‘Arazira imitungo irimo inzu ya Bizimungu yaguze’: Ubuhamya bw’umuhungu wa Basabose
Umuhungu wa Basabose Pierre witwa Ineza Roger Noà«l yamutanzeho ubuhamya mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, aho aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Yasobanuye ko mu byo umubyeyi we azira harimo inzu ya Pasteur Bizimungu yaguze mu cyamunara. Ineza wari ufite imyaka 3 y’amavuko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi (ubu afite 32) yifashishijwe […]
U Buholandi bwajyanwe mu rukiko bushinjwa ibyaha by’intambara muri Gaza
Urukiko rwo mu Buholandi rugiye kuburanisha urubanza rurega leta uruhare mu byaha by’intambara muri Gaza kubera gutanga ibyuma byo gusimbura ibishaje by’indege z’intambara za Israel. Urubanza rwatangijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu Buholandi, rutangira kuri uyu wa Mbere, ruvuga ko Leta y’u Buholandi igira uruhare mu byaha bivugwa by’intambara kubera kohereza muri Israel […]
Bite bya Eric Semuhungu? Arabarizwahe nyuma yo kuvugwaho gufata ku ngufu?
Hashize igihe gikabakaba amezi atandatu Semuhungu Eric atagaragara ku mbuga Nkoranyambaga nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe n’abamukurikira. Ibi bikaba bikurikira amakuru aherutse gutangazwa ku miyoboro itandukanye ya You Tube mu mezi ashize, avuga ko yaba afunzwe nyuma yo kuvugwaho ko yaba yarafashe kungufu ingimbi itaruzuza imyaka 18. Icyo gihe byavuzwe ko uwo yafashe kungufu yabanje kumusindisha […]
Ikibazo cy’abakomisiyoneri gikomeje kujegeza intara y’Amajyaruguru
Bamwe mu baturage batuye mu ntara y’Amajyaruguru baravuga ko barembejwe n’abahuza mu kugura no kugurisha bazwi nk’aba komisiyoneri. Abaherutse kuganirana RBA bavuze ko aba bakomisiyoneri bitwikira ko babahuza n’abaguzi maze bakabarya utwabo. Umwe mu bakorewe ubwo butekamutwe yavuze ko hari isambu yagurishije miliyoni 2 bigizwemo uruhare n’umukomisiyoneri ariko akimara gusinya uwaguze amubwira ko amafaranga atuzuye […]
Zambia: Nsengiyumva wavuzwe muri dosiye ya Rusesabagina yafunzwe
Nsengiyumva Appolinaire wavuzwe mu mugambi wa Rusesabagina Paul wo gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mu mutwe witwaje intwaro wa FLN, yafunzwe. Uyu Munyarwanda yumvikanye mu rubanza rwa Nsabimana Callixte alias Major Sankara na bagenzi be muri Werurwe 2021, ubwo uyu musore wabaye Umuvugizi wa FLN yasobanuraga byinshi ku mikorere y’uyu mutwe. Hari tariki 12 […]
U Bwongereza buteganya kohereza abanyamategeko mu Rwanda
Ikinyamakuru BBC cya Leta y’u Bwongereza cyatangaje ko iki gihugu giteganya kohereza mu Rwanda abanyamategeko bagifasha gutegura gahunda yo kuzana abimukira barebwa n’amasezerano yo muri Mata 2022 agiye kuvugururwa. Mu kwezi gushize, urukiko rw’ikirenga rwa London rwatesheje agaciro gahunda yo kohereza abimukira i Kigali, rugaragaza ko hari impungenge yuko batazashobora kuba mu Rwanda, bagahitamo gusubira […]
U Rwanda rwashyizeho kandida perezida kugira ngo rusahure neza igihugu – Bemba
Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku wa Gatandatu, itariki ya 2 Ukuboza 2023, Jean-Pierre Bemba Gombo, muri mitingi yabereye i Moanda mu Ntara ya Kongo Central yatangaje ko u Rwanda rwashyize umukandida mu matora ya perezida kugira ngo azayobore igihugu. Perezida w’ishyaka Mouvement de libération du Congo […]
Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya yahinyuye ibyatangajwe na Tshisekedi
Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, General Francis Ogolla, yahinyuye Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, hamwe n’abandi bategetsi bo muri iki gihugu, bavuga ko zoroheraga umutwe witwaje intwaro wa M23. Ingabo za Kenya zatangiye ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu burasirazuba bwa RDC mu Gushyingo 2022, hashingiwe ku cyemezo […]
Abatuye aho Colonel Ruhinda yiciwe bari mu kaga
Umutwe witwaje intwaro wa FDLR-FOCA urwanya Leta y’u Rwanda uravugwaho kubyuka wihorera, wica abasivili b’Abanyekongo, nyuma y’urupfu rwa Colonel Ruvugayimikore Protogène alias Ruhinda wari komanda w’abarwanyi kabuhariwe bayo bazwi nka ‘CRAP’. Urupfu rwa Col. Ruhinda rwamenyekanye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2023. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko uyu murwanyi yapfiriye mu bitaro bya Hill […]
Amajyepfo: Abagore b’abarwanashyaka ba DGPR bungutse ababahagarariye

Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda, ryatoye abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo. Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023. Mu batowe harimo Mutuyimana Louise watorewe kuyobora abagore b’abarwanashyaka ba Green Party ku rwego rw’intara, Tuyishime Jacqueline watorewe kuba Visi-Perezida cyo kimwe […]