Dore urutonde rw’Ibibuga by’indege byiza 10 kurusha ibindi muri Afurika
Afurika nk’umugabane ukomeje kuza mu yimbere mu bukungu karemano, ikomeje kugenda ishaka no kongera ubwo bukungu binyuze mu kugendana n’ibigezweho haba mu bukerarugendo , mu nganda, mu Bucyerarugendo no mu bwikorezi by’umwihariko ubwo mu kirere. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru African news cyashyize hanze urutonde rw’ibibuga by’indege 10 byo muri Afurika byiza kurusha ibindi mu […]
RDC: Umunyapolitiki Franck Diongo wari wahamagajwe n’ubutabera arabarizwa i Paris
Umunyapoltiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba Perezida w’ishyaka rya Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Franck Diongo, yahamagajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza n’ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, icyakora, ntiyitaba kuko ari mu rugendo i Paris mu Bufaransa. Kuri uyu wa Kabiri, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku […]
Mu gihe umugore utwite afashe amafunguro ntikabaye abura ipera ku meza kubera izi mpamvu
Amapera ni urubuto rwiza cyane rukunzwe na benshi kubera impumuro yarwo nziza, kandi ntirusharira na gato, ahubwo rugira isukari nziza iringaniye. Ikindi kandi ni uko amapera akungahaye kuri vitamine zitandukanye, zituma urwo rubuto rukoreshwa mu miti gakondo inyuranye. Nk’uko tubikesha linfo.re hari ibyiza bitandukanye byo kurya amapera. Ku bagore batwite amapera ni ingenzi cyane. Amapera […]
Umukinnyi wa film w’icyamamare muri Koreya yasanzwe mu modoka yapfuye

Lee Sun-kyun, umukinnyi wa film w’Umunyakoreya wamamaye cyane ku Isi nyuma yo kugaragara muri film “Parasite” yatwaye igihembo cya Oscar, kuri uyu wa Gatatu ushize yasanzwe mu modoka yapfuye mu gisa nko kwiyahura. Lee w’imyaka 48 wagize ibihe byiza muri cinema mu 2019 ubwo film yakinnye yabaye iya mbere mri Korea yEpfo yari itsindiye igihembo […]
Mu Rwanda uwo bafashe abibira amafaranga bahita bamwica: Perezida w’inteko y’u Burundi
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yagaragaje ko Abarundi ari bo ba nyirabayazana mu igihugu cyabo kidakurura abashoramari, yitsa ku kuba u Burundi bwakabaye bufatira urugero ku Rwanda mu rwego rwo guhana bwihanukiriye abanyereza umutungo w’igihugu. Ndabirabe yabikomojeho ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi […]
Rutsiro: Yafatanwe amasashe ibihumbi 30 yari atwaye mu modoka
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30. Yafatiwe mu Murenge wa Gihango mu kagari ka Kongo-Nili, mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 25 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, ari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i […]
Munyemana Sosthene “Yatatiye indahiro nka muganga”
Magingo aya, Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha. Munyemaana Sosthène arafunzwe, kuva icyo cyemezo cy’urukiko rwa rubanda kigifatwa, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize hategerejwe ubutabera. Urukiko rwemeje ko bwana MUNYEMANA ahamwa n’“icyaha cya jenoside nk’icyaha […]
U Burundi bwarahiriye guhiga bukware abagabye igitero cyo mu Gatumba
Leta y’u Burundi yatangaje ko yamaze kwitabaza Polisi mpuzamahanga kugira ngo iyifashe guhiga abari inyuma y’igitero cyo mu Gatumba cyiciwemo ababarirwa muri 20. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza ni bwo kiriya gitero cyagabwe muri kariya gace gaherereye hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara […]