Niger: Urukiko rwa ECOWAS rwategetse abahiritse ubutegetsi gusubizaho Perezida Bazoum

I Abuja, muri Nigeria, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Ukuboza rwategetse abahiritse ubutegetsi muri Niger kurekura nta mananiza uwari perezida, Mohamed Bazoum, ufunganwe n’umugore we n’umuhungu we kuva yahirikwa ku butegetsi kuwa 26 Ukwakira 2023 ndetse agahita asubizwa ku butegetsi. Umucamanza abona uburenganzira bwabo bwinshi bwarahungabanijwe: […]

Amasomo 8 akomeye buri wese agomba kwiga mu buzima bwe

Hari ibintu byinshi bidufasha mu buzima bigatuma twumva tuguwe neza n’icyanga cyabwo. Muri iyi nkuru turagaruka ku masomo umunani (8) buri muntu wese yakwifashisha igihe cyose, izi nama zashyizwe ahabona n’abahanga mu by’imibereho y’abantu n’iterambere. 1. Nta muntu ushobora kuramba igihe kirekire nk’uko yabyifuza Akenshi tuba twumva tuzabaho igihe runaka, nyamara ntitumenya uko bizaba bimeze […]

Minisitiri Dr Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida Rajoelina

capturelkjui.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Antananarivo mu Murwa Mukuru wa Madagascar aho agiye kwitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Andry Nirina Rajoelina uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Ni umuhango uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023. Ni umuhango Minisitiri yitabiriye muri iki gihugu nyuma y’uko Nirina Rajoelina aherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu.Dr Ngirente […]

Umujyi wa Kigali wabonye Meya mushya

Dusengiyumva Samuel wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. Ni inshingano yasimbuye Rubingisa Pudence waraye agizwe na Perezida Paul Kagame Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Dusengiyumva winjiye mu bajyanama b’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye, yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali ahigitse Baguma Rose bari bahatanye mu matora. Ni amatora […]

Amafoto: Urukiko rwakiriye indahiro z’Abajyanama bashya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali

gbyfbgzw0aa7wqq.jpg

Mu Cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, Urukiko Rukuru kuri uyu wa gatanu, itariki 15 Ukuboza, rwakiriye indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali. Nyuma yo kwakira indahiro z’Abajyanama bashya binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, habaye Inama y’Inama Njyanama idasanzwe y’Umujyi wa Kigali ari nayo itorerwamo […]

Ukuri ku mpamvu yatumye umunyarwenya Nyaxo afungirwa i Burundi

Mu minsi ishize nibwo humvikanye amakuru y’ifungwa ry’umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo wafungiwe i Burundi ariko habaho urujijo ku cyatumye afungwa. Bimwe mu byakomeje kuvugwa, ni uko ngo yitambitse umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste ubwo yanyuraga mu nzira barimo bafatiraga amashusho ya komedi zabo. Gusa amakuru y’imvaho, atangazwa na Ht Top tv, avuga […]

Hongria yitambitse inkunga ya miliyari 50$ EU yashakaga guha Ukraine

Hongria yitambitse inkunga ya miliyari 50$ y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri Ukraine nyuma y’amasaha macye hagezwe ku masezrano yo gutangira ibiganiro ku kwinjira muri uyu muryango kw’iki gihugu kiri mu ntambara n’u Burusiya. Minisitiri w’intebe wa Hongria, Viktor Orban, nyuma y’ibiganiro byabereye i Buruseli, yagize ati: “Incamake y’iri joro: guhagarika amafaranga y’inyongera muri Ukraine.” Abayobozi […]

RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge

Justin Bitakwira Bihona wigezeho kuba Ministre w’amajyambere muri RDC akomeje kuvugwaho amacakubiri mu Banyekongo aho ahamagarira inyeshyamba za Maimai gusenya agace ka Minembwe gasanzwe gatuweho n’abiganjemo Abanyamulenge. Ibi yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza aherekejwe na Maimai,aho yabakanguriye gutera umujyi wa Minembwe mu rwego rwo kuwusenya kuko ngo bashyigikiwe na guverinoma.Avuze ibi mu gihe […]

Corneille Nangaa yahuje amaboko na M23 ngo barwanye Tshisekedi

Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yihuje n’imitwe irimo uwa M23 bashinga ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC). Igikorwa cyo gushinga iri huriro rya Politiki ariko rizaba rinafite igisirikare cyabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Cyitabiriwe n’abarimo Nangaa umaze […]

Politiki y’ubuhanzi n’umuco yongeye guhabwa undi murongo

Ubuhanzi n’umuco byongeye gutekerezwaho nka politiki yo guteza imbere imibereho y’abahanzi no kuzamura ireme ryabo. Ibi byagaragajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco. Ni inshingano zongerewe kuri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE […]