Videwo ya Rusesabagina yateje impaka mu rubanza rwa Munyemana

Videwo ya Rusesabagina Paul yumvikanamo asobanura uburyo yafungiwe mu Rwanda n’uko yafunguwe yateje impaka mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Byari biteganyijwe ko Rusesabagina atanga ubuhamya mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, ariko ntibyakunze bitewe n’uko umwunganira mu mategeko yabyanze. Mu masaha […]

Bucyibaruta wari warahamijwe uruhare muri Jenoside yapfuye

Bucyibaruta Laurent wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bucyibaruta w’imyaka 79 y’amavuko yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, nyuma […]

Nyaruguru: Umugabo yishwe azira kwiba urubingo

Umugabo witwaga Ndagijimana Daniel w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Akabacura, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yishwe n’abaturage ubwo bamuvumburaga mu murima w’umuturanyi we yiba ubwatsi bw’amatungo bwo mu bwoko bw’urubingo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira uwa 5 Ukuboza 2023. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera […]

Reuters irashinja Israel kwica umunyamakuru wa yo

Abasirikare ba Israel bakoresha igifaru ku itariki ya 13 Ukwakira, bishe umunyamakuru wa Reuters bakomeretsa abanyamakuru batandatu muri Liban barasa ibisasu bibiri bikurikiranye bivuye muri Israel mu gihe abanyamakuru barimo bafata amashusho y’ibisasu byagwaga ku mupaka nk’uko iperereza rya Reuters ryabibonye. Ibyo bisasu bivugwa ko byahitanye umunyamakuru wa Reuters w’amashusho, Issam Abdallah w’imyaka 37, binakomeretsa […]

Minisitiri Vincent Biruta yahaye impanuro Abanyarwanda baba mu Buhinde

gavqwcbxyaedh2s.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane yageze i New Delhi mu Buhinde mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, aho yaboneyeho kuganira n’Abanyarwanda baba mu Buhinde agira ubutumwa abasigira. Mu kumuha ikaze, Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde, Arindam Bagchi abinyujije kuri X yagize ati “Ikaze […]

Mulindwa Prosper atorewe kuba Meya wa Rubavu naho Mukase Valentine atorerwa kuyobora Karongi

Murindwa Prosper yatorewe kuyobora akarere ka Rubavu nyuma y’uko yari asanzwe ari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, mu gihe Mukase Valentine wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi yatorewe kuba umuyobozi wako. Aka karere ka Karongi kari kamaze iminsi 45 kayobowe by’Agateganyo na Niragire Theophile wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe […]

Umunyamakuru Nkundineza arakomeza gufungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akomeza gufungwa by’agateganyo. Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’icyumweru uyu munyamakuru aburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ku ya 7 Ugushyingo ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge […]

Lupita nyong’o aravugwa mu rukundo n’undi mugabo yasimbuje umunyamakuru

Umukinnyi w’amafirime wegukanye igihembo cya Oscar, Lupita Nyong’o ,na Joshua Jackson baravugwa mu rukundo nyuma yo kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi mu mujyi wa i Los Angeles. Mu ntangiro z’iki cyumweru aba bombi bageze i Erewhon,mu iguriro ry’ibiribwa rya Los Angeles.Mu kugerageza kwirinda ko hari ababashagara , Lupita yagerageje kwima amaso abafotozi ubwo bari […]

EACRF: Ingabo za Sudani y’Epfo na zo zatangiye kuva muri Congo

Ingabo za Sudani y’Epfo zari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane na zo zatangiye kuva mu karere ka Nyiragongo, aho sosiyete sivile yaho ivuga ko izi ngabo zagaragaye mu modoka zerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Goma. Urubuga Kivumorningpost.cd dukesha iyi nkuru ruvuga ko abaturage […]

M23 yigaruriye Mushaki nyuma y’imirwano yiciwemo Ingabo nyinshi za FARDC

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Mushaki wo muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano hagati y’impande zombi yari yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko […]