Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza aravugururwa none

Amasezerano ya guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza ku bibazo by’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu aravugururwa kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023. Ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo Reuters byatangaje ko Umunyamabanga w’umutekano w’imbere, James Cleverly, yafashe urugendo aza mu Rwanda, akaba ari buhagere mu gitondo cy’uyu munsi. Biteganyijwe ko Cleverly ahura na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane […]

Umusore n’inkumi bagaragaye basambanira ahazwi nko ku Kinamba bafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umusore n’inkumi bagaragaye mu mashusho basambana mu ruhame. Amakuru avugwa n’uko ngo aba bombi bategewe amafaranga kugirango basambane ubwo bari ahazwi nko ku Kinamba mu mujyi wa Kigali. Ibi babikoze ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, babikorera ahitwa ku Kinamba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru, Akagari […]

Uburusiya bwemeye kubakira Niger igisirikare gikomeye

Abayobozi b’Abarusiya basuye Niger kugira ngo bashimangire umubano wa gisirikare. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’umunyamuryango wa guverinoma y’Uburusiya muri iki gihugu kuva ku ya 26 Nyakanga hahirikwa ubutegetsi bwa perezida Bazoum. Iri hirikwa ryahungabanije umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Niger n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga by’umwihariko Ubufaransa.Ingabo z’iki gihugu zarahambirijwe. Izi ntumwa ziyobowe na Minisitiri w’ingabo wungirije […]

Perezida Kagame yagenewe impano na Ronaldinho

Rurangiranwa Ronaldinho Gaàºcho wamamaye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro w’Ikipe y’Igihugu cye. Ronaldinho aheruka gutangaza ko mu mwaka utaha wa 2024 azaza mu Rwanda, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago. Abanyabigigwi babarirwa muri 30 barimo kandi umunya-Caméroun Roger Milla ni bo bimaze kumenyekana […]

Igisirikare cya Iran kiremeza ko gishobora gusenya Israel mu masaha 48

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran (IRGC), General Major Hossein Salami, yavuze ko ubutegetsi bwa Israel buzasenyuka mu masaha 48 niharamuka hagaragaye ikindi gikorwa cya gisirikare nk’icyo ku musigiti wa Al-Aqsa. Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Iran (ANI) avuga ko General Major Salami yagize ati: “Mu masaha 48, Israel izavanwa mu miterere ya politiki y’Isi.” Salami […]