Umushyikirano 2024: Abayobozi 7 bakwiye kuzahatwa ibibazo ku nshingano zabo

Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano ya 18 yagize ati “Abantu baricara gusa bagakora ubusa? Bakaba bafite ikibazo ariko ntibige uko giteye n’ukuntu cyakemuka? Abayobozi, abayobozi bicaye hano. Mwakemura mute ikibazo mutize, mutazi uko giteye? Cyakemuka gite? Mwe ntabwo mushinzwe gukemura ibibazo rero, ni iby’abaterankunga mu bitwara mu baterankunga akaba ari bo bajya kubibakemurira?” Kuva ku […]

Perezida Ndayishimiye yiyemeje gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangarije i Kinshasa ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’. Ni mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa aho yitabiriye irahira rya mugenzi we, Felix Tshisekedi , ugiye kuyobora manda ya kabiri itavugwaho rumwe. “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi […]

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu gice cya gatatu cya Mutarama

gewy4swwyaaqwrp.jpg

Meteo Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, cyatangaje ko mu gice cya gatatu cya Mutarama , hagati y’itariki ya 21 kugeza 31 Mutarama 2024, hateganyijwe imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa henshi mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe mu itangazo ryacyo cyavuze ko imvura iteganyijwe henshi mu gihugu ndetse mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu hakaba hagiteganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa […]

Abarusiya 2, Abanya-Ukraine 2 n’Umunya-Lithuania bamaze amezi 8 ari imbohe ku Cyambu cya Maputo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Leta, RIA, ko abasare babiri b’Abarusiya bafungiwe ku Cyambu cya Maputo muri Mozambique bazira amakimbirane ashingiye ku mafaranga hagati ya nyir’ubwato bari batwaye n’umukiriya we w’Umunyamozambike, mu magambo yatangajwe kuri iki Cyumweru. Ikinyamakuru SHOT cyo mu Burusiya cyatangaje mu cyumweru gishize kuri Telegramu yacyo ko Abarusiya […]

M23 yashyizeho “couvre feu” mu bice igenzura

ger9y9iw8aa-aug.jpg

Nyuma y’ibitero by’indege, bimaze iminsi byibasiye ibice M23 igenzura na nyuma y’iycwa ry’abayoboozi b’ingabo bawo 2 biciwe mu gico batezwe bagiye kuganiriza abaturage, uyu mutwe ubu washyizeho isaha yo gutahiraho no gufunguriraho ibikorwa. Uyu mutwe mu itangazo ryawo wavuze ko couvre feu ari guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mu […]

Irak: Abasirikare benshi ba Amerika bakomerekeye mu gitero cya misile

Abasirikare benshi ba Amerika bakomerekeye mu gitero cya misile cyagabwe ku birindiro by’indege mu burengerazuba bwa Iraki. Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika bwatangaje ko umutwe w’ingabo zishyigikiwe na Iran wibasiye ikibuga cy’indege cya Al Asad, kiriho ibirindiro by’ingabo z’Abanyamerika, ukoresheje misile za ballistique na roketi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu. Umubare utazwi w’abakozi b’Abanyamerika […]

MINICOM yatangaje igiciro fatizo ku bigori bihunguye n’ibidahunguye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yatangaje igiciro fatizo ku bigori, aho ibihunguye ari amafaranga y’u Rwanda ku kilo naho ibidahunguye bikagura amafaranga y’u Rwanda 311 ku kilo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yo ku itariki ya 18 Mutarama 2024 yahuje MINICOM, MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), abahagarariye abahinzi b’ibigori, inganda zibitunganya n’abahagarariye […]

Abapolisikazi basaga 100 basoje amahugurwa abategura kujya mu butumwa bw’amahoro

csm_un_6_ec46f74a64.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi […]