Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ryunganira abaryamana bahuje igitsina

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Werurwe, urukiko rwo muri Uganda rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ryunganira abaryamana bahuje igitsina rishaka guhatira guverinoma kuryandika, nk’uko umunyamategeko wabisabye yabitangaje. Ishyirahamwe Sexual Minorities Uganda (Smug) ryatanze ikirego mu rukiko rukuru rw’igihugu bwa mbere mu 2015 nyuma y’uko umwanditsi wa guverinoma w’amasosiyete yanze kurishyira ku rutonde, ibyo bikaba byari […]

Mike Tyson agiye kurwana n’umu-YouTuber

Mike Tyson bahimba ‘Iron Mike’ agiye kugaruka mu mukino w’iteramakofe aho azaba ahanganyemo na Jake Paul. Uyu mukino utegerejwe n’isi yose, uteganyijwe kuba tariki 20 Nyakanga 2024, ukazabera muri leta ya Texas muri AT&T Stadium. Tyson azahatana n’umusore witwa Jake Paul usanzwe ari umu-YouTuber ariko winjiye mu mukino w’iteramakofe mu myaka ya vuba aha. Mike […]

Burundi: Babiri bamaze kwegura muri FEBABU nyuma yo kwirukanwa kwa Dynamo BBC muri BAL24

Kubera ikibazo cy’ikipe ya Dynamo Basketball Club yasezerewe kubera amakosa y’imyitwarire mu mikino ya BAL24, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU), Armand Nisabwe, ndetse n’ukuriye komite ishinzwe iterambere urubyiruko muri iri shyirahamwe, Alexis Hakizimana, batangaje ko beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Kabiri ushize. Iki cyemezo kije mu gihe […]

Njya ngira gutya nkamurota inshuro nyinshi: Platini P arota nyakwigendera Jay Polly

Umuhanzi Nemeye Platini wamaenyekanye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys yavuze ukuntu ajaya arota nyakwigendera Jay Polly witabye Imana muri 2021. Ku wa 2 Nzeri 2021, nibwo inkuri y’inshamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana aguye muri gereza. Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi harimo […]

Gufunga imipaka bizahaza abenegihugu mu nyungu z’abanyapolitiki

Muri iyi minsi mu Rwanda, Uganda, Burundi muri iyi Afurika y’uburasirazuba, gufunga imipaka byabaye ibihano abayobozi ba politiki baha bagenzi babo bayobora ibihugu. Nyamara ariko ibyo bihano ugasanga biragira ingaruka ku baturage basanzwe baba batunzwe n’ubuhahirane mu buryo bw’ubucuruzi kuruta uko bikemura ibibazo biba biriho bya politiki. Umwaka wa 2024 utangira abanyarwanda batunguwe no kumva […]

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yakubiswe na Dasso arakomereka

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV, yakubiswe na Dasso ubwo yajyaga gutara amakuru y’abaturage bari bari gusenyerwa n’ubuyobozi. Ibi byabereye mu Kagari ka Niboye mu Murnge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara amakuru y’ahari hari gusenywa inzu z’abaturage. Uyu munyamakuru avuga ko yageze aho bari gusenyera abaturage […]

Bugesera:Imirimo yo kubaka icyiciro cya kabiri cy’ikibuga cy’indege izatangira muri Nyakanga

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze ku musozo w’icyiciro cya Mbere. Iyi Minisiteri yemeza ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, imirimo y’icyiciro cya Mbere aribwo izaba irangiye neza hahite hakomerezaho icyiciro cya Kabiri. Kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr […]

Uganda: Pasiteri yamuciye inyuma bituma yimanika mu mugozi

Inkuru yabaye kimomo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubwo hakwirakwiraga amakuru avuga ko hari umugabo wiyahuye abitewe no kuba pasiteri wo mu rusengero basengeragamo yari yaramuzengereje amuca inyuma ku mugore we. Uyu mugabo wiyahuye bivugwa ko yitwa James Kayongo, afite imyaka 32, yari atuye mu karere ka Nakasongola mu mudugudu wa Kyabisire. Abari bamuzi neza […]

Abakinnyi ba Dynamo mbere yo kwirukanwa muri BAL bari babanje gutakambira Ndayishimiye

Abakinnyi b’Ikipe ya Dynamo Basketball Club mbere yo gusezererwa mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Afurika y’Epfo, bari babanje gutakambira Perezida Eavariste Ndayishimiye w’u Burundi ariko arabatenguha. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo iyi kipe yasezerewe muri ririya rushanwa ryahuzaga amakipe 12 ya mbere akomeye kurusha andi muri Afurika. […]

Umushoferi uzafatwa yarengeje umubare w’abagenzi muri bus azajya acibwa ibihumbi 30FRW ku wo yarengejeho

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umushoferi uzajya afatwa yarengeje umubare w’abagenzi wagenwe muri Bus rusange azaba atwaye, azajya acibwa amande y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda. Yagarukaga ku kibazo abagenzi bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo batwarwamo muri Bus rusange , aho bavuga ko abashoferi babacucika bakagenda babangamiwe nyamara atari ikibazo cy’imodoka nke, ahubwo ari ukutumvikana kw’abatwara […]