Biryogo: Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagaragaye mu Marangi ari gufata ka cyayi

gebzwsexcaat7pi.jpg

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, yagaragaye mu Biryogo, ahazwi nko Mu Marangi ari gufata ka cyayi ari kumwe n’abandi bantu bamwegereye barimo abashinzwe umutekano. Aha yari ari ndetse ari kumwe n’abantu batandukanye barimo umusirikare n’umupolisi bakuru, ni umuhanda wagizwe Car Free Zone uherereye mu Biryo mu Karere […]

Perezida Kagame na Museveni mu batazitabira irahira rya Tshisekedi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ntibari mu bakuru b’ibihugu bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Antoine Tsahisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama ni bwo Tshisekedi azarahirira kuyobora RDC muri manda ya kabiri y’imyaka itanu, mu birori bizabera muri Stade […]

M23 yemeje iyicwa rya ba komanda 2 ba yo barimo Col Castro wari ukuriye ubutasi

geb1g2txyaaoa3a.jpg

Amakuru akomeje gucicikana kuva kuri uyu wa Kabiri nimugoroba hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse yananditswe n’ikinyamakuru Chimpreports, aravuga ko Umuyobozi w’ubutasi w’umutwe w’inyeshyamba za M23 yaba yiciwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote mu burasirazuba bwa Congo. Ni amakuru M23 yemeje mu itangazo ryayo ivuga ko abayobozi 2 b’ingabo ba zo bishwe nubwo itavuze […]

Guverinoma igiye gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abaturage, habarurwa buri muntu ku giti cye harebwa n’ubufasha akeneye, bazafashwa kwikura mu bukene izatangira mu mpera za Mutarama 2024. Ubu buryo bushya buje gusimbura uburyo bwari busanzweho, aho abantu bafashwaga hashingiwe ku byiciro by’Ubudehe baherereyemo. Ibyiciro by’ubudehe byari byaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda […]

Umuhungu wa Perezida wa Somalia yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi

Kuri uyu wa kabiri, urukiko rwa Turkey rwahamije umuhungu wa perezida wa Somalia icyaha cyo kwica umumotari,maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri ariko cyahise cyivunjwamo ihazabu. Ku ya 30 Ugushyingo, Mohammed Hassan Sheikh Mohamud umuhungu wa Perezida wa Somalia,yashinjwaga guteza urupfu rw’umumotari wagemuriraga abantu kuri moto nyuma yo kumugonga ubwo yari mu modoka y’Abadipolomate yari atwaye. […]

Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama, Sudani yahagaritse umubano n’umuryango wa IGAD ( Intergovernmental Authority on Development) washakaga gutegura ibiganiro hagati y’abahanganye muri iki gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko guverinoma yahagaritse uruhare rwayo mu bikorwa by’ubwunzi bw’uyu muryango mpuzamaguverima w’iterambere (IGAD). Minisiteri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko IGAD yongereye Sudani ku […]

FARDC yababajwe n’iraswa ry’umusirikare wayo wishwe na RDF

20240117_071840.jpg

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyemeje ko umusirikare wacyo yarashwe mu cyico na RDF na ho bagenzi be babiri barafatwa, nyuma yo kwambuka bakisanga mu Rwanda. FARDC yemeje ayo makuru mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, Général-Major Sylvain Ekenge. Yavuze ko ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama mu ma saa yine z’ijoro bariya […]

Mbaoma yahigitse abarimo Luvumbu, ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi

Rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka wa APR FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023, nyuma yo guhigika abarimo Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports bari bagihataniye. Ni mu bihembo by’abitwaye neza muri shampiyona FERWAFA yatangiye gutanga mu ijoro ryacyeye, nyuma y’igihe kirekire yarahagaritse kubitanga. Mbaoma yarangije imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abatsinze ibitego […]

Kayonza:Izindi mbwa 11 zishwe zirozwe nyuma yo kurwana zikanduzanya virusi y’ibisazi

Mu karere ka Kayonza haravugwa amakuru y’imbwa zigera kuri 11 zishwe nyuma y’uko ziketsweho kwanduzanya virusi y’ibisazi. Izi mbwa zishwe , ni izo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, aho ngo zimwe zari zaratangiye kwirara mu baturage zikabarya , izindi zigatangira kuzerera. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukarange bwabwiye itangazamakuru, ko izi mbwa zari ziherutse […]

Pakistan iramagana igitero cya Iran ku butaka bwa yo cyishe abana

Pakisitani iravuga ko ku wa Kabiri abana babiri bishwe abandi batatu barakomereka mu gitero cyagabwe na Irani bituranye. Irani yavuze ko yibasiye ibirindiro bibiri bifitanye isano n’umutwe w’abarwanyi witwa Jaish al-Adl nk’uko ibiro ntaramakuru by’igisirikare cy’iki gihugu bibitangaza. Ariko Pakisitani ibi yabiteye utwatsi, ibyita “igikorwa kitemewe” gishobora gukurura “ingaruka zikomeye” nk’uko tubikesha BBC. Pakisitani nicyo […]