Davos: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Zelensky

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane. Yahuye kandi n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken. Baganiriye ku bufatanye n’umubano […]
Nyaruguru: Inkuba yakubise inka ebyiri z’umuturage zirapfa bahita bazirya

Mu mvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2024, inkuba, bise “umwami wo hejuru”, yakubse inka ebyiri z’umuturage witwa Gahamanyi Augustin, utuye mu mudugudu wa Gihango, akagari ka Mariba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, zihita zipfa. Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa 16 Mutarama, abaturage bazindutse bazibaga bajya […]
Umwanditsi Rahim Mohamed asanga ibibera Gaza bidakwiye kugereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku Cyumweru hari hashize iminsi 100 kuva imirwano itangiye hagati ya Israel na Hamas, yatewe n’igitero by’ubugome cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira mu majyepfo ya Israel. Nubwo umubare w’abahitanwa n’ubu, kuri ubu, bidashoboka kugereranywa neza na neza, ntawabura gushidikanya ko abantu bamaze gupfa ari benshi nubwo hari abasanga utabigereranya na jenoside nk’iyakozwe […]
Nyamasheke: Inyubako yubakwaga yagwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima
Inyubako irimo kubakwa yaguye mu Karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagari ka Kanazi, ahantu bakunze kwita kwa “Shangazi”. Ibi byabereye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi, bituma umuntu ahita apfa, abandi batatu barakomereka. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RBA, ahagana saa sita kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama. Abinyujije kuri X yagize […]
Burundi:Imbonerakure zindobanure zasoje imyitozo izinjiza mu kazi k’ubucanshuro
Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rwo muri komine za Mugina na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Mutarama 2023, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Révérien Ndikuryayo arwizeza kubashakira imirimo y’ubucanshuro mu mahanga. Imyitozo yabereye mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ni imyitozo yitabiriwe […]
Perezida Kagame yitabiriye WEF mu Busuwisi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ya World Economic Forum (WEF) ibaye ku nshuro ya 54. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda azitabira ibiganiro bitandukanye byateguwe muri iyi nama birimo icyo aza kwitabira uyu munsi hamwe na perezida wa Ghana Nana Akufo- Addo ndetse na Visi perezida wa […]
FARDC yemeje ko yo na SADC batangiye kugaba ibitero kuri M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko Ingabo zacyo zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23 zifatanyije n’iza SADC. Byemejwe na Lt Gen Fall Sikabwe usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo kuri uyu wa Kabiri yari ayoboye inama yahuje FARDC n’ingabo za SADC. Yavuze ko Ingabo […]
Abashaka Trump ku butegetsi batangiye kumwegereza intebe Biden atarayivaho
Mu gihe habura amezi macye ngo muri Amerika habe amatora, abaturage muri Leta ya Lowa batangiye kugaragaza inyota bafitiye Donald Trump. Uyu mugabo wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yatsinze amatora y’ibanze mu ishyaka rye ry’Aba-Republican muri Leta ya Iowa mu gushaka uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Mu majwi 99% […]
Rubavu: RDF yarashe mu cyico umusirikare wa FARDC, 2 ibafata mpiri
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje mu ijoro ryacyeye Ingabo zari ku burinzi zarashe mu cyico umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abandi babiri bafatwa mpiri. Byabereye murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko, umudugudu wa Rutagata. RDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “mu ma saa saba z’urucyerera abasirikare batatu bo mu ngabo […]
Uko Kabila wujuje imyaka 23 arasiwe mu biro bye yapfuye
Ku itariki nk’iyi ya 16 Mutarama 2001, ni bwo Laurent-Désiré Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe arashwe n’umwe mu basirikare bamurindaga. Uyu mukambwe wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yishwe nyuma y’imyaka hafi ine afashijwe guhirika ku butegetsi Mobutu Sese Seko n’abarimo Ingabo z’u Rwanda (RDF). Kabila yahumetse umwuka we wa […]