Fayulu avuga ko Tshisekedi na perezida Kagame ari inshuti
Martin Fayulu uri mu bakandida bahatanira kuzayobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye abamushyigikiye ko kuba Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi umaze iminsi yibasira perezida Paul Kagame w’u Rwanda biri mu rwego rwo kujijisha no kurangaza Abanyekongo. Felix Tshisekedi nawe uri kwiyamamaza aho agiye hose nawe yibasira u Rwanda na Perezida warwo, ibiheruka […]
Munyemana Sosthene “Yazimiriye mu binyoma bye”- Abavoka
Mu myanzuro yabo ya nyuma, mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, abavoka b’abahohotewe n’abaregera indishyi, nta ngingo ishinja bashaka gusiga inyuma. Muri kiriya gihe jenoside yayogozaga u Rwanda, Munyemana Sosthène yahera he avuga ko atari azi ibirimo kuba. Kubera ko ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abavoka bamugaragaza […]
Nairobi yitandukanije n’itangazo ry’ishingwa rya Alliance Fleuve Congo
Nyuma y’amasaha 48 i Nairobi hatangarijwe ko hatangajwe ihuriro rya politiki rifite n’igisirikare “Alliance River Alliance” na Corneille Nangaa wahoze ari perezida wa komisiyo yigenga y’amatora yigenga (CENI), Repubulika ya Kenya, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na diaspora, “yitandukanyije n’itangazo cyangwa ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano by’igihugu cy’inshuti cya DRC”. Nk’uko bigaragara mu […]
Ibyo twamenya ku ndwara z’umutima zihitana benshi n’uburyo bwo kuzirwanya
Indwara zifata umutima ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku isi, zihitana abagera kuri miliyoni 17.9 buri mwaka, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cyita ku buzima (WHO). Ni ikibazo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko giteye inkeke, kuko 15% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, by’umwihariko iyi Minisiteri ikaba yaratangaje ko indwara zitandura harimo iz’umutima […]
Uvira: Umukandida ku mwanya w’umudepite yishwe arashwe
Umukandida depite ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu matora rusange ateganijwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Ndabuye Sadiki Espoir uzwi cyane nka Richa, yishwe arashwe n’abantu bitwaje ibirwanisho bataramenyekana. Yari umukandida depite mw’ishyaka UDPS riyobowe na Perezida Felix Tshisekedi. Yari anakuriye urugaga rw’abacuruzi mu mujyi wa Uvira. Bamwe mu babibonye bari hafi y’ibitaro […]
Amerika iravuga ko ihangayikishijwe na AFC igizwe na Nangaa, M23 n’abandi yafatiye ibihano
Ambasade y’Amerika i Kinshasa yatangaje ko ihangayikishijwe cyane n’ishingwa kuwa 15 UUkuboza 2023 ry’ihuriro rya Alliance du Fleuve Congo, rigizwe n’abarimo Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora (CENI) n’Umuyobozi wa Twirwaneho, Michel Rukunda, na M23, abantu bafatiwe ibihano na Amerika. Mu butumwa yanyujije kuri X, Ambasaderi wa Amerika, Lucy Tamlyin, yavuze ko Alliance du Fleuve […]
Vatikani: Urukiko rwakatiye Karidinari Angelo Becciu imyaka 5 n’igice y’igifungo
Urukiko mpanabyaha rwa Vatikani rwakatiye, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Ukuboza 2023, igifungo cy’imyaka itanu n’igice ku rwego rwa mbere umukaridinari wo mu rwego rwo hejuru wo mu Butaliyani, wegereye Papa Benedigito, kubera forode, nyuma y’urubanza rwerekeranye n’imari ya Vatikani. Uwahoze ari umujyanama wa hafi wa Papa Fransisko, Karidinali Angelo Becciu, ufite imyaka […]
Mozambique: Ingabo zu Rwanda zakoranye umuganda n’abaturage zinabaha ubuvuzi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Ukuboza, Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zakoranye Umuganda rusange n’abaturage ndetse zibaha serivisi z’ubuvuzi. Ni Umuganda wabereye ku kiraro kiri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique. Nyuma y’umuganda rusange, […]
Abimukira basaga 60 baburiwe irengero nyuma y’impanuka hafi y’inkombe za Libya
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM) wavuze ko abimukira barenga 60 bakekwaho kurohama nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye hafi y’inkombe za Libya. Iki kigo cy’Umuryango w’Abibumbye kivuga ku barokotse, cyatangae oo ubwato bwahagurutse mu Muyi wa Zuwara ku wa Gatandatu hamwe n’abantu bagera kuri 86. Cyavuze ko umuraba mwinshi warohamishije ubwato kandi ko abimukira 61 […]
Muri 2023 Zigama CSS irateganya inyongera ya miliyari 12,9 ku nyungu yabonye 2022
Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS) cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, cyabonye inyungu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 35.7, bingana n’inyongera ya Miliyari 12.9 z’Amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’inyungu ya Miliyari 22.8 yari yabonetse mu mwaka wa 2022. Ibi ni ibyatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange ya Zigama CSS ya 39, […]