Kenya nticyohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti
Nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Haà¯ti yegurye ku mirimo ye kubera gushyirwa ku nkeke n’udutsiko tw’amabandi twari twavuze ko nategura iki gihugu gishobora kujya mu ntambara ya gisivili ishobora kubyara na jenoside, Kenya yahagaritse ibyo kuba yohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti. Kenya yateganyaga koherezayo abapolisi 1000 bari kwifatanya n’abandi mu butumwa bwiswe mpuzamahanga ngo bafashe […]
Nyanza: Umutangabuhamya ushinja mu rubanza rwa Micomyiza yabaye umushinjura
Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza, Umutangabuhamya wagomba gushinja yashinjuye Jean Paul Micomyiza avuga ko nta bwicanyi yabonye akora ahubwo ko yagize uruhare mu gukiza ibitero byagabwaga ku bari bihishe. Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwari rukomeje kumva abatangabuhamya […]
Ibitero by’indege z’intambara za Amerika byahitanye abarwanyi 3 ba al-Shabab
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara mu majyepofo ya Somaliya bigahitana abarwanyi batatu bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab. Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika buri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko byagabye icyo gitero taliki 10 z’uku kwezi bisabwe na guverinoma ya Somaliya. Cyemeza ko ibyagaragaye mu ikubitiro byerekana ko nta […]
Abadepite b’i Masisi na Rutshuru bongerewe manda M23 igirwa urwitwazo
Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongerewe indi manda nyuma y’uko ngo umutekano ukomeje kuba mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafashweho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko aba badepite bo muri utu duce batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda. Urukiko ruvuga ko bazakomeza […]
Inzara irimo gukoreshwa nk’intwaro y’Intambara muri Gaza-EU
Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yatangaje ko inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza. Uyu muyobozi Joseph Borrell yavuze ko kubura imfashanyo zinjira muri kariya gace ari ubushake bwa Israel yafunze inzira zose. Ubwato bwo muri Esipanye butwara ibiribwa bikenewe cyane bwavuye muri Cyprus bwerekeza i Gaza, ariko Loni ivuga ko byabuze aho binyura. […]