Imbwa yari ifite agahigo k’imbwa ishaje kurusha izindi iri gukorwaho iperereza

Guinness World Records yambuye agahigo imbwa yitwa Bobi nyuma y’iperereza ryayitangijweho nyuma y’urupfu rwa yo. Igihe Bobi byavugwaga ko ari yo ‘mbwa ishaje cyane ku Isi’ yizihije isabukuru y’imyaka 31 umwaka ushize, maze Isi yizihizanya na yo ibyo birori. Igihe yapfaga mu Kwakira, Isi yarababaye. Ariko ubu agahigo yari ifite karimo gukemangwa. Nyuma y’uko abaveterineri […]
Perezida Kagame yemeje ko azasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo abimukira nibatoherezwa
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ashobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo mu gihe abasaba ubuhungiro baba batoherejwe mu gihugu cye mu masezerano cyagiranye na Guverinoma y’u Bwongereza. Umwanditsi wa BBC w’inkuru zijyanye n’ubukungu , Faisal Islam, yagiranye ikiganiro gito na Perezida Paul Kagame ari mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos […]
Indege ya UPDF yarashe Bombe kuri FARDC bamwe bacika amaguru
Abasirikare benshi bo muri DR Congo bakomerekejwe n’amakompora yarashwe n’indege(Sukhoi) y’igisirikare cya Uganda UPDF cyo muri Uganda nyuma yo kwibasira ibirindiro by’ingabo za Kongo ariko mu buryo kitari cyateguwe. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana saa moya za mugitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda.Amakuru avuga ko UPDF yarashe aya makompora yibwira ko […]
U Bwongereza n’u Rwanda ntibikwiye kuba bikinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu: Depite Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Leta z’u Bwongereza n’u Rwanda kureka gukomeza gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu. Mu mwaka ushize ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bo muri kiriya gihugu, gusa iza guhagarikwa nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zirimo […]
« La Main Rouge » umwe mu mitwe y’iterabwoba ya mbere yabayeho washinzwe n’u Bufaransa
« La Main Rouge » ni izina ry’umutwe witwaje intwaro w’ibanga w’Abafaransa , wagabye ibitero byinshi mu Burayi no muri Afurika y’Amajyaruguru mu myaka ya za 1950, mu gihe cy’abakoloni. Uyu mutwe bivugwa ko wari “itsinda ry’urupfu” ndetse bamwe bafata nk’umutwe w’iterabwoba, wakomotse ku matsinda mato yashingiwe muri Tunisia mu 1952 kandi ugizwe n’abazungu n’abapolisi […]
Patrice Lumumba wibukwa n’Abanyekongo kuri uyu munsi yari muntu ki?
Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba (…) Patrice Lumumba, Yishwe […]
Karim Benzema yareze Minisitiri wamushyize mu gatebo k’abayisilamu b’abahezanguni
Umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa, Karim Benzema, yatanze ikirega arega Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bufaransa amushinja kumusebya ko afitanye isano n’abayisilamu b’abahezanguni. Minisitiri Gérald Darmanin mu kwezi k’Ukwakira 2023, yavuze ko Bwana Benzema afitanye isano rizwi n’umutwe w’abayisilamu b’Abasuni avuga ko basanzwe bazwiho ubutagondwa.Umwunganizi wa Benzema yavuze ko aya magambo atesha agaciro icyubahiro […]
London: Itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda ryeguje Abayobozi 2 b’ishyaka riri ku butegetsi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi babiri bungirije b’ishyaka ry’aba conservateurs riri ku butegetsi mu Bwongereza beguye ku mirimo yabo mu gihe abadepite batoraga gukora amavugurura ku itegeko ryihutirwa rya Minisitiri w’intebe, Rishi Sunak, rigamije gukumira abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Rishi Sunak yashimangiye ko umushinga w’itegeko ugomba kugera aho guverinoma ishoboye kuko […]
M23 yarahiriye kwihorera kuri FARDC yivuganye ba ‘Komanda’ bayo 2
Umutwe wa M23 warahiriye kwihorera ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma yo kwica abasirikare babiri bawo bakuru nk’uko wabyemeje. Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama ni bwo Ingabo za Congo zifatanyije n’izirimo iz’u Burundi ndetse na SADC zagabye ibirindiro bikomeye ku birindiro bya M23. Amakuru avuga ko ibirindiro byatewe birimo […]
Inzu z’abimuwe ahazwi nko kwa Dubai zisigaye ziberamo abajura n’ibihunyira
Bamwe mu bimuwe mu nzu zubatswe mu murenge wa Kinyinya ahazwi nko kwa Dubai, baravuga ko inyubako babagamo zisigaye ziberwamo n’abajura ndetse n’ibihunyira nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ubabwiye ko bazazibasanira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Ikibazo cy’aya mazu cyazamutse mu ntangiro za Werurwe 2023 mu mvura itari yoroshye mu mujyi wa Kigali by’umwihariko […]