RDF yungutse abasirikare kabuhariwe bashya (Amafoto)

20231221_203016.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe, nyuma yo gusoza imyitozo bari bamazemo amezi 10. Ni imyitozo bakoreraga mu kigo cy’imyitozo cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza iyi myitozo witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wari uwuhagarariyemo Perezida akanaba Umugaba w’Ikirenga, Paul Kagame. Gen Mubarakh […]

Amafoto: Abasirikare bakuru baherutse kuzamurwa mu ntera mu mapeti yabo mashya

gb40xdbxaaackzb.jpg

Mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF) haherutse kwandikwa amateka ubwo abasirikare 7 b’abagore bazamurwaga mu ntera bagahabwa ipeti rya Colonel, ari na bwo bwa mbere byari bibaye, mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo, Mubarak Muganga nawe yazamuuwe ku ipeti rya General w’inyenyeri enye. Wasoma inkuru bifitanye isano hano hasi https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yazamuye-mu-ntera-Lt-Gen-Mubarakh-Muganga https://bwiza.com/?Bwa-mbere-RDF-yungutse-ba-Colonel-b-abagore&var_mode=calcul Dore amafoto bambaye amapeti yabo mashya

FCC ya Kabila yasabye abanye-Congo guhuza imbaraga bakirukana Tshisekedi

Impuzamashyaka Front Commun Pour le Congo (FCC) ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagariye abanye-Congo guhuza imbaraga bagashyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye igihugu. Ni ubutumwa FCC yatanze mu itangazo yageneye abanye-Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023. Ni nyuma y’amatora yabaye […]

Minisitiri Utumatwishima yavuze ku gitaramo cya Yago

Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yemeje ko azitabira igitaramo cyo ku murika album ya Mbere ya Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yise Suwejo. Ni nyuma y’ubutumire ya mugejejeho bumusaba ko yazitabira iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki 22.12.2023 muri Camp Kigali. Yagize Ati” Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye […]

Umuhanzi wa gospel, Eric Moyo, yapfuye nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Eric Moyo, yapfuye nyuma yo kugwa hasi ari mu gitaramo mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023. Uyu muririmbyi w’Umunya-Zimbabwe wavukiye muri Afurika y’Epfo w’imyaka 41 y’amavuko yari mu itsinda rizwi cyane rya gospel ryitwa Joyous Celebration. Mbere y’urupfu rwe, yakiriwe mu bitaro muri […]

Ambasaderi wa Niger muri Loni wari wanzwe yemerewe guhagararira igihugu cye

Nyuma y’amezi atatu mu gihirahiro, Komisiyo yihariye ya Loni yafashe icyemezo. Ambasaderi wa guverinoma y’inzibacyuho ya Niger yemerewe guhagararira igihugu cye i New York. Muri Nzeri, Loni yari yamubujije kwinjira mu Nteko rusange, yubahiriza amabwiriza yatanzwe n’akanama gashinzwe umutekano gakomeje kwemeza ko guverinoma ya Mohamed Bazoum ari yo yonyine yemewe. Ni igitego cy’umutwe kuri Guverinoma […]

RDC:Indege zizacana umuriro kuri M23 zirimo kongererwa ubushobozi

Mu gihugu cya Georgia harimo kongererwa ubushobozi kajugujugu esheshatu z’intambara zigera kuri 6 za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango zizarase abarwanyi ba M23. Africa Intelligence itangaza ko kompanyi yahawe ikiraka na RDC , yahawe amabwiriza ko ubushobozi buzongerwa kuri izi ndege buzaba buyishoboza kurasa kure cyane no gutinda mu kirere nta mbogamizi mu gihe […]

Nyanza: Abantu 4 barohamye mu kigega cy’amazi

Abantu bane bapfiriye mu kigega cy’amazi cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) giherereye mu murenge wa Kibirizi w’akarere ka Nyanza, ubwo bari bagiye kugisukura. Inkuru y’urupfu rw’aba bantu yemejwe na Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme. Uyu muyobozi yabwiye Kigali Today ko imashini zizamura amazi yuhira imyaka mu mirima ya RAB kuri Sitasiyo ya Mututu […]

Kayonza:Hari abafite inka zirwaye uburenge banga ko zigurishwa bagashaka kubana nazo

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Mwiri nyuma y’uko haherutse kugaragara inka zirwaye uburenge, hari aborozi bajya banga kuzigurisha bagashaka kubana nazo. Ibi byagarutsweho na Dr. Fabrice Ndayisenga; ushinzwe ishami ry’ubworozi muri RAB, aho avuga ko hari aborozi usanga bafite imyumvire ya cyera yo kuba badashaka kwikuraho amatungo arwaye bagashaka kubana […]

Kinshasa: Umunyamakuru wa RFI yarusimbutse ubwo yakurikiranaga amatora

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bahagarariye ibinyamakuru mpuzamahanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ACPI-RDC) ryamaganye “ihohoterwa n’ibikorwa bisenya kwishyira ukizana” byakorewe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukuboza i Kinshasa, umunyamakuru Pascal Mulegwa, ukorera Radio France Internationale (RFI) mu gihe yakoraga umwuga we gusa akurikirana ibikorwa by’amatora. Uyu munyamakuru aherekejwe n’umwe muri bagenzi be, yari […]