Turabizi ko n’Abagande bafasha M23: Vital Kamerhe
Minisitiri w’ubukungu wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cye buzi neza ko Abanyarwanda n’Abagande bafasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Kamerhe yabitangarije mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wifuza kuyobora manda ya kabiri. Mu […]
Ba Pasiteri 2 ba ADEPR batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu bane, barimo ba Pasiteri Karamuka Frodouard wahoze akuriye Komisiyo ishinzwe imiyoborere myiza muri ADEPR na mugenzi we Mazimpaka Janvier. Uru rwego rwemeje itabwa muri yombi ry’aba bantu mu butumwa rwanyujije ku rubuga rwarwo rwa X. Abatawe muri yombi nk’uko yabisobanuye, bakurikiranweho icyaha cyo “gukora no gukoresha inyandiko […]
Yago agiye kujyana muri RIB abanyamakuru bakoresheje umukobwa umushinja kumutera inda
Mu kwezi gushize ku Ugushyingo nibwo ku muyoboro umwe wa You Tube hagaragaye umukobwa wumvikanye ashinja Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago amushinja ko yamuteye inda nyuma y’uko amwimye amafaranga yo kugura ikinini kica intanga ze. Uyu mukobwa yavuze ko ngo yaryamanye na Yago hanyuma ngo amusaba amafaranga ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyo kwica intanga […]
Mbarara: Hafashwe abagabo babiri bibaga imirambo mu bitaro
Igipolisi cya Uganda muri Mbarara cyataye muri yombi abagabo babiri bashinjwa kwiba imirambo mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Mbarara. Umuvugizi w’ibi bitaro, Halson Kagure, kuri uyu wa kane ushize yavuze ko nubwo amabwiriza avuga ko umurambo w’umuntu wapfuye ugomba kubanza kunyuzwa mu bitaro ngo ukorerwe ibizamini, abakekwa n’ibyitso byabo bavugwaho kuba baribaga imirambo bakayiha benewabo […]
CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA, nyuma yo kunyagira Sudani ibitego 3-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kisumu muri Kenya. Byasabye umunota wa 36 w’umukino ngo abasore b’umutoza Kayiranga Baptiste bafungure amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Amavubi yatsinze igitego […]
Gahunda y’u Rwanda izadufasha kurokora za miliyari: Sunak
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko gahunda y’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu izabafasha kurokora miliyari z’amapawundi. Sunak yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari yerekeje i Dubai mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka COP28. Uyu muyobozi yabameneyesheje […]
Master Fire yarangije Kaminuza yari amazemo imyaka 18
Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 18 yari amaze ayiga. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa mtoto wa kijiji, ari mu banyeshuri 788 kuri uyu wa Gatanu bahawe impamyabumenyi, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya UTAB. Umuhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri wabereye ku cyicaro cy’iriya […]
3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya ugera kuri 3% by’abatuye u Rwanda bari hagati y’imyaka 15-19 bafite virusi itera SIDA. Abafite virusi itera SIDA baravuga ko ingamba zafashwe mu kwita ku banduye Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya Sida UNAIDS, igaragaza ko bitewe n’ingamba zafashwe n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ko kutagakwirakwiza bizatuma mu 2030 […]
Mu Rwanda mfite ifamu y’imbwa: Sina Gérard
Umushoramari Sina Gérard yatangaje ko guhorana udushya kwatumye atangira umushinga wo korora imbwa, kuri ubu akaba afite icyo yise « ifamu » yazo kandi ngo azikuramo amafaranga menshi arenze ava mu matungo menshi asanzwe. Ibi yabibwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya UTAB kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo biteguraga ibirori byo gusoza amasomo bizwi nka ‘graduation […]
RDC: Ububiko bwa Komisiyo y’amatora bwibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki ya 29 Ugushyingo 2023, ahagana mu ma saa mbiri n’iminota 15 z’ijoro, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ishami rya Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ya RDC (CENI) ahitwa Bolobo, mu Ntara ya Mai Ndombe. Iyi nkongi yangije burundu inyubako y’ububiko, bitera igihombo kinini cy’ibikoresho kuri CENI. Mu bikoresho byahiye bigakongoka […]