Ese ubundi umuntu adakoze imibonano mpuzabitsina byamutwara iki?Sobanukirwa

Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore. Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi. Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho […]

Major Willy Ngoma mu basirikare M23 yazamuye mu ntera

Perezida w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yazamuye mu ntera abasirikare bawo barimo Major Willy usanzwe ari umuvugizi wawo mu bya gisirikare wagizwe Lieuténant-Colonel. Ku wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama ni bwo aba basirikare bazamuwe mu ntera nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Bisimwa ribigaragaza. Usibye Willy Ngoma wazamuwe mu ntera, abandi bazamuwe harimo Colonel Gacheri […]

Byinshi ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’uburyo bwo kukirinda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi. Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose. Itegeko nimero 51/2018 ryo […]

FARDC n’abambari ba yo bahuye n’uruva gusenya i Mweso, Col Kaceri wa FDLR arahagwa

geok_kcxwaakhiq-horz.jpg

Ingabo za FARDC byavugwaga ko kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama, zafashe Umujyi wa Mwesso, zakubiswe inshuro n’inyeshyamba za M23 zihunga zerekeza i Bukama, umudugudu uherereye mu birometero 2 uvuye muri uyu mujyi, muri Teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru, aho amakuru agera kuri Bwiza avuga ko hari umukoloneli wa FDLR witwa Kaceri […]

Abanya-Uganda bugarijwe n’inzara ni ibigoryi: Minisitiri

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem, yacanweho umuriro n’abaturage ba Uganda bamusaba kwegura, nyuma yo gutangaza ko abugarijwe n’inzara muri bo ari ibigoryi. Uyu muminisitiri yatangaje ibi mu gihe ibice bitandukanye bya Uganda byugarijwe n’inzara yatewe n’ibibazo birimo ihindagurika ry’ikirere, ubukene ndetse n’umutekano muke. Ku wa Gatatu tariki ya 24 […]

Uburusiya:Abagore barashaka ko abagabo babo bava ku rugamba bakabasanga mu ngo zabo

Abagore bo muri Moscow mu Burusiya barahamagarira abagabo babo kuva ku rugamba bakagaruka mu ngo zabo kuziza inshingano zirimo no gufatanya kurera abana ku basize babyaye. Abagore bavuga ibi, ni abafite Abagabo mu nkeragutabara 300.000 zajyanwe na Perezida Vladmir Putin mu ntambara yo muri Ukraine kuva muri 2022.None barabashaka mu rugo. Itsinda ry’aba bagore rigira […]

Burundi:Guhiga abavuga ururimi rw’ikinyarwanda n’urugishamikiyeho byakajijwe

Mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko mu Mujyi wa Bujumbura , haravugwa amakuru y’uko inzego z’Umutekano zikomeje guhiga Abanyarwanda ndetse n’abavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda. Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga […]

Nyamasheke: Umunyeshuri yiciwe mu mpanuka bagenzi be barakomereka

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 24 Mutarama, ahagana saa moya n’igice z’igitondo abanyeshuri 4 b’abakobwa bajyaga ku ishuri muri GS Muramba mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, itwawe na Gashugi Elischam, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka. Bose uko […]

Ghana: Batandatu bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi

Abantu batandatu bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo kubahamya umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Ghana mu 2021. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Mutarama, Abanya-Ghana batandatu, barimo n’abasirikare batatu, bahamwe n’icyaha bakatirwa urwo gupfa bamanitswe kubera uruhare bagize mu mugambi mubisha uvugwa mu myaka itatu ishize wo kugerageza guhirika leta y’igihugu. Aba bagabo batawe muri […]

NATO igiye gutangira imyitozo ya gisirikare itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira

Mu cyumweru gitaha NATO izatangira imyitozo minini itari yakora kuva Intambara y’Ubutita yarangira izitabirwa n’ingabo 90.000 nkko byatangajwe na komanda mukuru w’ingabo zayo Gen. Chris Cavoli. Ihuriro ryavuze kandi ko imyitozo izaba irimo amato arenga 50, kuva ku yatwara indege kugeza ku yarwana; indege z’indwanyi zirenga 80, kajugujugu na drones; byibura imodoka 1100 z’intambara, zirimo […]