RED-Tabara irigamba kwica abasirikare b’u Burundi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kugaba igitero uvuga ko wiciyemo abasirikare icyenda ba kiriya gihugu n’umupolisi umwe. Uyu mutwe wigambye icyo gitero cyo mu ijoro ryacyeye ubinyujije ku rubuga rwayo rwa X. Wavuze ko usibye abo wishe hari n’imbunda wafashe, zirimo imwe yo mu bwoko bwa FM Kalachnikov, ebyiri zo mu bwoko […]

Igisasu ntabwo cyava i Goma ngo kigere i Kigali abantu barebera: Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yahumurije Abanyarwanda ko misile zishobora kuva i Goma ngo zipfe kurasa i Kigali zidapfubijwe. Mukuralinda yasubizaga ibiheruka gutangazwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka kuvuga ko ateganya gusaba inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ikamwemerera gushoza intambara ku Rwanda. Ni Tshisekedi wavuze […]

Centrafrique: Abatari bake biciwe mu gitero cy’inyeshyamba

Abantu 22 barimo n’umusirikare umwe wo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique, bapfuye nyuma y’igitero abitwaje intwaro bagabye mu gace ka Ngaoundaye gaherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu. Amakuru y’iki gitero yemejwe na Ernest Bonang usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Centrafrique. Uyu yabwiye Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko uretse 22 biciwe […]

Zoe Foundation yasezeranyije ababyariye iwabo ishuri ry’imyuga

Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo gupima indwara zitandura bamwe mu bangavu babyariye iwabo bafashwa n’umushinga Zoe Foundation. Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basanzwe bafashwa n’uyu mushinga. Bashima igikorwa cyo kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo n’abana babo buhagaze. Uwitwa Ntakirutimana avuga ko […]

Ukraine irigamba guhanura Sukhoi-34 z’u Burusiya

Igisirikare cya Ukraine ku wa Gatanu cyigambye guhanura indege eshatu zo mu bwoko bwa Sukhoi-34 z’Igisirikare cy’u Burusiya. Ukraine ivuga ko izi ndege yazihanuriye mu karere ka Kherson, nk’uko igisirikare cyayo kirwanira mu kirere cyabitangaje. Perezida Volodymr Zelensky na we yashimagije abasirikare bahanuye izo ndege. Zelensky mu ijambo ageza ku banya-Ukraine buri joro, yavuze ko […]

Museveni yavuze impamvu abona afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko afite amahirwe menshi yo kujya mu ijuru, ku mpamvu z’uko yita ku baturage b’igihugu cye nk’abana be. Museveni yabitangaje mu ijoro ryacyeye, mu ijambo ryifuriza abanya-Uganda Noheli nziza yabagejejeho mu ijoro ryacyeye. Ni ijambo ryibanze ku ngingo zitandukanye zerekeye ubuzima bwa buri munsi bwa Uganda. Museveni yagize […]