Uwacu Julienne yahawe izindi nshingano muri MINUBUMWE

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yafashe ibyemezo bitandukanye irimo n’abayobozi bashya bahawe inshingano. Muri abo bayobozi bahawe inshingano harimo Uwacu Julienne wagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Uyu akaba yarigeze […]

Général Mamadi Doumbouya yageze i Kigali

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yamaze kugera mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Perezida Paul Kagame wamutumiye mu Rwanda ni we wagiye kumwakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Ni bwo bwa mbere uyu mutegetsi asuye u Rwanda kuva yagera ku butegetsi muri Nzeri 2021 ahigitse uwari Perezida wa Guinée, […]

Israel vs Hamas:Umubare w’abasivili n’abasirikare bapfa watumbagiye

Umubare w’abasiviri n’abasirikare bakomeje gupfira mu ntambara ihuza Israel na Hamas ukomeje gutumbagira ku rwego rwo hejuru aho imiryango mpuzamahanga ikomeje guhaguruka ikangurira impande zombi guhagarika intambara. Abasirikare barenga 20 ku ruhande rwa Israel bamaze gucwa nyuma y’igitero cya Gaza cyagabwe ahari ibirindiro bya Israel. Usibye aba basirikare barenga 20 ba Israel bishwe na Hamas […]

Mweso: Drone ya CH-4 ya FARDC yishe abaturage benshi

Umutwe wa M23 washinje Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage babarirwa muri 20, nyuma yo kubagabo ibitero cyifashishije drone yo mu bwoko bwa CH-4. FARDC imaze igihe yifashisha izi drone yaguze mu Bushinwa mu kugaba ibitero ku nyeshyamba za M23, gusa uyu mutwe uvuga ko abasivile batuye mu duce igenzura ari […]

Imiterere y’amapeti yo mu Gisirikare cya Uganda (UPDF)

screenshot_2024-01-25_165802.png

Amapeti ya gisirikare muri Uganda, kimwe n’ahandi, ni ibimenyetso bigaragaza urwego umusirikare agezeho. Uganda ni igihugu kidakora ku nyanja, kubw’ibyo nta gisirikare cyo mu mazi igira ariko ifite icyo ku butaka no mu kirere. Kubera ko Uganda yahoze ikolononijwe n’Abongereza, isangiye imiterere y’amapeti n’Igisirikare cy’u Bwongereza cyangwa ibindi bihugu bwakolonije. Dore imiterere y’amapeti y’Igisirikare cya […]

Icyoba mu Barundi baturiye ishyamba rya Murehe bafite abavandimwe mu Rwanda

Abaturage b’i Burundi batuye hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda by’umwihariko bakaba bafite abavandimwe batuye hakurya, baravuga ko babayeho mu bwoba kubera kumvirizwa n’abarimo abasirikare barunzwe mu duce batuyemo. Abafite iki kibazo ni abatuye mu ntara ya Kirundo ihana imbibi n’u Rwanda. Aba bavuga ko hashize iminsi Leta y’u Burundi yararunze Imbonerakure nyinshi (umutwe witwara […]

Mali:Abantu 70 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize. Karim Berthé, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye. Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye […]

Kenya iravuga ko yavumbuye amabuye y’agaciro ya coltan menshi mu gihugu

Kenya yatangaje ko muri iki gihugu habonetse amabuye y’agaciro ya coltan, akoreshwa mu gukora telefone ngendanwa, mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho by’itumanaho. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga w’inama ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubyaza ubukungu ibikomoka mu nyanja, Salim Mvurya, yavuze ko mu ntara esheshatu habonetse ibirombe bihagije bya coltan. Aya mabuye y’agaciro adasanzwe, ubusanzwe […]

Valens Nkurunziza wabaye visi perezida w’urukiko rw’ubucuruzi yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko

screenshot_2024-01-25_120109.jpg

Inama Nkuru y’Ubucamanza kuri uyu wa Gatatu, yagize Valens Nkurunziza Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu Rwanda, aho yasimbuye kuri uwo mwanya Angéline Rutazana wabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yo kuri uyu wa 24 Mutarama 2024, yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo, ni […]

Goma: Umuhuzabikorwa wa kominote y’urubyiruko rw’abahutu yarashimuswe

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’Abahutu yaburiwe irengero bikaba bivugwa ko yashimuswe. SOSMediaBurundi, itangaza ko umugabo witwa Modeste Amini Ntamugabumwe,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’umuryango w’Abahutu mu mujyi wa Goma ngo yaburiwe irengero bigacyekwa ko yashimuswe. Amakuru avuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama, yavuye mu rugo […]