Perezida Kagame yahaye imirimo mishya Amb. Mukaruliza na Dr. Uwicyeza

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, yahaye imirimo mishya ba Ambasaderi Monique Mukaruliza na Dr Doris Uwicyeza Picard. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yagize Mukaruliza Ambasaderi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubutwererane. Uyu mudipolomate yari asanzwe akora muri iyi Minisiteri, dore ko yayikoragamo nk’umujyanama mu […]

Baciye agahigo kubera imiterere y’imibiri yabo idasanzwe

ac295051ff8020cfc3d66fe3c0_jpg_.webp

Bafite imiterere idasanzwe ya bimwe mu bice by’imibiri yabo. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu 10 badasanzwe ku isi. Uko bagaragara cyangwa se imiterere yabo ituma abahisi n’abagenzi babitangarira. Aba bantu ntabwo byizerwa na buri wese ko babaho, ariko amakuru yizewe kandi acukumbuye agaragaza ko bariho kandi badafite ikibazo na kimwe. Hariho abibaza […]

FIFA ihannye indi kipe yo mu Rwanda

Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryahannye Etincelles nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga arenga 8,850.000 Frw, ahwanye n’amadolari 7,020, ibereyemo uwahoze ari umukinnyi wayo Jerome Iniesta. Iniesta yaje muri Etincelles muri Mutarama 2023 ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda igeragezwa ry’ukwezi kumwe. Nyuma y’amezi atandatu asinye muri Etiencelles, umutoza Rajab Bizumuremyi yamubwiye ko atari […]

Johannesburg: Izuba riramena agahanga

Umujyi wa Johannesburg, umurwa mukuru w’ubukungu w’Afurika yepfo, kuri ubu ufite ikibazo cy’ibura ry’amazi rikomeje kwiyongera, bigahungabanya ubuzima bwa buri munsi bw’ibihumbi by’abaturage bawutuye. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, uduce tumwe na tumwe tugira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi kubera imiyoboro ishaje. Isosiyete ishinzwe gutunganya amazi mu ntara ya Gauteng « Rand Water » yatangaje ko imwe muri sitasiyo […]

Zanzibar:Hagaragajwe ikinyabutabire cyasanzwe mu nyama z’akanyamashyo zishe abantu umunani

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abayobozi muri Zanzibar , bavuze ko abana umunani n’umuntu mukuru bapfuye nyuma yo kurya inyama z’akanyamasyo bakuye ku kirwa cya Pemba mu birwa bya Zanzibar ndetse n’abandi bantu 78 bari mu bitaro. Inyama z’utunyamashyo tuva muri iki kirwa, ubusanzwe zifatwa nk’ibyokurya abaturage ba Zanzibar bakunda bibaryohera nubwo rimwe na rimwe […]

Barasaba kwimurira Bemba na Gen. Tshiwewe muri Kivu y’Amajyaruguru kugeza intambara irangiye

Mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kwagura ahantu zigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Sosiyete Sivile ya Kivu y’Amajyaruguru, irasaba ko hahindurwa ingamba za gisirikare imbere y’umwanzi kugira ngo habohozwe ibice byose byigaruriwe na M23, ndetse basaba Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kwimura ibiro bakaza ahabera urugamba. Mu itangazo ryiswe: “Oya ku ikoreshwa ry’amayeri ya […]

Imiti ya Tetracycline na Phytomenadione BP 10 mg yakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyavanye ku isoko umuti uterwa binyuze mu rushinge n’undi basiga ku maso, nyuma y’ibirego n’impungenge z’umutekano wa yo. Uyu mugenzuzi w’ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa yavanye ku isoko ibyiciro byose by’umuti w’amavuta wa Tetracycline wakozwe na Angel Biogenics Pvt Ltd, mu Buhinde nyuma y’ibirego kuri uyu muti, nk’uko Rwanda […]

Guverinoma yakuyeho nkunganire yatangaga ku bagenzi bakoresha imodoka rusange

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku wa 16 Werurwe hazatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ingendo bitarimo nkunganire Leta yageneraga ibigo bifite imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe, mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyarimo Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda; Minisitiri w’Ubutegetsi […]