Rubavu: Abaturiye umupaka wa RDC basabwe kuba abanyamakenga

Abaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe kugira amakenga mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kikaba cyabahungabanyiriza umutekano. Babisabwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba, ubwo kuri uyu wa Kabiri bwaganirizaga abatuye mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana yose ihana imbibi na RDC. Ni RDC by’umwihariko […]

Loni ifite intego y’uko impanuka zigomba kugabanukaho 50% bitarenze muri 2030

Raporo y’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima(OMS), iragaragaza ko mu 2030, impanuka zizaba zagabanutse nibura kugera kuri 50%.Ni mu gihe hasohotse raporo ivuga ko u Rwanda rwaje mu bihugu bitandatu bya mbere mu kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda. Muri iyo raporo OMS yerekana ko ibihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, byafashe ingamba ku ngingo […]

Igisirikare cya Sudani cyifashishije umutwe wa SPLM-N mu mirwano yabahuje na RSF

Igisirikare cya Sudani n’ingabo za Sudan People’s Liberation Army-North (SPLA-N) ziyobowe na Abdulaziz al-Hilu ku wa mbere zarwanye n’ingabo za Rapid Support Force) i Dilling, umujyi wa kabiri munini muri Kordofan y’Amajyepfo. Bivugwa ko ingabo za SPLM-N zamaze kugenzura umujyi neza, bituma bashinja igisirikare cya leta guha Dilling SPLM-N mu bufatanye bwa rwihishwa bwo kurwanya […]

Umuraperi yafunzwe azira kwambika igitsina cye isogisi mu ruhame akereka abafana

Umuhanzi w’Uburusiya witwa yafunzwe azira kugaragara imbere y’abari bitabiriye igitaramo nta kindi yambaye uretse isogisi ku gitsina cye.Ni ibirori byari byabereye i Moscou. Uyu muraperi witwa Maxim Tesli, yafashwe amashusho arimo yambika igitsina cye isogisi yereka abafana.Hari ibinyamakuru byanditse ko yarimo yamamaza ubutinganyi. Ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko uyu muraperi yakatiwe iminsi 15 y’iminsi […]

London: Leta igiye guhatirwa guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda

Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri riragerageza guhatira guverinoma gushyira ahagaragara inyandiko zijyanye na politiki irebana no kohereza abimukira mu Rwanda. Kuri uyu wa kabiri, iri shyaka rirateganya gusaba ko haba amatora ku gusaba abaminisitiri guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu usaba ubuhungiro mu Bwongereza uzoherezwa mu Rwanda. Amatora kandi agomba gusaba abaminisitiri […]

Perezida Vladimir Putin ategerejwe mu Burundi

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya arateganya kugirira ruzinduko muri Afurika ruzasiga asuye ibihugu bya Guinée-Equatoriale n’u Burundi. Ni uruzinduko Perezida Putin ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Sputnik Africa byo mu Burusiya. Putin agiye gusura u Burundi nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye mu mwaka ushize wari mu […]

Umufasha wa Gen.Mubarak Muganga yasubije abavuze ko yahunze u Rwanda

Umufasha wa General Mubarak Muganga yanyomoje amakuru yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga za bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda yavugaga ko yahunze igihugu akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona. Ni amakuru uyu mubyeyi yanyomoje avuga ko abavuze ibi baba bashaka amaramuko n’indonke ku mbuga nkoranyambaga banagamije gusebya igihugu, ibintu yagereranyije no kuba baba […]

CNDD-FDD yabwiye Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya lisansi kizakemuka mu myaka itanu

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ryijeje Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya lisansi gikomeje kwigaragaza mu gihugu kizaba cyakemutse mu myaka itanu. Ibi byatangajwe mu cyumweru gishize n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo mu kiganiro yagiranaga n’abanyamakuru n’abanditsi. Uyu muyobozi w’ishyaka yijeje ibi agendeye ku kuba ngo barimo kongera ubuhinzi bw’ikawa, igihingwa kitezweho kuzinjiriza […]

Imari shingiro y’amakoperative yikubye inshuro zirenga 10 kuva 2005 kugeza 2023

Amakoperative yari ari mu Rwanda mu 2005 yavuye kuri 919 agera ku 10,681 mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe imari yayo yikubye inshuro zirenga gato 10 muri icyo, ubu hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bakaba babarizwa muri za koperative. Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Sena y’u Rwanda kuri uyu […]

Mané wavuzwe mu rukundo n’umunyarwandakazi yarongoye mu ibanga

Umunya-Sénégal Sadio Mané wigeze kuvugwa mu rukundo n’Umunyarwandakazi Kate Bashabe, yakoze ubukwe mu ibanga. Ku Cyumweru tariki ya 7 Mutarama ni bwo amakuru y’uko Mané yakoze ubukwe na Aisha Tamba bakundanye kuva mu bwana yatangiye gucicikana. Ubukwe bwabo bwabereye i Dakar muri Sénégal ariko mu ibanga rikomeye. Aisha Tamba uriya rutahizamu wa Al Nassr yo […]