Zaire Emery wa Paris Saint Germain yasesekaye i Kigali
Umukinnyi wo hagati wa Paris Saint-Germain Warren Zaire-Emery yageze i Kigali mu ruzinduko rukubiye mu masezerano yo guteza imbere ubukerarugendo u Rwanda rufitanye n’iyi kipe. Uruzinduko rwa Zaire Emery, ruje rukurikira urwa myugariro wa Arsenal, Jurrià«n David Norman Timber wageze mu Rwanda taliki 14 uku kwezi aho nawe yaje mu buryo bwo gushimangira imikoranire iyi […]
AfDB ivanye abakozi bayo b’abanyamahanga muri Ethiopia nyuma yo guhohoterwa
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yahisemo kuvana abakozi bayo mpuzamahanga muri Ethiopia ako kanya. Ibiro bizakomeza gufungura bikorwamo n’umuyobozi ubishinzwe. Izi ngamba ntizizagira ingaruka ku bakozi bahawe akazi b’Abanya-Ethiopia bazakomeza akazi kabo kandi bakaguma mu mirimo nk’abakozi buzuye ba Banki. Banki izabizeza bo n’imiryango yabo inshingano zayo zo kubitaho. Ibi byemezo bije nyuma yo kutubahiriza […]
Yahanaguweho icyaha nyuma y’uko amaze hafi 1/2 cy’ikinyejana afunzwe
Muri Leta ya Oklahoma yahanaguyeho icyaha umugabo wari umaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana muri gereza. Uyu mugabo yari yarafunzwe mu 1974 kubera ubwicanyi yashinjwaga .Icyo kikaba ari cyo gifungo cy’akarengane kirekire kibayeho muri Amerika. Glynn Simmons, ufite imyaka 70, yarekuwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo umucamanza yanzuraga ko habaho urubanza rushya. Kuri uyu […]
Amb. Rugira yokejwe igitutu azira kwita Abanya-Zambia ‘abanebwe’
Leta ya Zambia yihanangirije Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Rugira Amandin, nyuma yo kumushinja gutangaza ko umubare munini w’abanya-Zambia ari abanebwe. Umujyanama wa Perezida Hakainde Hichilema, Joseck Kunda mu butumwa yashyize hanze yifashishije amashusho, yashinje Ambasaderi Rugira kwita Abanya-Zambia abanebwe binyuze mu kiganiro aheruka gukora yifashishije urubuga rwa YouTube. Ati: “Ubutumwa bw’amajwi yafashwe na […]
Karongi: Hari aho bagikoresha uburyo gakondo mu kugeza abarwayi kwa muganga
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Murundi, Gashari n’ahandi mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, barinubira kuba kugeza abarwayi kwa muganga bibagora kubera ikibazo cy’ibura ry’imbangukiragutabara zabugenewe. Aha ni mu gace k’imisozi miremire, usanga binagaragara ko imihanda yagiye yangirika nk’uko umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika wahageze abitangaza, aho yabonye bamwe mu baturage batwaye abarwayi […]
RDC:Umunyamulenge wahagarariye amatora yakubiswe agirwa intere bamwita umunyarwanda
Umunyamurenge w’umupolisi yakubiswe agirwa intere nyuma y’uko ahagarariye amatora kuri site imwe bamwita umunyarwanda. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaga amatora maze uyu mupolisi agerageje kugenzura niba birimo gukorwa neza arakubitwa agirwa intere. Uyu mupoli witwa Nkurunziza Isaac yakubiswe azira guhagararira amatora kandi avuka mu Banyamulenge ariko […]
Scatec iri kugurisha imigabane yari ifite mu rugomero rw’amashanyarazi ava ku izuba i Rwamagana
Uruganda rukora amashanyarazi ashobora kuvugururwa rwo muri Norvege, Scatec ASA (OSL: SCATC) rwafashe icyemezo cyo kugurisha imigabane ingana na 54% rwari rufite muri Sitasiyo y’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba iherereye ku butaka bukodeshwa, mu kigo cy’umudugudu w’urubyiruko rwa Agahozo Shalom Youth Village (ASYV) itanga megawatt 8.5 z’amashanyarazi mu Rwanda bijyanye n’ingamba zarwo zo kugabanya ishoramari […]
RDC: Abarimo Fayulu na Mukwege mu basabye ko amatora aseswa
Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu na Denis Mukwege, basabye ko amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyamamajemo ateshwa agaciro nyuma yo kugaragaramo inenge nyinshi. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza ni bwo abanye-Congo babarirwa muri miliyoni 44 baramukiye mu matora arimo ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko, bashaka ugomba gusimbura Perezida Félix […]
Bugesera: Hafunguwe uruganda rugiye gukemura ikibazo cy’ifumbire

Uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda ruzajya rutunganya nibura Toni ibihumbi 100 ku mwaka kuri uyu wa gatatu, itariki 20 Ukuboza rwafunguwe ku mugaragaro mu Karere ka Bugesera. Abaturage hamwe n’abagurisha ifumbire baravuga ko biteze ibisubizo bizatangwa n’uru ruganda ku bibazo byo kutabona ifumbire ihagije kandi ku gihe byagiraga ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi. Kimwe mu bibazo by’ingutu […]
Gen. Christian Tshiwewe yagabanyirijwe ubushobozi
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Christian Tshiwewe Songesa yagabanyirijwe ubushobozi, yamburwa zimwe mu nshingano. Tshiwewe ni Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC kuva mu mwaka ushize wa 2022, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Gen Celéstin Mbala woherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Tshiwewe wahoze akuriye umutwe w’abasirikare […]