APR FC yakuye intsinzi mu cyondo cy’i Musanze, ikomeza kwanikira amakipe ayikurikiye
Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, biyifasha gukomeza kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Musanze FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu, gusa ugakomezwa no kuba APR FC ikunze kugorwa […]
½ cy’abantu barwaye Kanseri mu Rwanda ntibaba bazi ko bayirwaye – MINISANTE
Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abanduye indwara za kanseri zo mu bwoko butandukanye baba batabizi, bikabakurira ibyago birimo n’urupfu, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ikaba ikangurira Abanyarwanda kwisuzumisha kanseri hakiri kare. Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 3 Gashyantare 2024 na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin ubwo yatangizaga ibikorwa ngarukamwa byo kuzirikana ububi bwa Kanseri, […]
M23 yerekanye abandi basirikare b’u Burundi yafashe basaba leta yabo kumvikana na yo ikabarekura
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu weretse itangazamakuru abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba ivuga ko nubwo izi ko bitemewe yabikoze mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo . Aba barimo Adjudant chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro wo muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo wubatse n’abana batatu. Undi ni […]
Kirehe: Urujijo ku nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu gicuku
Mu karere ka Kirehe, Akagali ka Nyabikokora, umudugudu wa Rutonde hashize igihe kinini havugwa inkuru y’uko hari inzu yubatswe mu ijoro ikubakwa n’abantu batazwi, aho abahageraga bahasangaga abazimu b’abantu bitabye Imana ari bo barimo kuyubaka bashishikaye. Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Rutonde bavuga ko babyukaga rimwe gusa bagasanga inzu iri hafi kurangira, nyamara nta […]
Ibintu 7 bizakugaragaza nk’umuntu w’agaciro mu bandi
Buri muntu agira uburyo yitwaramo ku buryo bimugira udasanzwe kandi kenshi imico n’indangagaciro byacu nibyo biduhindura abo turibo, ni muri urwo rwego muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu myitwarire, cyangwa se ibimenyetso by’umwihariko byagaragajwe n’abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bo ku rubuga rwa betterlife.quora bishobora kukwereka ko uri umuntu ufite agaciro cyane. 1. Umuntu […]
Nigeria: Abapolisi bane bishwe n’ibyihebe muri Leta ya Borno
Kuri uyu wa Gatandatu, umuvugizi wa polisi yavuze ko byibuze abapolisi bane biciwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno muri Nigeria . Borno yabaye izingiro ry’ubwigomeke bwa Boko Haram hamwe n’umutwe wa Leta ya kisilamu mu Ntara ya Afurika y’iburengerazuba (ISWAP) mu myaka irenga icumi mu majyaruguru y’uburasirazuba, aho bakomeje kugaba ibitero byica ku […]
Ubushakashatsi bwerekanye ko kurota wapfuye biba ari ukuri
Nubwo kurota urimo gupfa cyangwa se undi muntu ukunda apfa bigora benshi, ndetse bikanabahangayikisha cyane, ariko biba bifite igisobanuro kinini ku buzima umuntu aba abayemo. Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu bavuga ko iyo umuntu agize inzozi zizamo urupfu akenshi biba ari impamo. Ese byakubayeho ko urota inzozi ziteye ubwoba? Niba byarakubayeho ushobora kuba waranarose […]
M23 ubu iragenzura umuhanda Goma-Minova uhuza Kivu zombi nyuma gufata Shasha
Indi midugudu myinshi yigaruriwe na M23 muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Gatandatu ushize nyuma y’imirwano ikaze n’ihuriro rifatanyije na FARDC aho uyu mutwe ubu ugenzura umuhanda wa Goma-Minova nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza. “Bamanutse ku misozi ahagana mu ma saa mbiri n’igice za mu gitondo kugeza saa yine na mirongo ine […]
Loni iremeza ko inzara yatangiye kwica abantu muri Sudani
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita nku biribwa (PAM) ryatangaje ko ririmo kubona amakuru ko hari abantu barimo kwicwa n’inzara muri Sudani mu gihe umubare w’abarembejwe n’ikibazo cy’inzara wikubye kabiri mu mwaka umwe ushize bitewe n’intambara yahagaritse imfashanyo zigoboka abasivili. PAM yasabye ingabo za leta n’iza Rapid Support Forces (RSF) zayigometseho gutanga agahenge imfashanyo z’ibiribwa zikabasha kugera […]
Ntidukwiye gupfusha ubusa amasomo twakuye mu byago byagwiriye igihugu – Kagame
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye Abanyarwanda ibihumbi bari bateraniye i Washington DC muri Rwanda Day, ko umurabyo wakubise u Rwanda utazigera wongera ku rukubita kandi badakwiye gupfusha ubusa amasomo bakuye mu byago byagwiriye igihugu. Aha yavugaga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma y’imyaka 30 mu gihugu habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagaragaje ko […]