Itsinda ry’abacunga abagororwa muri Eswatini ryaje kwigira kuri RCS

U Rwanda nk’igihugu gikomeje gukataza mu iterambere mu nzego zitandukanye, gikomeje kwigirwaho n’amahanga nyuma y’uko asanze haraho rumaze kugera. Ni muri urwo rwego CG Phindile Nomvula Dlamini hamwe n’itsinda ayoboye bari kumwe na Komiseri mukuru w’ungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni basuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe kugirango bahahe ubumenyi bwo kunganira ubwo bari bafite mu […]

USA: Umuhungu wa Biden yashinjwe icyaha gishya gishobora kumufungisha imyaka 17

Ubushinjacyaha bukuru bwatanze ikirego cyo gukwepa imisoro burega Hunter Biden, mu rubanza rwa kabiri umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, arezwemo. Inyandiko y’ibirego icyenda ivuga ko yateguye igikorwa cyo gukwepa imisoro byibuze ya miliyoni 1,4 $ (£ 1.1m) mu misoro ya leta kuva 2016 kugeza 2019. Ni ibyaha bitatu bikomeye n’ibyaha bitandatu byoroheje birimo […]

Noà«l Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Noà«l Kabamba Tshiani, aravuga ko afite intego yo kohereza igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu mujyi wa Kigali, ngo mu gihe “u Rwanda rutava” mu burasirazuba bw’iwabo. Tshiani, mu migabo n’imigambi afite nk’ushaka kuyobora RDC, arahamya ko FARDC iri ku rwego ruri hasi, bityo ko […]

Botswana: Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko u Rwanda rwabashije kugera aho rugeze

gavzhlzxkaag4n5.jpg

I Gaborone mu Murwa mukuru wa Botswana, hari kubera inama ya 5 izwi nka KUSI Ideas Festival yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika yitabiriwe na Minisitiri w’ Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama yatangiye kuwa Kane igomba gusozwa kuri uyu wa Gatanu. Muri iyi nama itegurwa n’ […]

FARDC yatangaje ko iri kwigengesera ku gukura M23 muri Mushaki

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko kiri kwigengesera ku gukura M23 muri santere ya Mushaki iherereye muri teritwari ya Masisi bitewe n’uburyo ituwe. M23 yafashe Mushaki kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’amezi hafi 9 ihashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Umuvugizi w’uyu […]

Ethiopia:Umubare w’abo inyeshyamba zishe uteye inkeke

Umubare w’abantu bishwe ukomeje guteza ikibazo muri Ethiopia , aho imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba ko impande zishyamiranye zagirana ibiganiro. Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu muri Ethiopia, yatangaje ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu gihe cy’iminsi itandatu, abaturage b’abasivili barenga 50 baguye mu bitero byagabwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi. Ibitero byose byahitanye aba bantu, byabaye hagati ya tariki […]

APR FC ntikozwa ibyo kwirukana Thierry Froger utishimiwe n’abafana

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwishimiye Umufaransa Thierry Froger utoza iyi kipe, bityo ko nta gahunda ihari yo kuba yamwirukana. Ni ibyatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Karasira Richard, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023. Kuva umutoza Thierry Froger yanganya n’amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na […]

Ni iki cyakorwa mu gihe RIB yakwanga gukora iperereza ku kirego yahawe?

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite inshingano zo kugenza ibyaha ruhabwa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rigena imikorere yarwo. Ni inshingano zakorwaga n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe iperereza ku byaha kuva mu mwaka w’2000 kugeza mu 2017. Ingingo ya 16 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yerekana imirimo yose umugenzacyaha […]

INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame

Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr […]

Umuyobozi wa MONUSCO yasabye M23 guhagarika imirwano byihuse

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, avuga ko “ahangayikishijwe” no kwiyongera kw’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe kuri uyu wa Kane M23 yafashe agace ka Mushaki. Mu gihe imirwano isatira Sake na Goma, Umuyobozi wa MONUSCO yahamagariye impande zose […]