Buruseli: Basabose na Twahirwa bahamijwe ibyaha bya jenoside
Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Abanyarwanda, Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baburanishwa n’urukiko rw’i Buruseli, bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara bakoreye mu Rwanda mu 1994. Uwa mbere ndetse yahamijwe ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu. Abaregwa, Pierre Basabosé (imyaka 76) na Séraphin Twahirwa (ufite imyaka 65), bakekwaho kuba baragize uruhare mu […]
Igitero cy’inyeshyamba mu burengerazuba bwa Uganda cyahitanye byibuze abantu 10
Nibura abantu 10 bemejwe ko bapfuye nyuma y’igitero cyo ku wa Mbere cyabereye mu burengerazuba bwa Uganda bivugwa ko cyagabwe n’inyeshyamba za ADF. Nk’ukoiperereza ry’ibanze ryakozwe n’abapolisi ribigaragaza, abantu 10 bitwaje imbunda bateye kandi batwika abantu 10 mu gasantere k’ubucuruzi ka Kyitehurizi, Paruwasi ya Kyabandara mu Murenge wa Kamwenge, uherereye hafi ya Pariki y’Igihugu ya […]
RDC: Abanyamahanga 5 batawe muri yombi muri dosiye ifitanye isano n’amatora
Kuri uyu wa Kabiri, minisitiri w’umutekano wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ahangayikishijwe n’ikibazo gishobora guhungabanya amatora yemeza ko hari abanyamahanga batanu batawe muri yombi bashinjwa kugira ibikoresho by’itumanaho bitemewe. Minisitiri Peter Kazadi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri i Kinshasa, aho yemeje ko hari imitwe imwe ya politiki yamaze gutegura […]
EALA Games: Depite Habineza ari mu bahesheje u Rwanda imidali, u Burundi buba ubwa nyuma
Imikino ya EALA Games yahurizaga mu Rwanda Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasojwe isiga u Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu makipe yitwaye neza. Iyi mikino yakinwaga ku ncuro yayo ya 13, yaberaga mu Rwanda kuva ku itariki ya 8 Ukuboza. Yari igamije ubusabane ndetse no kungurana ibitekerezo hagati […]
Abaturage ba Afurika y’Epfo binjira mu Ngabo za Israel bashobora kwisanga mu mazi abira
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yihanangirije abaturage b’iki gihugu binjira mu Gisirikare cya Israel ibabwira ko bazakurikiranwa n’amategeko mu gihe amakimbirane akomeje kuba muri Gaza. Iyi minisiteri mu itangazo ryayo kuwa Mbere yagize iti: “Guverinoma ya Afurika y’Epfo ihangayikishijwe cyane na raporo zivuga ko bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo ndetse n’abahatuye bihoraho bifatanije […]
Menya ba Général de Brigade 4 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700 barimo ba Brigadier General (Général de Brigade) bane yahaye ipeti rya Major General (Général-Major). Aba barimo Brig Gen Vincent Gatama, Brig Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga, Brig Gen Denis Rutaha na Brig Gen Ephraim Rurangwa. Maj Gen Gatama […]
Ese koko kurya inyama z’ingurube bishobora gutera indwara y’igicuri?
Inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi, hari abajya bibaza niba koko umuntu ukunda kuyirya ashobora kurwara indwara y’igicuri. Kurya akabenzi ntabwo ubwabyo bitera indwara, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe umuntu ayirya idasukuye kuko bishobora kumutera indwara y’igicuri.Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora […]
Munyemana Sosthene yahisemo kuba “ikiraro cy’urupfu” – Ubushinjacyaha
Mu gusoza imyanzuro yabwo, ubushinjacyaha busabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kwemeza ko umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène ahamwa n’icyaha cya jenoside no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Abunganizi be bo barasaba ko rwemeza ko ari umwere. Imyanzuro y’umushinjacyaha iragana ku ndunduro! Nta n’isazi ikoma. Umenya, kimwe n’abantu, uburemere bw’ibivugwa bwaziteye guceceka. Umushinjacyaha Sophie Havard ageze ku […]
Wa mukobwa uherutse gufotorwa amabere ari hanze yatangiye kwisama yasandaye
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga nibwo hasakaye amafoto y’umukobwa wafotorowe mu gitaramo cya Danny Nanone amabere ari hanze. Uyu mukobwa witwa Uwase Phiona uzwi ku izina rya Monalisa, yaje kuvuga ibyamubayeho ko atari abigambiriye ahubwo ngo yashidutse abona amafoto ye yashyizwe hanze ubwambure bw’amabere ye buri hanze. Monalisa avuga ko nta ruhare yabigizemo kandi […]
Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ubucuruzi bwa lisansi butemewe bukorerwa mu ngo
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje impungenge z’icuruzwa ritemewe n’amategeko rya lisansi no mu turere bituranye aho kuyicururiza muri sitasiyo za lisansi aho amabwiriza ajyanye n’umutekano yubahirizwa. Ntibisobanutse neza uburyo abantu bamwe babona lisansi ku bwinshi bakayigurisha ahantu hatemewe. Hamwe n’umuyoboro wongerewe n’imihanda y’imihahirano, ubucuruzi bw’ubwikorezi buratera imbere mukarere, bivugwa ko bituma […]