: “FARDC bafite ubushobozi bwo […]

Nyiragongo: Abaturage bigaragambije bamagana Wazalendo

Abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Ku wa Gatatu bakoze imyigaragambyo bamagana inyeshyamba za Wazalendo. Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe itandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yahurije hamwe, kugira ngo bafashe Ingabo zayo guhangana n’umutwe wa M23. Kuva aba barwanyi bahawe intwaro n’igisirikare cya RDC cyakora […]

Perezida wa Somalia n’uw’u Burundi basabye abarwana muri RDC guhagarika imirwano

f--0ac4a4aaa-th.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ugushyingo, Perezida Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia yageze mu Burundi kugira ngo abonane na Perezida Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida wa EAC ucyuye igihe, aho basabye impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo guhagarika imirwano zikubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi. Muri uru ruzinduko, Abakuru b’ibihugu byombi bakoze inama […]

MONUSCO igeze aho ijya gukora urugendo ikabanza kumenyesha abaturage aho igiye n’ibyo itwaye

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka n’imyaka zoherejwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zigeze aho zisigaye zibanza kumenyesha abaturage aho zishaka kujya n’ibyo zigiyemo kugirango batazisagarira nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’impande zombi aho abaturage bifuza ko izi ngabo zibavira mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo hagaragaye ubutumwa bwa […]

Sintegereje umuyobozi w’ikirenga nka Kagame: Rutaremara

Tito Rutaremara uri mu bagize akanama ngishwanama k’inararibonye aremeza ko u Rwanda ruzagira abayobozi beza ariko rutazagira uw’ikirenga nka Perezida Paul Kagame. Ibi yabivuze ubwo, mu kiganiro kuri Yago TV Show, yabazwaga niba nta cyuho abona ku Rwanda cyashingira ku byiyumviro by’Abanyarwanda benshi by’uko nta wasimbura Perezida Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ngo akore neza […]

Ubutasi bw’u Burundi bwavuze umubare w’abasirikare babwo bafashwe mpiri na M23

Umwe mu basirikare bakuru bo mu rwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu Burundi, batangaje ko abasirikare 16 ari bo urwo rwego rufite amakuru y’uko bafashwe mpiri na M23. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru uyu mutwe ni bwo werekanye abasirikare batatu b’u Burundi wafatiye ku rugamba ubwo bari bagiye guha umusada Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Nyaruguru:Aravugwaho guhengera umugore we ari mu ruzinduko agasambanya abana be babiri.

Mu karerere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo haravugwa umugabo wasambanyije abana be babiri nyuma yo guhengera umugore we ariwe nyina w’abo bana yagiye mu ruzinduko. Uyu mugabo abana yasambanyije umwe afite imyaka itatu undi ni itatu. Uyu mugabo, akaba yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikekwa […]

Abasirikare bo muri Israel batozaga abakomando ba FARDC baherutse kubata

Abasirikare benshi bo muri Israel bahuguraga abakomando b’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, barinda Umukuru w’Igihugu basubiye iwabo imyitozo batangaga itarangiye, bajya gufasha bagenzi babo guhangana n’umutwe wa Hamas. Hamas ifite ibirindiro mu ntara ya Gaza muri Palestine yatangiye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ubutegetsi bw’iki gihugu […]