Abadepite ba Uganda basabwe kudacumbika aha make i Kigali
Abadepite bo muri Uganda boherejwe kwitabira imikino ihuza abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Kigali, basabwe kubahisha igihugu cyabo, ntibacumbike ahantu ha make. Babisabwe na Anita Aneth Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, ubwo yahaga abazitabira iyi mikino ubutumwa bubaherekeza. Iyi mikino y’ubwoko butandukanye irimo: […]
U Bwongereza: Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka yeguye kubera amasezerano n’u Rwanda
Robert Jenrick wari Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, yeguye kuri uwo mwanya avuga ko atemeranya na gahunda ya Guverinoma ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda basinyanye amasezerano mashya yerekeye abimukira. Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James […]
Operation Springbok yatangirijwe kurinda Goma na Sake igitero cyose cya M23 – MONUSCO
“Operation Springbok yatangirijwe kurinda Goma na Sake igitero icyo ari cyo cyose cya M23 ni igikorwa cyo kurinda. Intego y’iki gikorwa ni ugutsinda igitero icyo ari cyo cyose mu gace kagomba kurindwa, ” uyu ni Major Hassan Kheira wo mu biro by’umuvugizi wa MONUSCO mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa Kabiri ushize. […]