Salva Kiir yataramwe ku bwo kwita Samia Suluhu Perezida w’u Rwanda, Tshisekedi uwa Uganda

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo akomeje kuba igitaramo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kumvikana avuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari Perezida w’u Rwanda, na ho Félix Antoine Tshisekedi wa RDC akaba uwa Uganda. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Kiir yaramukijwe kuyobora umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), asimbuye […]

U Rwanda na RDC birashimirwa uko biri kwitwara mu kibazo cy’impunzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rirashimira u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo ku buryo byakiriye impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda no kuba byariyemeje gufasha izifuje gutaha. Ni nyuma y’aho ibihugu byombi bihuriye mu biganiro byiga ku kibazo cy’izi mpunzi, byabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2023, ku butumire […]

Gaza: Agahenge kagomba kurangira kuri uyu wa Mbere gashobora kongerwa

Hamas iravuga ko ishaka kongera agahenge k’iminsi ine kariho muri iki gihe mu mirwano na Israel no kongera umubare w’imbohe zirekurwa. Minisitiri w’intebe wa Israel yavuze ko amasezerano y’umwimerere ashobora kongerwa, ariko ibikorwa bya Israel muri Gaza bizakomeza n’ingufu zose nyuma y’igihe cy’agahenge. Hagati aho, Abandi Banya-Israel benshi bafashwe bugwate n’imfungwa z’Abanyapalestine bagomba kurekurwa kuri […]

Abavandimwe ba Twahirwa babwiye urukiko ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside

Abavandimwe ba Twahirwa Séraphin, Nyirasafari Espérance, Nkuyinzira Jean Baptiste na mwene se Ruzindana Tharcisse babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubanza rwa Twahirwa Séraphin rwakomeje tariki ya 24 Ugushyingo 2023, aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Humviswe ubuhamya bw’abarimo aba bavandimwe be babiri […]

RDC:Kiliziya Gatolika yiteze imvururu nyuma y’amatora bitewe n’ubushobozi bucye bwa CENI

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyemera ko Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu (CENI) ifite ubushobozi bwo kuyobora amatora ku rwego rwiza rukurikije amategeko. Ibi byagarutsweho na Karidinali Fridolin Ambongo wabaye Archbishop wa Kinshasa kuva 2018, aho ngo asanga iyi komisiyo idafite ubushobozi bwuzuye bwo kugenzura amatora bityo ko hakabaye hari urundi rwego […]

OMS yashyizeho ingamba nshya mu kurwanya kwigunga n’agahinda gakabije

Mu gihe ikibazo cyo kwiheba, kwigunga n’agahinda gakabije bizengereje benshi mu batuye isi, OMS iratangaza ko irimo kuvugutira umuti abafite ibi bibazo aho yatangiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugabanya ubwiyongere bw’iki kibazo. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, rivuga ko iki kibazo gikomeje gukaza umurego bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo amakimbirane yo mu muryango, amikoro macye […]

Biden ari gucungira hafi ivugururwa ry’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, ari gucungira hafi ivugururwa ry’amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza mu gihe byitezwe ko ashobora kujyana no kwikura mu bubasha bw’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Urukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza tariki ya 15 Ugushyingo 2023 rwatesheje agaciro gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu […]

Biden na Qatar baraswe ibyubahiro ku bw’umwana muto wari warashimuswe na Hamas warekuwe

Ababyeyi b’umwana uri mu bari barashimuswe na ‘umutwe wa Hamas barashimira Perezida wa Amerika Joe Biden n’ubuyobozi bwa Qatar bwagize uruhare mu gutuma umwana wabo wari warashimuswe na Hamas arekurwa ubu akaba ameze neza. Umwana w’umukobwa w’imyaka ine ufite ubwenegihugu bwa Israel n’Amerika washimuswe na Hamas mu gitero cyayo mu majyepfo ya Israel cyo ku […]

I Goma humvikanye amasasu menshi

Urusaku rw’amasasu menshi rwaraye rwumvikanye mu mujyi wa Goma, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023. Ni urusaku rwumvikanye mu bice bitandukanye byo muri uyu mujyi. Bikiba amakuru yavugaga ko harimo haba imirwano hagati y’inyeshyamba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise Wazalendo n’itsinda ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Israel iravugwaho gukora ubwicanyi muri Gaza bushobora gukoma mu nkokora agahenge

Umuhinzi w’Umunyapalestine yapfuye undi arakomereka nyuma yo kwibasirwa n’ingabo za Issrael mu nkambi y’impunzi ya Maghazi yo mu karere ka Gaza, nkuko byatangajwe na Croix Rouge y’Abanyapalestine, ikintu gisa nk’igishobora guhungabanya agahenge hagati ya Israel na Hamas. Nta bisobanuro byatanzwe na Israel kuri aya makuru ariko hari impungenge ko bishobora guhungabanya icyiciro cya gatatu cy’umugambi […]