Twagiramungu yatumye dutinyuka ingoma y’igitugu ya MRND: Senateri (Rtd) Iyamuremye

Senateri (Rtd) Iyamuremye Augustin wahoze ari Perezida wa Sena y’u Rwanda, yihanganishije umuryango wa Faustin Twagiramungu, amucyeza ku kuba yaratumye abantu batinyuka ‘ingoma y’igitugu’ yari iyobowe n’ishyaka MRND. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye azize urupfu rutunguranye. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 78 y’amavuko yaguye i […]

Thierry Froger yasobanuye impamvu 2 atagikinisha Shiboub

Umutoza Thierry Froger wa APR FC, yatangaje impamvu atagikinisha umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman; zirimo umubare w’abanyamahanga. Kuva APR FC yasezererwa na Pyramids FC yo mu Misiri Shiboub yahise atakaza burundu umwanya wo gukina. Babanje kuvugwa ko impamvu uyu mukinnyi atagikinishwa ari ukubera uburwayi, gusa nyuma haza amakuru avuga ko yaba yaragiranye ibibazo n’umutoza […]

Guinea-Bissau: Perezida Embalo yasheshe inteko ishinga amategeko nyuma y’ipfuba rya coup d’etat

Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Guverinoma yabwiye abanyamakuru ko Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yasheshe inteko ishinga amategeko y’iki gihugu, nyuma y’ibyo Embalo yavuze ko ari ugushaka guhirika ubutegetsi mu gihugu gito cya Afurika y’iburengerazuba mu cyumweru gishize. Imirwano hagati y’imitwe ibiri y’ingabo yabereye i Bissau mu ijoro ryo ku wa Kane ikomeza […]

Menya imboga warya utiriwe uziteka ukarushaho kugira ubuzima bwiza

Hari abantu batekereza ko kurya imboga bigoye, kuko bibasaba umwanya munini wo kuzitegura, ariko ni byiza kurya imboga kandi zitunganyije neza nubwo byasaba umwanya wo kuzitegura. Hari imboga ziribwa zitetse, ariko hari n’imboga umuntu arya ari mbisi kugira ngo ashobore kubona intungamubiri nyinshi, kuko hari izangirika mu gihe zitetswe. Imboga zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro, […]

U Bwongereza bugiye guha u Rwanda izindi miliyoni muri gahunda y’abimukira

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yiteguye guha u Rwanda byibuze izindi miliyoni 15 z’ama pound kugirango hashyirwe umukono ku masezerano yo gufata abasaba ubuhunzi birukanwa mu Bwongereza, nk’uko byatangajwe. Amafaranga azaba yiyongera ku yandi miliyoni 140 zama pound zamaze guhabwa u Rwanda muri gahunda y’igihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika yo kwakira abasaba ubuhungiro […]

Israel vs Hamas:Inkomere zatangiye guhungishirizwa muri Tunisia

Tuniziya ivuga ko yakiriye kandi ikavura bamwe mu bakomeretse baturutse i Gaza aho imirwano hagati ya Hamas n’ingabo za Isiraheli wasubukuwe nyuma y’iminsi 7 y’agahenge kari katanzwe. Abanyapalestine bakomeretse, hamwe n’imiryango 21, binjiye mu ndege ya gisirikare ya Tuniziya ku cyumweru nimugoroba.Bibaye mu gihe impungenge mpuzamahanga ziyongereye ku mpfu z’abasivili n’imvune ku munsi wa gatatu […]

RDC: Umukandida Delly Sesanga nawe yiyemeje kujya inyuma ya Moise Katumbi

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gihe hasigaye iminsi cumi n’irindwi ngo amatora rusange abe, umukandida Delly Sesanga yivanye mu ihatana ashyigikira Moà¯se Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga. Ku ikubitiro hari abakandida 26, ariko hasigaye 22 gusa, nyuma y’uko abakandida bane barimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Matata Poyo, bateraniye inyuma ya Moà¯se […]

Rutaremara arahamya ko Twagiramungu atari umwanzi

Tito Rutaremara uri mu banyapolitiki b’inararibonye mu Rwanda arahamya ko Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe tigeze aba umwanzi w’ubutegetsi bw’iki gihugu, ahubwo ko yari mu bo buhanganye na bo (adversaire). Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today nyuma y’aho Twagiramungu apfiriye mu buhungiro mu Bubiligi tariki ya 2 Ukuboza 2023. Twagiramungu yakundaga kwifashisha […]

Musanze:Igiciro cy’ibirayi cyatangiye kungana n’icy’icyayi cya mukaru

Nyuma gato y’intangiro z’uyu mwaka wa 2023, mu Rwanda hagiye hagaragara itumbagira ry’ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe by’umwihariko ku bijyanye n’ibiribwa birangajwe imbere n’ibirayi. Nta watinya kuvuga ko byagiye byikuba kabiri ahandi gatatu bijyanye n’isoko umuguzi yabiguriyemo.Ni ibintu byatunguye benshi kuko kumwero wabyo hari abari bamenyereye kubigura ku giciro gito.Ni ukuvuga hagati y’amafaranga 150 […]

Ibigo 8 by’ubuvuzi gakondo birimo Kunga Thearpy na Ijabo Life Center byafunzwe

Minisiteri y’ubuzima (MoH) yafunze ikigo cya Kunga Therapy n’ibindi bigo birindwi bitanga imiti gakondo, ubuvuzi byuzuzanya, n’ubundi buryo. Kuri iki Cyumweru, itariki ya 3 Ukuboza, itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubuzima, ryerekanye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko ibyo bigo bikora ibikorwa bimwe na bimwe binyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’ubuzima. Ibikorwa byateye […]