U Rwanda na Yorodaniya byiyemeje kwagura ubufatanye kuva mu bukungu kugeza mu gisirikare

U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byumvikaniye i Kigali guha icyerekezo gishya ubufatanye bw’impande zombi no kwagura inzego z’ubufatanye kuva mu bukungu kugeza mu bya gisirikare. Kugira ngo ibyo bishoboke, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, ibya gisirikare ndetse no mu kurwanya iterabwoba, nyuma y’uko Umwami Abdullah wa II wa Yorodaniya […]
RDC:Abaturage baraye bahangana n’igisirikare cyagoteye Moise Katumbi mu rugo iwe
Abaturage batuye mu gace Moise Katumbi atuyemo, baraye bahanganye n’igisirikare cyaraye kigose urugo rwa Moise Katumbi. Ni Abaturage batuye mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya haut-Katanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kuri uyu wa Mbere baraye bateraniye ku rugo rw’uyu munyepolitike bashakaga kumutabara ngo hatagira isanganya rimubaho nyuma y’uko yari yagoswe n’igisirikare. […]
Perezida Tinubu yirukanye Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, kuri uyu wa Mbere ushize, yahagaritse Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kurwanya ubukene kubera gukekwaho kunyereza amafaranga y’ishoramari mu mibereho myiza. Umuvugizi wa perezida, Ajuri Ngelale, yatangaje ko Minisitiri, Betta Edu, yahagaritswe kubera ko guverinoma yiyemeje kubahiriza “amahame yo mu rwego rwo hejuru y’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano” mu […]
Dore ibintu 6 bizatuma utera imbere kandi ukagera ku nzozi zawe vuba
Buri muntu wese ufite imitekerereze mizima, abaho afite intego, inzozi cyangwa se ibyifuzo by’ibyo aba yumva yageraho bikamunyura. Buri gihe tubaho duhangayikishijwe n’uburyo twakoresha tukabasha kugera kuri rya terambere rirambye. Gusa ariko ngo inzira ntiburira umugenzi. Inzobere z’urubuga rwa Human Mind Readers zashyize ahabona amwe mu mahane ngendendwaho yatuma ugera ku nzozi zawe. 1. Rekeraho […]
Tshisekedi yibye amajwi, ntabwo agomba kurahizwa: Uwahoze ari umuyobozi muri Amerika
Herman J. Cohen wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC adakwiye kurahizwa ngo ayobore Congo muri manda ye ya kabiri “kuko yibye amatora.” Uyu mudipolomate yabitangaje mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ni nyuma yo kwifashisha raporo y’Inama […]
Umuvunyi Mukuru yitabye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye

Kuri uyu wa Mbere,itariki 8 Mutarama 2024, Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bakiriye Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine mu rwego rwo gutangira gusuzuma raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2022-2023. Mu kiganiro Nirere Madeleine yagiranye n’Abadepite yabahaye ibisobanuro by’inyongera ku bikubiye muri raporo mu gihe Komisiyo yitegura kuganira n’Inzego […]
RDC:Wazalendo na FARDC basubiranyemo bararasana batandatu bahasiga ubuzima
Abantu batandatu baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FARDC’ na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo bo muri commune Mangina iherereye ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Congo. Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 08 Mutarama […]
Niba umwana wawe akoresha ‘ screens’ mu buryo bukabije azahura n’izi ngaruka
Muri iyi minsi, abana bareba TV cyane ariko kandi benshi bakoresha telephone cyane cyangwa se Ipad. Ibyo muri iyo article turi bwite “screens” Zishobora kuba ari izabo cyangwa ari iz’ababyeyi. Nkuko bitangazwa n’urubuga ‘healthmatters.nyp.org , ruvuga ko abana bakoresha cyane ‘screens’ rero bishobora kugira ingaruka ku mwana zikurikira, 1. kubangamira imikurire y’ umwana mu bintu […]