Raporo ‘Top Secret’ y’indege ya Habyarimana yasobanuwe mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose
Umunyamategeko Alexis Deswaef wunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre, yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Colonel Bagosora Théoneste yategetse abasirikare ba Leta guhanura indege ya Habyarimana Juvénal. Me Deswaef yasubizaga umunyamategeko wa Basabose, Me Jean Flamme na Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa bakunze kubaza muri uru rukiko […]
Zelensky yanze kwitabira ikiganiro yagombaga kugirana n’abasenateri ba Amerika
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yanze kwitabira ikiganiro yagombaga kugirana n’abasenateri n’abadepite bo muri Amerika mu gihe hari ikibazo cy’uko Amerika ishobora guhagarika inkunga itera iki gihugu mu ntambara kirimo n’u Burusiya. Kugaragara muri Sena no mu ngoro y’abadepite mu buryo bw’ikoranabuhanga byari biteganijwe ku wa Kabiri, ariko byahagaritswe ku munota wa nyuma. Bije nyuma […]
Sierra Leone: Abasirikare benshi bafunzwe bazira kugerageza Coup d’état
Guverinoma ya Sierra Leone yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu 57 biganjemo abasirikare, bagakekwaho kugira uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi riheruka kuba muri iki gihugu. Ku wa 26 Ugushyingo ni bwo i Free Town mu murwa mukuru wa Sierra Leone hageragejwe coup d’état, gusa iza gupfuba. Abamaze gutabwa muri yombi barimo 14 (abasirikare […]
CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE BIHEREREYE BALLORE NA DP WORLD/MASAKA

Ubuyobozi bwa Gasutamo buramenyesha abantu bose ko ibicuruzwa bitandukanye biherereye mu bubiko rusange bwa Ballore n’ubwa DP World/Masaka bizagurishwa muri cyamunara tariki ya 28 Ukuboza 2023, saa yine z’igitondo. Urutonde rw’ibicuruzwa byose bizagurishwa mu cyamunara
CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BYIGANJEMO IMODOKA

Ubuyobozi bwa gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 21 Ukuboza 2023, saa yine z’igitondo kuri MAGERWA i Gikondo hazagurishwa mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo imodoka. Fungura urebe urutonde rw’ibucuruzwa byose
Perezida w’ikipe ya Sunrise FC arafunzwe
Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwataye muri yombi, Perezida w’Ikipe ya Sunrise, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative ayoboye icuruza amata n’ibiyakomokaho. Hodari Hilary usanzwe ari Perezida wa Sunrise FC, akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’Amata bo mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’iyi Koperative. Iyi koperative yitwa […]
Tshisekedi yakiriye Habyarimana

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo aherutse kwakira Habyarimana Mbitse alias Jules Mulumba uri barwanyi bakuru b’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo rifasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23. Mulumba ukorera mu mutwe witwaje intwaro wa CMC/FDP yatangarije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 ko we na Héritier Ndangendange wo […]
Nusaba umukobwa urukundo agatinda kugusubiza uzamenye ko arimo guteganya ibi bintu
Gusaba urukundo umukobwa si ibintu byoroshye kuko usanga hari ibintu byinshi ashingiraho kugirango yemera.Akenshi nta mukobwa usabwa urukundo ngo ahite yemera kuko abanza kugira byinshi abanza kunonosora ku musore kugirango amwemerere. Zimwe muri izo mpamvu ni izi zikurikira 1.Kwihagararaho Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo […]
Umurinzi w’Igihango yasobanuye uko kubwira Ex-FAR ngo ijye kurasa Inkotanyi byamurokoye n’abe
Umurinzi w’Igihango Ntezimana Laurien yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Dr Munyemana Sosthène ko yasabye bya nyirarureshwa abasirikare ba Ex-FAR kujya kurasa RPA-Inkotanyi, bimufasha kurokoka no kurokora Abatutsi benshi bahigwaga. Ntezimana usanzwe ari umuhanga mu bumenyi bw’iyobokamana no mu mibanire y’abantu, yabivugiye mu buhamya yatanze muri uru rubanza kuri uyu wa […]
Nyamagabe: Bahangayikishijwe n’amafaranga bamaze imyaka 7 bakatwa batazi aho ajya
Abaturage bakora imirimo y’amasuku mu mihanda mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko batewe impungenge n’amafaranga bakatwa ku mushahara babwirwa ko ari ay’ubwizigame bwa “Ejo Heza”ariko ntibamenye irengero ryayo mu gihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi iki kibazo. Bamwe muri aba baturage bamaze imyaka 7 muri aka kazi, bose bahuriye ku kwemeza […]