Sat-B yinjiye muri Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda

whatsapp_image_2024-03-13_at_13.47_02_433fa472.jpg

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye nka Sat-B mu muziki wo mu Burundi, yiyemeje kuba umufana mushya wa Dynamo BBC yabujijwe kwambara Vist Rwanda muri BAL2024. Dynamo BBC yabujijwe na Febabu kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda aho byayiviriye guterwa mpaga inshuro ebyiri ndetse binatuma basezererwa mu irushanwa rya BAL. Nyuma y’uko isezerewe, Dynamo BBC yasohoye ubutumwa […]

Byabagamba na Rusagara bahagaritse urubanza bari batangije muri EACJ

Tom Byabagamba na Frank Rusagara bahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda bakuye ikirego cyabo mu Rukiko rw’Ubutabera rwa East Africa (EACJ) aho bari bajuririye igihano bahawe. Kuri ubu aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bagamije gukangurira abaturage kwigomeka kuri guverinoma yashyizweho, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, […]

Mu baturanyi b’u Rwanda Hari ishuri abahungu bose bategetswe kwambara amajipo

info-1.jpg

Ntibisanzwe, kumva cyangwa se kubona umuntu w’igitsina gabo yambaye ijipo kandi ntacyo bimubwiye! kuri ubu ari abameze gutyo babonetse mu gihugu gituranye n’u Rwanda kirimo ibwiriza rivuga ko abahungu baryigamo bagomba kujya bambara amajipo nk’impuzankano bahuriyeho n’abakobwa bigana. Gusa uyu mwihariko w’iri shuri wakunze kunengwa na benshi. Ni ishuri riri mu gihugu cya Uganda, ryitwa […]

Burundi:Perezida Ndayishimiye yashegeshwe n’urupfu rwa Lt Gen.Bizimana

Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari umwe mu ba Ofisiye bakomeye, yamaze kwitaba Imana. Ni urupfu rwatangajwe na Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yavuze ko babajwe n’urupfu rwe. Yagize ati”Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana.Twifatanyije n’umuryango n’incuti […]

Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi

giibao_xgaasyx-.jpg

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Byabaye mu mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2024, ahagana saa moya z’umugoroba mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza. Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi […]

Stephen Curry ashobora kuziyamamariza kuba perezida w’Amerika

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Basketball, akaba asanzwe akinira Golden State Warriors, Stephen Curry, ashobora kwinjira muri politiki mu bihe biri imbere ubwo azaba asoje urugendo rwe mu mukino w’intoki. Ubwo yari ari mu kiganiro CBS Morning gikorwa na Duncan Jericka, yabajijwe niba yajya muri politike ndetse akaba yaniyamamariza kuba Perezida w’igihugu mu gihe yaba […]

Perezida Kagame yemeje ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira kandidatire y’umunya-Kenya Raila Odinga uri mu biyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Umukuru w’Igihugu yatangaje ko azashyigikira kandidatire ye ubwo yaganiraga na Televiziyo ya NTV yo muri Kenya. Ati: “Raila ndamwubaha, nzi intambara yarwanye”. Perezida Kagame by’umwihariko yagaragaje ko Raila Odinga yakoze akazi gakomeye, ubwo hagati […]

Byarangiye Donald Trump na Joe Biden bagiye kongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, hamwe n’uwamubanjirije, Donald Trump, bombi batambutse icyiciro cy’ibanze cyo kwemererwa guhagararira amashyaka yabo mu matora yo mu Gushyingo, bakaba bagiye kongera guhatanira umwanya wa Perezida. Kuri uyu wa Kabiri ushize, leta enye, ifasi imwe y’Abanyamerika hamwe n’Abademokarate baba mu mahanga bakoze amatora yabo y’ibanze. Ibyavuye mu […]

RDC:UNHCR irimo gutabaza nyuma yo kubura miliyoni 200 USD

Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe Impunzi (UNHCR) , avuga ko hakenewe amadolari arenga miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika kugira ngo hakemurwe ibibazo by’abaturage bakomeje gukurwa mu byabo mu burasirazuba bwa DRC. Angele Dikongue Atangana, yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 i Kinshasa, mu nama ya mbere y’uyu mwaka yateguwe n’inzego z’ububanyi n’amahanga muri […]

Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC

whatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_33_59e77256.jpg

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste ’Migi’, yavuze ukuntu yashatse guterura igikombe cya Super Cup cyari cyimaze kwegukanwa na Rayon Sports, akacyirukana. Tariki 12 Kanama 2023, nibwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC ibitego bitatu ku busa ndetse inayitwara igikombe cya Super Cup. Kuri uwo mukino, igikombe cyahawe Rayon cyari cyazanwe na […]