Cristiano Ronaldo yanyomoje umusifuzi wari wemeje ko yakoreweho penaliti y’igihuha

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yakoze ibitari bimenyerewe, ubwo yabuzaga umusifuzi kumuha penaliti nyamara yari yemeje ko yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina. Hari mu mukino wa Champions league yo muri Aziya ikipe ye ya Al Nassr yahuriragamo na Persepolis yo muri Iran. Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kabiri w’umukino Cristiano Ronaldo yaguye mu rubuga rw’amahina […]

Rubavu: Ubukerarugendo bukorerwa ku mucanga w’Ikivu bugiye kuza mu isura nshya

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko buteganya kuvugurura no kunoza serivisi abatemberera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bakenera, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuryoherwa. Ubuyobozi bw’aka karere bwabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo, ubwo bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kamwe mu duce tugendererwa n’abantu b’ingeri zitandukanye mu […]

Uganda:Padiri wari umwe mu bakunzwe yishwe n’impanuka

Kiliziya Gatolika muri Uganda, iri mu marira nyuma y’urupfu rutunguranye rwa nyiricyubahiro Fr. Dr. Lawrence Yawe Mudduse wabaye umupadiri muri paruwasi ya Kiyinda Mityana ndetse akaba n’umwarimu wa tewologiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Pawulo Kinyamatsika i Port Port. Iyi mpanuka yabaye mu gihe uyu mupadiri yari avuye mu birori byo kwibuka byabereye i Mityana, […]

RDC: Urujijo ku rusaku rw’amasasu yumvikanye hafi y’Ikigo cya gisirikare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ma saa yine, muri Centre ya Rutshuru humvikanye urusaku rw’amasasu rwateje urujijo mu bahatuye, aho bamwe bakeka ko rwaba rwavugiye mu kigo cya gisirikare kihegereye abandi bakemeza ko ari M23 irimo gutoza abarwanyi ba yo. Nk’uko amakuru agera ku rubuga Kivumorningpost avuga, urujijo rwatewe n’amasasu yumvikanye hafi […]

Uwarokotse jenoside yasobanuriye urukiko uko yagizwe umugore afite imyaka 11

Urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwakomeje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 humvwa ubuhamya. Ubuhamya bwa mbere bwumviswe ni ubw’umugore w’imyaka 40, akaba ari mu batangabuhamya b’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwe mu baregera indishyi. Uyu mutangabuhamya […]

Inteko ya EAC yatangaje ko itakwivanga mu bibazo by’u Rwanda na RDC

Imirimo ya EALA iri gukorerwa mu Rwanda kuva ku wa 23 Ugushyingo kugeza ku wa 7 Ukuboza

Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EALA), Ntakirutimana Joseph, yatangaje ko we na bagenzi be badashobora kwivanga mu bibazo by’umutekano biri ku rwego rwa Repubulika ya demukarasi ya Congo n’u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yabazwaga ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na […]

Mu bujurire bwa Yongwe hongeye kugarukwa kuri video yafashwe yaka amaturo

Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe yongeye kujya imbere y’Urukiko aho yaburanye ku bujurire ku ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo aho mu by’ibyifashishijwe muri urwo rubanza harimo n’amashusho yafashwe yaka amaturo. Ni urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo,aho uyu mugabo yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo 2023. Yongwe ubwo yatangaga […]

Rutshuru: Imitwe ibiri igize Wazalendo yasubiranyemo ipfa imisoro itemewe

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Ugushyingo, mu Mujyi wa Kibirizi, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, habaye imirwano hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba zigize ikiswe Wazalendo. Amakuru yatangajwe n’igipolisi avuga ko iyo mitwe ibiri y’inyeshyamba yarwaniraga kugenzura ahantu ndetse n’imisoro, ari iyoborwa n’uwitwa Kasuka n’undi uyoborwa n’uwiyise Commander Rouge. Ubwo barasanaga, […]

Rutsiro:Bamaze imyaka 6 batarahabwa ibyangombwa by’ingurane z’amazu bahawe

Mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro hari abaturage batabaza inzego zibishinzwe nyuma y’uko ngo bahawe ingurane z’amazu ntibahabwa ibyangombwa byazo none imyaka itandatu ikaba yirihiritse. Bavuga ko ngo bakuwe mu mazu babagamo bakaguranirwa izindi nzu mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karungu imyaka ikaba ibaye itandatu batarahabwa ibyangombwa byayo mazu baguraniwe. Ibi ngo byabaye ubwo […]

Thailand: Umugabo yishe umugore we, nyina na mushiki we ku munsi w’ubukwe bwe

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri y’abamugaye ndetse wahoze ari umusirikare yarashe umugeni we n’abandi batatu mbere yo kwiyahura ku munsi w’ubukwe bwe nk’uko polisi yabitangarije BBC. Ku wa Gatandatu ushize, nibwo Chaturong Suksuk w’imyaka 29 na Kanchana Pachunthuek w’imyaka 44 bashyingiranwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Thailand. Nk’uko amakuru abitangaza, yavuye mu bukwe mu buryo butunguranye agaruka yitwaje […]