Chairman wa APR FC mu basirikare bazamuwe mu ntera
Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, ari muri ba Lieutenant Colonel 83 bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame, bahabwa ipeti rya Colonel. Mu ijoro ryakeye ni bwo Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Abazamuwe barimo ba Brig Gen bane bagizwe ba Maj […]
Ruto yemeje ko batatumiye u Rwanda, Uganda, u Burundi, na Tanzaniya ku Munsi w’Ubwigenge
Perezida William Ruto ku Cyumweru yateye utwatsi amakuru avuga ko umubano wa Kenya n’ibindi bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba waba ugenda urushaho kwangirika nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango batitabiriye Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 60. Umubano wa Kenya na Uganda na Tanzaniya ‘umeze neza’, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, wahakanye ko […]
The Ben agiye kuzana Meddy mu Rwanda
Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy agiye kuza i Kigali aho ategerejwe mu bukwe bwa The Ben buzaba kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Ukuboza 2023.Ni Meddy utegerejwe n’abatari bacye n’ubwo bitazwi neza ko azaririmba muri ubu bukwe butegerejwe n’ingeri zitandukanye. Ni nyuma y’uko atabonetse mu muhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatandatu […]
Putin yagiye gutanga Kandidatire abanza kugira ibyo asabwa
Kuri uyu wa mbere taliki 18 Ukuboza 2023 , nibwo mu Burusiya hatanzwe Kandidatire maze Perezida Vladimir Putin afata iyambere mu kwitabira icyo gikorwa.Yagiye gutanga kandidatire ye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yiteguye guhatana. Ubwo Putin yari agiye gutanga kandidatire ye, yagaragaye afite agasakoshi batwaramo inyandiko […]
Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha abatinganyi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisko, yemereye abapadiri kuzajya baha umugisha ababana bahuje ibitsina. Papa Francis yabyemeje biciye mu nyandiko Vatican yasohoye ku wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023. Iyi nyandiko yasohowe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kiliziya Gatolika, Kardinali Vàctor Manuel Fernà¡ndez, ivuga ko icyemezo cyafashwe na Papa cyerekana ko Kiliziya ikwiye kuba ikimenyetso cy’uko […]
Abaturage bicishije inkoni umusirikare wa UPDF
Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF), Sgt Dominic Vudriko Aluma, wabarizwaga muri Brigade ya 501, yabuze ubuzima mu buryo bubi nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’abantu mu Karere ka Apaa bakamukubita kugeza bamwishe nk’uko bivugwa n’abaturage mu turere twa Amuru na Adjumani. Ibi byabaye igihe Sgt Aluma, aherekejwe n’abagabo batandatu bo mu bwoko bwa Madi, bivugwa […]
Kenya: Minisitiri yacanweho umuriro azira kuvuga ko u Rwanda rufite ‘ubutegetsi bw’igitugu’
Minisitiri w’Imihanda, Ubwikorezi ndetse n’Umurimo muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yokejwe igitutu nyuma yo gutangaza ko u Rwanda rufite ubutegetsi bw’igitugu, ku buryo icyo Perezida avuze cyose gihinduka itegeko. Murkomen wari umaze iminsi ku gitutu kubera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, yise ubutegetsi bw’u Rwanda ubw’igitugu ku wa Mbere tariki ya 18 […]
AU yasabye impande zihanganye muri Sudani guhagarika imirwano byihuse
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, yahamagariye Ingabo za Sudani n’iz’umutwe wa RSF bahanganye guhagarika imirwano byihuse no kugira uruhare mu biganiro bigamije kubaka no kubungabunga amahoro muri Sudani. Mahamat yashimangiye ko Umuryango wa AU witeguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’igihugu, ndetse n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse n’Isi yose kugira ngo […]
Umutingito ukaze wibasiye u Bushinwa umaze guhitana abasaga 100
Mu Bushinwa, umutingito ufite ubukana bwa 6.2 wibasiye intara ya kure, y’imisozi iri mu majyaruguru y’ikibaya cya Qinghai-Tibet, m ijoro rishyira kuri uyu Kabiri, uhitana ubuzima bw’abantu bagera kur 118 kandi abantu barenga 400 barakomereka. Ibikorwa byo gutabara no gufasha birakomeje, kandi itsinda ryoherejwe gusuzuma ingaruka z’iki kiza. Umubare nyawo w’abantu babuze nyuma y’umutingito nturamenyekana […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Brig Gen 4 na ba Colonel 17
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize hari abasirikare bakuru azamuye mu ntera. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bukuru bwa RDF rivuga ko mu bazamuwe mu ntera harimo ba Brigadier General bane bagizwe ba Major General. Abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, […]